Umuyobozi wâAkarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yasabye Abanyarwanda batahutse bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guca ukubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Meya Mulindwa yabisabye Abanyarwanda 133 kuri uyu wa Kane bakiriwe mu Rwanda, nyuma y’imyaka itari mike barafashwe bugwate n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Congo.
Abakiriwe ku mupaka munini wa La Corniche kuri uyu wa Kane, biganjemo abagore nâabana.
Meya Mulindwa Prosper yabwiye bariya baturage ko u Rwanda rwahisemo ubumwe nkâishingiro ryâimibereho myiza yâAbanyarwanda, nyuma y’ibibazo birimo amacakubiri yatumye Abanyarwanda bacikamo ibice akanaba intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Ubwo abantu bari baracitsemo ibice, ni bwo mwahatiwe kuva mu gihugu cyanyu muhungira ahandi mutabishaka. Imiyoborere mibi yabigizemo uruhare, inatiza umurindi ikwirakwira ryâingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda.”
Yakomeje agira ati: “Abanyarwanda Bafashe imbunda, imihoro nâibindi bikoresho, bica Abatutsi. Kuva rero mugarutse mu Rwanda, mujye mwimakaza âNdi Umunyarwandaâ mwirinde amacakubiri nâingengabitekerezo ya Jenoside.â
Mu batahutse kuri uyu wa Kane harimo Pascal Utazirubanda wâimyaka 74, wahunze u Rwanda mu 1994.
Uyu yabwiye itangazamakuru ko ubuzima muri Congo aho yari amaze imyaka irenga 30 ubuzima bwamugoye cyane agafata icyemezo cyo gutaha, kubera imirwano imaze gukaza umurego mu gace ka Gatoyi ko muri Teritwari ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu mukambwe watashye wenyine nyuma yo gutakariza abe bose muri Congo, yakomeje agira ati: “Nkiri muri Congo nabwirwaga ko mu Rwanda bari kwica abantu. Izo nkuru zâibinyoma zatumye ngumayo imyaka yose ntinya kwicwa.â
Domitille Nyirakaromba na we wâimyaka 70, na we yavuze ko ibinyoma babwirwaga na FDLR ari byo byatumye amara imyaka myinshi yaraheze muri Congo Kinshasa.
Ati: âBatubwiraga ibihuha ko aha hadatekanye. Abagize umutwe wa FDLR bahoraga batubwira ko mu Rwanda bari kwica abantu.â
Kimwe n’abandi Banyarwanda bagiye batahuka bava muri Congo, itsinda ryageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane ryahise ryerekezwa mu nkambi ya Nyarushishi ho mu karere ka Nyamasheke, aho rigomba kumara igihe gito mbere y’uko abarigize bafashwa gusubira mu miryango yabo.
Imibare itangwa na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yerekana ko Abanyarwanda bamaze gutahuka kuva mu mwaka ushize wa 2025 bamaze kurenga 7,000.




