Umuhanzi Fyno yatezwe n’amabandi aramukubita amugira intere

Umuhanzi Fyno wo muri Uganda ari mu bitaro nyuma yo kugabwaho igitero n’abantu bacyekwako kuba amabandi bamukubise bikomeye. Amakuru avuga ko ibi byabereye ku muhanda wa Salaama, aho yari avuye muri sitidiyo agiye mu rugo nyuma y’umunsi w’akazi katoroshye. Nyamara, ntibyamukundiye kugera mu rugo amahoro, kuko yahohotewe bikomeye, ubu akaba ari mu buriri bw’ibitaro aho […]

Namibia yarahije Perezida wa mbere w’umugore

Namibia yanditse amateka ubwo Netumbo Nandi-Ndaitwah, w’imyaka 72, yarahiriraga kuyobora igihugu nka Perezida wa mbere w’umugore. Nandi-Ndaitwah yatsinze amatora yo mu Ugushyingo, aho yabonye amajwi arenga 57%, mu gihe umukurikiye, Panduleni Itula, yagize 26%. Yinjiye mu mubare muto w’abayobozi b’abagore ku mugabane wa Afurika, nyuma ya Ellen Johnson Sirleaf (Liberia), Joyce Banda (Malawi), na Samia […]

George Foreman yapfuye

George Foreman, umwe mu bakinnyi b’iteramakofi bakomeye mu mateka, yitabye Imana ku ya 21 Werurwe 2025, afite imyaka 76. Foreman yamenyekanye cyane kubera umukino w’amateka yahuriyemo na Muhammad Ali mu 1974, uzwi nka Rumble in the Jungle. Yari yaratwaye igikombe cy’isi cya heavyweight mu 1973, ariko Ali yamutsinze muri uwo mukino waberaga muri Zaïre (ubu […]

Perezida Kagame na Madamu bakurikiye umukino Amavubi yatsinzwemo na Nigeria

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yatsinzwe na Nigeria ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025. Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu barebye uyu mukino w’umunsi wa Gatanu wo mu itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Nigeria yafunguye amazamu ku […]

Perezida Mnangagwa yemereye ikipe y’igihugu Miliyoni 212 Frw nibatsinda Nigeria

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa yasezeranyije ikipe y’igihugu, The Warriors igihembo cya $150,000 [212,041,695 RWF] nibatsinda Nigeria mu mukino wo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Iyi nkunga yemejwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Zimbabwe (ZIFA), Nqobile Magwizi, aho igihugu cyashyize imbere intego yo kubona itike ya mbere y’Igikombe cy’Isi. Mu itangazo ryasohowe na ZIFA, Guverinoma ya […]

Kanye West arashinja Kim Kardashian uburaya no gucuruza abantu bo gusambanywa

Umuraperi w’umunyamerika, Kanye West yatangaje ko uwahoze ari umugore we, Kim Kardashian n’umuryango we bacuruza abantu by’umwihariko abana b’abirabura bo kujya basambanywa n’abagabo cyangwa abagore. Aya magambo akakaye yayatangaje mu gihe akomeje urugamba rwo guhatanira uburenganzira bwo kurera abana bane yabyaranye na Kim Kardashian. Nk’uko byatangajwe na TMZ, Kim Kardashian yahagaritse urugendo rw’umukobwa wabo, North […]

Umuhanzi Orezi wijeje umukobwa inzu kugira ngo baryamane

Umuhanzi w’umunya-Nigeria, Orezi yatangaje ko yigeze kwizeza umukobwa inzu ariko ntiyabasha kuzuza iryo sezerano yakoze ubwo yashakaga kuryamana n’uwo mukobwa. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Echo Room aho yatanze igitekerezo cye ku bibazo bivugwa ku muhanzi Burna Boy n’umunyamideli Sophia Egbueje ku bijyanye na Lamborghini uyu muhanzi yamwemereye ubwo yashakaga ko baryamana. Orezi yavuze […]

