69% by’Abanyekongo nta cyizere bafitiye Ingabo za EAC mu kurandura imitwe yitwaje intwaro – Institut Ebuteli

Sangiza iyi nkuru

Abenshi mu Banyekongo ntibaha amahirwe ingabo z’akarere z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ko zishobora kurandura inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo .

Nk’uko ubushakashatsi bwo muri Mutarama 2023 bwakozwe na Ebuteli, ikigo cy’ubushakashatsi kuri Congo, bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, itariki 23 Gashyantare, mirongo itandatu n’icyenda ku ijana (69%) by’Abanyekongo babajijwe ntibemera ko ingabo za EAC zizarandura burundu imitwe yitwaje intwaro.

Nk’uko iki kigo kibitangaza, ngo abaturage ba Congo babona ingabo z’akarere zoherejwe muri DRC zidakora neza kugira ngo zikurikirane imitwe yitwaje intwaro, harimo n’umutwe wa M23, ukomeje kwagura ibice wigarurira nk’uko iyi nkuru dukesha infodirect.net ikomeza ivuga.

Pierre Boisselet, umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi ku ihohoterwa muri Institut Ebuteli yagize iti: “Abayobozi ba Congo n’aba EAC bagomba kwitondera ibyo bimenyetso. Byerekana ko na mbere yo koherezwa, ingabo za EAC zamaze kwangwa muri RDC, kandi ko uku kwangwa kutagarukira gusa ku myigaragambyo. Gushinjwa birakaze cyane mu ntara aho izo ngabo zizoherezwa”.

Yongeraho ko niba izo ngabo zidashoboye kugera ku bisubizo bishimishije vuba, bishobora guteza akaga umubano wabo n’abasivili wangirika vuba, bigatuma no kohereza izindi ngabo bitazoroha.

Kubera kutishimira izi ngabo za EAC, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo hagiye hagaragara imyigaragambyo izisaba gutera M23 cyangwa zigasubira aho zavuye.

Urubyiruko rwariye karungu rwagiye rusaba ko izo ngabo rushinja gushyigikira M23 zahita ziva mu gihugu cyabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *