CP Theos Badege wigeze kuba umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yahawe inshingano nshya

Commissioner of Police Badege Theos wigeze kuba umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yagizwe Komiseri Mukuru wungirije w’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS). Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Mata 2026, ni ryo ryemeje ko Badege yahawe ziriya nshingano agomba kungirizaho CG Evariste Murenzi. Badege yabaye umuvugizi […]

Uganda: Umugabo wishe ateye ibyuma abana 4 b’incuke ari gusabirwa kwicwa

Kuri uyu  wa Kane, tariki ya 2 Mata 2026, ahagana saa tanu za mu gitondo, Polisi ya Uganda ikorera mu gace ka  Ggaba  muri Kampala yatabajwe n’ubuyobozi bwishuri rya Early Childhood Development Program  nyuma yuko hari umuntu wari winjiye muri kiriya kigo agatera ibyuma abana bane akabica. Mu itangazo kuri X, Polisi ya Uganda yavuze […]

Umusirikare muto kurusha abandi muri UPDF ashobora kujya ahembwa arenga Frw 300,000

Umushahara w’umusirikare muto mu ngabo za Uganda (UPDF)ushobora kwiyongera ukava ku mashilingi 650,000 ukagera kuri 816,000 (arenga Frw 300,000), mu gihe umwanzuro wagezweho hagati ya Minisiteri y’Ingabo n’Inteko Ishinga Amategeko washyirwa mu bikorwa. Iyi nyongera y’umushahara yemerewe n’abayobozi ba Minisiteri y’Ingabo n’abagize Komisiyo ishinzwe Ingabo n’Umutekano w’Imbere mu Nteko Ishinga Amategeko, mu nama yabaye ku […]

Meya Mulindwa yasabye abarenga 100 batahutse bava muri Congo kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yasabye Abanyarwanda batahutse bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guca ukubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Meya Mulindwa yabisabye Abanyarwanda 133 kuri uyu wa Kane bakiriwe mu Rwanda, nyuma y’imyaka itari mike barafashwe bugwate n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Congo. Abakiriwe ku mupaka munini wa La Corniche […]

U Rwanda rwaburiye ko Mozambique nidatera inkunga ibikorwa bya RDF i Cabo Delgado ruzacyura ingabo zarwo

U Rwanda rwatanze umuburo w’uko kohereza ingabo zarwo mu majyaruguru ya Mozambique bishobora guhagarara, mu gihe hataboneka uburyo burambye bwo gutera inkunga icyo gikorwa. Ni nyuma y’amakuru avuga ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushobora guhagarika burundu inkunga wageneraga ibikorwa bya RDF muri Mozambique. Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, ubwo yasubizaga ku nkuru zatangajwe […]

Ingabo za Burkina Faso na Mali zica abaturage benshi kurusha abajihadiste – HRW

Ingabo za Burkina Faso na Mali ziravugwaho kwica abasivili bakubye inshuro zirenga ebyiri abishwe n’intagondwa z’abayisilamu kuva mu 2023, nk’uko bigaragara muri raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane na Human Rights Watch. Iyi raporo igaragaza ko muri Mali kimwe na Burkina Faso, ibihugu biyobowe n’abasirikare bahiritse ubutegetsi, ngo ingabo za leta n’abafatanyabikorwa babo bagize […]

Tanzania: Ishyaka Chadema ryasabye AU kwisubiraho nyuma yo guha akazi Kikwete

Muri Tanzaniya, ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Chadema, rirahamagarira Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kwisubiraho nyuma y’icyumweru kimwe uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete, agizwe Uhagarariye AU mu ihembe rya Afurika n’Inyanja Itukura. Iri shyaka ryizera ko izina ry’uwahoze ari perezida rifite icyasha mu bijyanye na demokarasi.  Mu ibaruwa y’impapuro ebyiri yandikiwe Umuryango wa […]

FERWAFA yigaramye abakinnyi b’Amavubi bazanye abana mu kibuga

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bakoze ibitari byemewe ubwo bamwe muri bo bazanaga abana babo mu kibuga nyuma yo gutsinda. Ibi byabaye ku wa 30 Werurwe 2026 kuri Stade Amahoro, aho u Rwanda rwegukanye igikombe cya FIFA Series 2026 rutsinze Estonia ibitego 2-0, mu mukino witabiriwe n’abafana benshi […]

Pacson yijanditse mu ntambara ya P Fla na Davis D

Umuraperi Pacson (Ngoga Edson) yatangaje ko ashyigikiye P Fla mu makimbirane ari hagati ye na Davis D, bapfa ibijyanye n’indirimbo n’ubuzima bwo gufungwa. Byatangiye ubwo P Fla yavugaga ko hari abahanzi bavuga ko bafunzwe igihe gito, barangiza bakabikoresha bakora indirimbo bashimira ababafashije, nyamara rimwe na rimwe baba batarigeze bafungwa koko, ahubwo baragiye kuri sitasiyo ya […]

Washington na Doha: Impamvu mu burasirazuba bwa RDC agahenge gakomeza kuba amagambo gusa

Mu Burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agahenge kabaho ku mpapuro kurusha uko kabaho ku kibuga cy’imirwano. Mu mezi ashize, ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo cyinjiye mu cyiciro gishya cya dipolomasi mpuzamahanga. I Washington, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakomeje guhuza Kinshasa na Kigali ku rwego rw’ibihugu byombi. I Doha, Qatar yakomeje kwakira […]

Malawi: Umurundi n’Umunyekongo b’impunzi basanzwe hafi y’inkambi bishwe

Abacuruzi babiri b’impunzi mu gihugu cya Malawi, Umurundi n’Umunyekongo, basanzwe bapfuye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ushize hafi y’inkambi ya Dzaleka, mu buryo bwateje impungenge n’umujinya mu baturage. Abatangabuhamya bavuga ko abapfuye, bari mu myaka mirongo itatu, bavuye mu nkambi ku Cyumweru gishize bagiye kurangura ibicuruzwa mu mujyi rwagati. Ntibigeze basubirayo ku gihe […]

Muhima: Polisi yafashe abantu 11 bakekwaho ubujura

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 01 Mata 2026, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge, ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu Murenge wa Muhima, yakoze igikorwa cyo gufata abakekwaho ubujura ita muri yombi abantu 11 bakekwaho kwiba abaturage, bafatiwe mu midugudu ya Ubucuruzi, Intiganda n’Indamutsa. Polisi yatangaje ko idateze kudohoka mu kurwanya abajura biba […]

Trump yandagaje Macron n’umugore we

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasebeje mugenzi we Emmanuel Macron w’u Bufaransa, avuga ko umugore we “amufata nabi cyane”. Trump yabigarutseho mu ijambo yavuze ku wa Gatatu tariki ya 1 Mata, ubwo yagarukaga ku ntambara igihugu cye na Israel barwanamo na Iran. Muri iri jambo yanenze cyane ibihugu bigize umuryango wa […]

Abo FDNB yemeza ko bahitanwe n’ibisasu byaturikiye i Bujumbura

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), ku wa Gatatu tariki ya 1 Mata cyatangaje ko abantu 13 ari bo bahitanwe n’ibisasu byaturikiye mu mujyi wa Bujumbura, ubwo ikigo cya gisirikare cya Musaga cyarimo gishya. Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, GĂ©nĂ©ral de Brigade Baratuza Gaspard, yatangaje ko mu bapfuye harimo abasirikare batatu. Yavuze kandi ko ibisasu byaturitse byakomerekeje abantu […]