Umujyi wa Kigali washyizeho imodoka n’amatike by’ubuntu ku bashaka gushyigikira Amavubi

Umujyi wa Kigali watangaje ko hari imodoka zatunganijwe kugira ngo zifashe abaturage kugera kuri Stade Amahoro, aho Ikipe y’Igihugu, Amavubi irakira Nigeria kuri uyu wa Gatanu. Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo korohereza abifuza gushyigikira Amavubi cyane ko uyu mukino ufite agaciro gakomeye. Mu kiganiro yagiranye na […]

Alex Muhangi ntakozwa ibyo kwishyura Bebe Cool yita umupagasi we

Umunyarwenya Alex Muhangi amaze ukwezi mu makimbirane n’umuhanzi Bebe Cool yatangiye nyuma y’uko Bebe Cool yangaga kuririmba mu gitaramo cya Comedy Store kubera ko atari yishyuwe amafaranga yose bumvikanye. Nyuma y’ibi, aba bombi batangiye guterana amagambo akomeye ndetse Bebe Cool atangaza ko agiye kurega Muhangi ku cyaha cyo kwigwizaho amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko binyuze […]

Minisitiri wa Siporo yasuye Amavubi mbere y’umukino na Nigeria

Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire yasuye ikipe y’igihugu y’Amavubi mu myitozo mbere y’uko ihura na Nigeria ku wa Gatanu.  Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Werurwe 2025 nibwo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire wari uherekejwe na Perezida wa FERWAFA basuye ikipe y’igihugu y’Amavubi mu myitozo. Mu kiganiro yagiranye n’abakinnyi ndetse n’abatoza, Minisitiri […]

Umuhanzikazi Sia yatandukanye n’umugabo we nyuma y’imyaka ibiri barushinze

Umuririmbyi w’Umunya-Australiya, Sia yatandukanye n’umugabo we Daniel Bernad nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze babana nk’umugore n’umugabo. Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru PEOPLE avuga ko impapuro zisaba gatanya zatanzwe ku wa Gatatu, tariki ya 19 Werurwe 2025 aho Sia yatangaje ko batandukanye ku wa Kabiri, tariki ya 18 Werurwe 2025. Nk’uko bigaragara mu nyandiko zo mu rukiko, Sia […]

Umuraperi Fireman yavuye mu kigo ngororamuco

Umuraperi Uwimana Francis uzwi ku izina rya Firema, yamaze gusubira mu rugo nyuma y’amezi abiri yivuriza mu kigo ngororamuco giherereye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda. Fireman ni umwe mu baraperi bamaze imyaka myinshi bakora umuziki mu Rwanda aho yagiye muri iki kigo ku bushake bwe mu mpera za Mutarama 2025. Uyu muraperi […]

RIB yasabye abantu guha agahenge Danny Nanone n’umugore we

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukomeza gukwirakwiza amashusho y’umugore wa Danny Nanone, Moreen, aho akomeza kugaragaza ikibazo cy’indezo nk’icyitarakemuka. Iki kibazo cy’indezo cyongeye kuzamurwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’umwaka urenga urukiko rutegetse Danny Nanone kujya atanga indezo y’abana yabyaranye na Moreen. Ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko ku […]

Mama Mukura arembeye mu bitaro bya CHUB

Mukanemeye Madeleine, uzwi nka Mama Mukura, umufana ukomeye wa Mukura Victory Sports na Amavubi, arwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB). Uyu mukecuru w’imyaka 103 wari usanzwe arwariye mu Bitaro bya Kabutare mu Karere ka Huye, yoherejwe ku bitaro bya CHUB kugira ngo yitabweho n’abaganga nk’uko byatangajwe na Mukura VS binyuze ku mbuga nkoranyambaga. […]

