Ruhango: Abarwanashyaka ba Green Party bibukijwe amahame yayo (Amafoto)

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) kuri iki cyumweru ryibukije abarwanashyaka baryo bo mu karere ka Ruhango amahame n’ingengabitekerezo rigenderaho. Ni mu nama n’amahugurwa iri shyaka rimaze igihe riha abarwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’akarere, mu rwego rwo kubategura ngo bazajye guhugura bagenzi babo ku rwego rw’imirenge. Umuyobozi […]

Burundi: Perezida Ndayishimiye yatorewe kuba umukandida wa CNDD-FDD mu matora ya 2027

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatorewe muri Kongere idasanzwe y’ishyaka kuba umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2027. Ni nyuma y’inama ya Komite nkuru y’ishyaka CNDD-FDD yateraniye mu Ntara ya Gitega kuwa 24 na 25 Mata 2026. Umunyamabanga Mukuru  w’Ishyaka CNDD-FDD, Reverien Ndikuriyo, mu ijambo ry’ikaze yamenyesheje abarwanashyaka ko […]

Minisitiri w’Ingabo wa Mali yiciwe mu gitero cy’ibyihebe

Abajihadiste bo mu mutwe w’iterabwoba wa kisilamu wa JNIM, ukorana n’umutwe wa al-Qaeda, bavuze ko ari bo bari inyuma y’ibitero byagabwe ku bufatanye n’umutwe w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi w’Aba-Tuareg, wa Front de libĂ©ration de l’Azawad (FLA), ku birindiro bitandukanye by’ingabo za leta. Minisitiri w’ingabo, Sadio Camara, yiciwe mu gitero cy’ikamyo yari itezemo ibisasu yagonze inzu ye […]

Akarere ka Nyamagabe ku mwanya wa kabiri mu kugira imiryango myinshi yishwe ikazima muri jenoside

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana J. Damascene, kuwa Gatandatu, itariki 25 Mata 2026, yifatanyije n’abatuye Akarere ka Nyamagabe, mu Ntara y’Amajyepfo, mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 32. Mu kiganiro yatanze, yagaragaje ko iyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro ari imwe mu ho Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranwe ubukana n’uburemere buhambaye, aho Akarere […]

Tchad: Abayobozi b’amashyaka 8 batawe muri yombi

Muri Tchad, abaperezida umunani b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bafatiwe i Ndjamena kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 25 Mata, nta mpamvu yemewe cyangwa icyemezo cyo kumuta muri yombi. Bose ni abanyamuryango b’itsinda ryo kugishanya inama ry’abanyapolitiki (Gcap), ihuriro ry’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi n’abahagarariye sosiyete sivile. Itabwa muri yombi rya mbere ryabaye kare […]

Gen (Rtd) Kabarebe yasangije abiga igisirikare ubunararibonye ku rugamba rwo kubohora igihugu

Mu gusoza urugendoshuri ku mateka y’Urugamba rwo Kubohora igihugu rwakozwe na RPA, abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF bagiranye ikiganiro n’abayobozi bakuru ba gisirikare ku cyicaro gikuru cya RDF i Kimihurura, bagamije kurushaho gusobanukirwa amateka yo kubohora u Rwanda. Abo banyeshuri bagejejweho ikiganiro na Gen (Rtd) James Kabarebe, Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano […]

Minembwe: Ibitero bya drones byibasiye Gakenke n’ibice bihegereye

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 25 Mata 2026, hagati ya 9h15 na 12h00, ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero by’urugomo bitigeze bibaho mu bice bituwe cyane bya Gakenke muri Minembwe nk’uko byatangajwe n’umutwe wa AFC/M23 mu itangazo ryawo. Iri tangazo rivuga ko “Ibi bikorwa, byaranzwe no gukoresha indege zitagira abaderevu za kamikaze, drones […]

CTTC MAYANGE: Abarenga 1600 basoje amahugurwa y’ibanze yihariye mu gucunga umutekano

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP), CP Vincent Sano, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata, yasoje ku mugaragaro icyiciro cya kane cy’amahugurwa y’ibanze y’ibikorwa bya Polisi byihariye mu gucunga umutekano (Basic Police Special Forces course 04/2026). Ni amahugurwa yari amaze amezi atatu (3), abera mu kigo cya Polisi gitangirwamo […]

Trump yahungishijwe igitaraganya nyuma y’amasasu yarasiwe ahantu yari ari

Biravugwa ko amasasu yarashwe mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yari yitabiriye gusangira n’abanyamakuru i Washington mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, itariki ya 25 Mata, aho abatangabuhamya n’abanyamakuru ba AFP bavuze ko muri hotel humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu. Abashyitsi bari bambaye karuvati b’Abanyamakuru bakorera kuri White House ‘birutse bajya […]