Sinshobora kurenza icupa rimwe – Pavelh Ndzila yigaramye ibyo kuba kazizi

Umuzamu wa APR FC, Pavelh Ndzila, yatangaje ko amakuru amuvugwaho hanze y’ikibuga ari ibinyoma, ashimangira ko atazi aho ababitangaza babikura. Mu bihe bitandukanye, uyu muzamu ukomoka muri Congo yagiye avugwaho amakuru atari meza, aho bamwe bamushinja kwirarira mu tubyiniro two muri Kigali ari kumwe n’abakobwa b’uburanga banywa inzoga. Mu kiganiro yagiranye na BB Kigali FM, […]

Meagan Good yarushinze mu ibanga

Umukinnyi wa filime Jonathan Majors, w’imyaka 35 na Meagan Good,w’imyaka 43 barushinze mu muhango w’ibanga wabereye mu rugo rwabo muri Los Angeles nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Entertainment Tonight ku wa Kabiri, tariki 18 Werurwe 2025. Amakuru aturuka ku muntu wa hafi n’uyu muryango avuga ko nyina wa Jonathan Majors, usanzwe ari umupasiteri ari we washyingiye aba […]

Timaya yakije umuriro kuri Leta ya Nigeria kubera inka

Umuhanzi w’umunya-Nijeriya Timaya yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwatsa umuriro kuri Leta ayisaba gufata ingamba ku kibazo cy’inka z’abungeri zona imirima mu gace ka Bayelsa. Ku wa 18 Werurwe 2025, Timaya yanyujije ubutumwa kuri X agaragaza agahinda ke kuri iki kibazo, agira ati: “Ndakomeza gusaba Leta kugira icyo ikora. Bari kwangiza imirima […]

The Ben na Uwicyeza Pamella bibarutse imfura yabo i Bruxelles

Umuhanzi The Ben n’umugore we, Uwicyeza Pamella bibarutse imfura yabo mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 2025. Amakuru aturuka hafi y’umuryango wabo avuga ko Uwicyeza Pamella yabyariye mu bitaro bya Edith Cavell nyuma yo kujya kwa muganga kwipimisha. Akigera ku bitaro, abaganga basanze igihe cye cyo kubyara kigeze, […]

FERWAFA yinjiye mu kibazo cy’amajwi ya Miggy agerageza gutanga ruswa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryamaze gushyikiriza Komisiyo Ngengamyitwarire ikibazo cy’amajwi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, yumvikanamo ikiganiro cyo kuri telefone hagati y’umutoza wungirije wa Muhazi United FC, Mugiraneza Jean Baptiste, n’umukinnyi wa Musanze FC, Bakaki Shafiq. Mu itangazo FERWAFA yashyize ahagaragara, yavuze ko iyi komisiyo ari yo izakurikirana iki […]

Akabariro ntikarimo: Dore ibintu 10 abagabo bakunda ku bagore

Mu bihugu bitandukanye, ubushakashatsi bwagaragaje ko hari ibintu abagabo benshi bakunda ku bagore haba ku bigaragara inyuma ndetse no ku mico n’imyitwarire. Ibi bishobora gutandukana bitewe n’imico y’aho umuntu akomoka, ariko hari ibyo abashakashatsi bemeranyijeho ko bikurura abagabo mu buryo rusange. Amaso meza Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu ibihumbi bwerekanye ko abagabo benshi bakururwa n’amaso meza […]

Umukinnyikazi ubitse Ballon d’Or yanenze bikomeye perezida Trump

Umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Megan Rapinoe, yanenze Perezida Donald Trump ku cyemezo yafashe cyo gukumira abakinnyi bahinduje igitsina gukina mu marushanwa y’abagore. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru MUNDIAL, Rapinoe wahoze ari kapiteni wa Team USA yavuze ko ibyo Trump yakoze atari ugushyigikira abagore nk’uko abivuga. “Ntukambwire ngo ibi bijyanye no […]

Myugariro wa Yanga SC yahawe ipeti rya Sergeant mu gisirikare

Myugariro Ibrahim ‘Bacca’ Abdallah Hamad ukinira Yanga SC ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Tanzania, yazamuwe mu ntera mu gisirikare cya Zanzibar aho yari asanzwe ari Corporal, ahabwa ipeti rya Sergeant. Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yashimiwe ubwitange n’ikinyabupfura akomeje kugaragaza haba mu kibuga no hanze yacyo. Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe […]

Urukiko rwategetse ko Zari Hassan yishyura arenga miliyoni 400 Frw y’imisoro

Urwego rushinzwe imisoro muri Afurika y’Epfo, South African Revenue Service (SARS), rwatsinze urubanza rwaregagamo Zari Hassan kuba hari imisoro yagombaga gutanga akaza kuyirengagiza ntayitange. Urukiko Rukuru rwa Johannesburg rwafashe icyemezo cyo kwemeza ko Zari agomba kwishyura umwenda w’imisoro ungana na miliyoni 5 z’amafaranga y’Afurika y’Epfo (R5 million), asaga miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda. Nk’uko ibitangazamakuru […]

RIB yataye muri yombi umushinjacyaha n’umukomisiyoneri bakekwaho ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Mutatsineza Evanys wari Umushinjacyaha ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kamembe na Niyonshuti Ezechiel uzwi nka Mwalimu, wari Umukomisiyoneri. Aba bagabo bombi bakekwaho ibyaha birimo kwakira ruswa, iyezandonke, no kudasobanura inkomoko y’umutungo. Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, iperereza ryagaragaje ko aba bombi bakoranaga mu buryo bw’ibanga, […]

Se wa Ombolenga Fitina na Sibomana Abuba yapfuye

Ba myugariro b’Amavubi, Fitina Omborenga na Nshimiyimana Yunusu babuze se wabo  witabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025. Inkuru y’akababaro yabagezeho bari mu myitozo y’ikipe y’igihugu aho bitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 bazahuramo na Nigeria. Uyu muryango ufite izina rikomeye mu mupira w’amaguru kuko na mukuru wabo, […]

Umugabo yahawe Miliyari 70 Frw nyuma yo kumugara igitsina kubera icyayi

Umugabo witwa Michael Garcia yatsinze urubanza maze agenerwa miliyoni 50$ [miliyari 70 Frw] nyuma yo kugira ubumuga buhoraho ku gitsina cye, bitewe n’icyayi gishyushye cya Starbucks cyamumenetseho. Garcia wari umushoferi wa Postmates yareze Starbucks nyuma yo kumenwaho icyayi gishyushye muri Gashyantare 2020. Yavuze ko abakozi ba Starbucks batitondeye gushyira icyayi mu gikapu bigatuma kimeneka ku […]

Miggy yumvikanye ashaka gutanga ruswa muri shampiyona

Umutoza wungirije wa Muhazi United, Mugiraneza Jean-Baptiste uzwi nka Miggy ari mu mazi abira nyuma yo kumvikana asaba Shafiq Bakaki, myugariro wa Musanze F, kumufasha Kiyovu Sports ikubona amanota, ariko uyu mukinnyi akamuhakanira. Iki kiganiro cyabaye mbere y’umukino wa shampiyona wahuje Musanze FC na Kiyovu Sports kuri Sitade Ubworoherane ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Werurwe 2025. […]

Umulisa Charlotte wamenyekanye mu marushanwa y’ubwiza yambitswe impeta

Umulisa Charlotte, uzwi nka Princess Cici ari mu byishimo nyuma yo kwambikwa impeta y’urukundo na Chris, umusore ukomoka muri Poland. Ibi birori byo kwambikwa impeta byabereye mu mujyi wa Warsaw ku Cyumweru, tariki ya 17 Werurwe 2025, aho uyu mukobwa asanzwe akorera ibikorwa bye byo kumurika imideli. Ku bijyanye n’ubukwe, uyu mukobwa atangaza ko buri […]

Rema yavuze ku byo gusenga satani no kunywa amaraso

Umuhanzi w’umunya-Nigeria ukomeye mu njyana ya Afrobeats, Divine Ikubor, uzwi ku izina rya Rema yagarutse ku byamuvuzweho byo kuba yaba asenga satani ndetse akaba ananywa amaraso y’abantu. Mu kiganiro yagiranye na Rolling Stone, Rema yavuze ko bimubabaza kubona hari abafana be bagenda bamuvaho kubera ibihuha by’uko yaba akorana n’Illuminati, asenga Satani cyangwa se anywa amaraso. […]

Cindy Sanyu  yahawe impano ya cocaine ku rubyiniro

Abahanzi bakunze guhabwa impano zitandukanye n’abafana babo mu bitaramo, zirimo amafaranga, udupapuro twanditseho ubutumwa, n’ibindi. Icyakora, rimwe na rimwe, hari impano ziba zidasanzwe cyangwa zitangaje. Umuhanzikazi Cindy Sanyu aherutse gutangaza imwe mu mpano itangaje yigeze guhabwa ari ku rubyiniro. Mu kiganiro n’abafana be (Q&A),  yavuze ko yigeze guhabwa cocaine hagati mu gitaramo. Cindy Sanyu yatangaje […]

Zari Hassan yateye indobo Diamond Platnumz

Umunyamideri akaba n’umushabitsi ukomoka muri Uganda, Zari Hassan yateye utwatsi amagambo y’uwahoze ari umukunzi we, Diamond Platnumz wavuze ko igihe cyose ashaka yamusubirana. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ageze muri Kenya, Zari yahakanye ibyavuzwe na Diamond muri filime mbarankuru Young, Famous & African ya Netflix. Diamond ufitanye abana babiri na Zari, yari yagaragaje icyizere cy’uko ashobora […]

Umugabo yemeye ko yasambanyije ifarashi mu kiraro

Umugabo w’imyaka 43 witwa Damion Ogeare yemeye icyaha cyo gukora imibonano mpuzabitsina n’ifarashi yo mu bwoko bwa Shetland nyuma yo kwinjira mu kiraro cyayo mu gace ka Wiltshire mu Bwongereza. Uyu mugabo yemeye icyaha cyo gukorana imibonano mpuzabitsina n’itungo ndetse no kwinjira ahantu binyuranyije n’amategeko agamije gukora icyaha cy’iyicarubozo rishingiye ku gitsina. Mu rukiko rwa […]

Yashoye arenga miliyari kugira ngo aba umugore uteye uko abagabo bifuza – Amafoto

Umwe mu bagore bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Brazil, Janaína Prazeres, yemeje ko yatakaje hafi miliyoni imwe y’amapawundi (£1,000,000) arenga miliyari y’amanyarwanda mu buvuzi bwo guhindura isura n’imiterere y’umubiri. Uyu mugore w’imyaka 35, wagiye akorerwa ibi bikorwa inshuro 20, yavuze ko yahuye n’akaga ubwo yari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya São Paulo muri Brazil, […]

Umunyeshuri w’imyaka 17 wateye inda mwarimu we w’imyaka 29 akamutegeka kuyikuramo

Umusore w’imyaka 17 ukomoka muri Autriche ari mu maboko y’ubutabera nyuma yo gukekwaho gutera inda umwarimukazi we w’imyaka 29, hanyuma akamushyiraho igitutu ngo akuramo iyo nda. Nk’uko ubushinjacyaha bubitangaza, uyu musore yari umunyeshuri w’uyu mwarimukazi mu myaka yashize, ariko nyuma baje kugira umubano wihariye. Nyuma yo kumutera inda, uyu musore yatangiye kumuhatira kuyikuramo, ibintu byabaye […]

Havumbuwe ubwoko bushya bwa Coronavirus mu ducurama

Abashakashatsi bo muri Brazil ku bufatanye n’abo muri Kaminuza ya Hong Kong bavumbuye virusi nshya ya Coronavirus ishobora no kwandura mu bantu. Iyi virusi nshya yagaragaye nyuma y’uko abashakashatsi bapimye ibipimo bafashe mu kanwa no mu rwungano ngogozi by’uducurama. Abahanga basanze iyi virusi ifitanye isano ya hafi na MERS, indwara izwiho kugira ubukana bukomeye kandi […]

Kigali: Polisi yarashe umukozi wo mu rugo wishe mugenzi we

Kuri uyu wa Gatandatu mu rukerera, umukozi wo mu rugo witwa Niyonita Eric yishe mugenzi we Bampire Françoise amuteye icyuma mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro. Amakuru y’ibanze avuga ko impamvu y’ubu bwicanyi itaramenyekana. Gusa nyuma yo gukora ayo mahano, Niyonita yagize imyitwarire y’agasuzuguro, ashaka gutema buri wese wamwegereye, harimo n’inzego z’umutekano zari zije […]

Menya byinshi kuri Ataliya uvugwa muri Bibiliya wishe abuzukuru be kugira ngo abe umwamikazi w’Ubuyuda

Ataliya yari umwamikazi wa Yuda uzwiho kuba umugore wategetse ubwami bw’igihangange, ariko akarangwa n’ubugome no kumena amaraso menshi kugira ngo agere ku butegetsi. Uyu mugore yari umukobwa w’umwami Ahabu na Yezebeli bayoboraga Isiraheli, umuryango wari waramamaye mu gusenga ibigirwamana cyane cyane Bayali. Ataliya yashakanye n’umwami Yehoramu wayobora Yuda, maze abyara umuhungu we Ahaziya. Nyuma y’urupfu […]

Umugore witwa Teyana yahawe inzu 4, imodoka 3 na Miliyoni 11 za buri kwezi nyuma yo gutandukana n’umugabo we

Uwahoze ari umukinnyi wa New York Knicks muri NBA, Iman Shumpert yatandukanye byemewe n’amategeko n’umugore we, Teyana Taylor nyuma y’imyaka irindwi bari bamaranye. Uyu mwanzuro wafashwe n’umucamanza wa Fulton County nyuma y’uko Taylor yari yatanze ubusabe bwo gutandukana mu ibanga muri 2023. Amakuru amaze kujya ahabona yerekana ko Taylor yegukanye imitungo ihenze, irimo inzu enye […]

Khloé Kardashian yavuze uko yihishe munsi y’igitanda akumva nyina ari gusambana

Khloé Kardashian yatangaje ko agikurikiranwa n’abaganga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe kubera igihe gikomeye yanyuzemo akiri umwana ubwo yumvirizaga nyina ari gusambana. Mu kiganiro Khloé in Wonder Land, yavuze uko yigeze kwihisha munsi y’igitanda cy’umubyeyi we, Kris Jenner n’umugabo we Bruce Jenner maze akumva ibyo bakoraga mu buriri. Yavuze ko icyo gihe cyamugizeho ingaruka […]

Umugore wa nyakwigendera Mohbad aramutabariza nyuma y’amezi 18 adashyingurwa

Nyakwigendera Mohbad, umuhanzi w’icyamamare wo muri Nijeriya, yapfuye ku ya 12 Nzeri 2023 maze ahita ashyingurwa ku munsi wakurikiyeho. Gusa nyuma y’iminsi icyenda, tariki ya 21 Nzeri 2023 polisi yakuye umurambo we mu mva kugira ngo hakorwe isuzuma ry’impamvu z’urupfu rwe, kubera impaka zari zavutse. Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Werurwe 2025 umugore […]

Eddy Kenzo yasunitse umusirikare wa Special Forces wari uje kumucecekesha

Umuhanzi Eddy Kenzo yasobanuye ku makimbirane yabaye hagati ye n’umusirikare wa Special Forces Command (SFC) mu bikorwa byo kwamamaza ishyaka rya NRM mu gace ka Kawempe North. Uyu muhanzi yagaragaye asunika uwo musirikare wari ku rubyiniro, ibintu byatumye benshi babyibazaho ku mbuga nkoranyambaga. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Kenzo yavuze ko yakoze ibyo kuko uwo musirikare […]

Ronaldo yikuye mu matora ya perezida wa CBF

Ronaldo de Lima wabaye icyamamare mu mupira w’amaguru muri Brazil, yatangaje ko yikuye mu matora ya perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Brazil (CBF), yari ateganyijwe mu mwaka wa 2026. Uyu wahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Brazil, wahesheje igihugu cye ibikombe by’isi bibiri (1994 na 2002), yari yiyemeje guhatana na perezida uriho ubu, Ednaldo Rodrigues. […]

Burundi: Abakinnyi 7 bahagaritswe imyaka itanu bazira kugurisha imikino

Mu Burundi, abakinnyi batandatu b’ikipe ya Académie Deira hamwe n’umwe w’Inter Star bafatiwe ibihano bikarishye nyuma yo guhamywa uruhare mu kugurisha imikino (match-fixing). Aba bakinnyi, hamwe n’umutoza wabo wungirije basabwe kandi ihazabu ya miliyoni 10 z’amafaranga y’amarundi (Fbu) buri umwe.  Ibi bihano byatangajwe n’ishami rishinzwe imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi (FFB) ku wa […]

“Imana yampaye inzu!” – Umugore yagejejwe mu rukiko nyuma yo kwiyitirira inzu ya Miliyoni 200 mu rusengero

Umugore w’imyaka 32, Loveth Alo Helen yagejejwe imbere y’urukiko rwa Magistrate muri Enugu muri Nigeria nyuma yo kuvuga mu rusengero ko Imana yamuhaye inzu, nyamara bikavugwa ko yabeshyaga. Uyu mugore yari yavugiye muri Zion Prayer Movement ko Imana yamuhaye ubutaka n’inzu ndetse hagaragazwa amashusho y’iyo nzu mu rusengero. Nyuma y’aho, undi mugabo witwa Architect Emmanuel […]

Umuhanzi Portable yiteguye kwica umugabo wese azasanga hejuru y’umugore we

Umuhanzi w’Umunyanijeriya uzwiho gutangaza amagambo akomeye, Portable yatangaje ko umuntu wese wasambana n’umugore we azapfa, mu gihe yagarukaga ku kibazo cy’umunyarwenya Ijoba Lande n’umugore we, Darasimi bivugwa ko yamuciye inyuma akaryamana n’undi mugabo. Uyu mwuka mubi watangijwe n’ibiherutse gutangazwa n’uyu munyarwenya Ijoba Lande, aho yashinje umugore we kumuca inyuma. Iki kibazo cyakuruye impaka ndende ndetse […]

Kunywa inzoga nyinshi ntibimara icyaka ahubwo bitera gukomeza gushaka kunywa -Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’abahanga bo muri Kaminuza ya Rutgers na Yale muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje ko kunywa inzoga nyinshi bishobora kugira ingaruka mbi ku miterere y’ADN y’umuntu, bikamutera gukomeza gushaka kunywa. Mu gihe cyashize, hari hamenyerewe imyumvire ivuga ko kunywa ikirahuri kimwe cy’inzoga nk’umuvinyo ari byiza ku buzima, ariko ubushakashatsi bushya burabihakana. […]

Abavuraga Diego Maradona bashobora gufungwa imyaka 25

Mu mujyi wa Buenos Aires, hatangiye urubanza rw’abaganga barindwi bavuraga Diego Maradona mbere y’urupfu rwe mu 2020. Aba baganga bashinjwa uburangare bwateye urupfu rw’uyu mukinnyi w’icyamamare, wapfuye azize umutima nyuma y’ibyumweru bibiri avuwe kuva amaraso mu bwonko.  Umushinjacyaha yavuze ko Maradona yasezerewe mu bitaro hakiri kare kandi atitaweho neza mu rugo, ibintu yise “uburangare bukabije” […]

Trump ntiyorohewe n’imijugujugu y’abirabura

Umukinnyi wa filime n’umuhanzi Jamie Foxx yagaragaje ko atishimiye icyemezo cyo gusiba amagambo “Black Lives Matter” yanditswe muri Washington, D.C., aho yakomeje kuba ikimenyetso cyo kurwanya irondaruhu kuva mu 2020. Gusiba aya magambo byategetswe na White House nyuma y’igitutu cyashyizwe kuri Meya wa Washington, Muriel Bowser. Umushinga w’itegeko rishya uteganya ko uyu murongo ugomba gusibwa […]

Kigali: Imodoka eshatu na moto byagonganye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 12 Werurwe 2025, habaye impanuka y’imodoka eshatu mu murenge wa Gitega, mu Karere ka Nyarugenge. Bisi ya Yutong yari ivuye i Nyamirambo yagonganye na Toyota Hilux, na yo igonga Toyota Corolla yari inyuma yayo. Ababonye iyi mpanuka bavuga ko bisi yabanje kugerageza guhunga umumotari wari imbere yayo, […]

Guca agasuzuguro ka Tems ntibigikozwe

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, yatangaje ko yasubitse igitaramo cye cyari kuzaba ku wa 22 Werurwe 2025 muri BK Arena. Iki gitaramo cyari cyarateguwe nyuma y’uko umuhanzikazi wo muri Nigeria, Tems, asubitse igitaramo cye yagombaga gukorera i Kigali. Tom Close yavuze ko icyemezo cyo gusubika iki gitaramo cyatewe n’igihe gito […]

RIB yavuze kuri Prince Kid

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025 ko rutari rwabona inyandiko ituruka muri Amerika y’ukuntu Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid. RIB yatangaje ibi ubwo yerekanaga abantu 7 bakurikiranyweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana aho Umuvugizi w’uru rwego, Dr. Murangira B. Thierry, yabajijwe ku iperereza rya Dieudonné Ishimwe, uzwi nka Prince […]

Sheilah Gashumba ntiyigeze agenda na Taxi kuva yavuka

Umusesenguzi wa politiki akaba n’umuherwa, Frank Gashumba yatangaje ko umukobwa we Sheilah Gashumba atigeze na rimwe agendera muri taxi zitwara abanutu mu buryo rusange kuva yavuka. Mu kiganiro yagiranye kuri Radio 4, Gashumba yavuze ko yakoze uko ashoboye kose kugira ngo abana be bagire ubuzima bwiza kandi bitandukanye n’ubuzima we ubwe yanyuzemo. Frank Gashumba yagize ati: […]

Sandra Teta yavuze impamvu akibana na Weasel uhora amutimbura

Umuhanzi Weasel, umwe mu bagize itsinda Radio & Weasel amaze imyaka irenga icumi abana n’umugore we Sandra Teta aho bombi bafitanye abana barenga batatu. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Sandra Teta yagarutse ku mubano we na Weasel, avuga ko nubwo nk’abantu bagira amakosa, ibyiza bye biruta ibibi. Ibi yabigarutseho ubwo yasubizaga abibaza impamvu akihoma kuri Weasel  uhora […]

Umugore yishe umugabo ahita amuca igitsina aragiteka arakirya

Polisi yo muri Brazil yataye muri yombi umugore w’imyaka 65 nyuma yo kwemera ko yishe umugabo w’imyaka 60, akamuca bimwe mu bice by’umubiri we, birimo umutima n’igitsina, ndetse akabirya. Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Brazil, Celso Marques Ferreira w’imyaka 60, yasanzwe yapfuye mu kibuga kiri mu mujyi wa Peruíbe, muri São Paulo afite ibice bimwe […]

Ibyari byanditse ku gapapuro kahawe Muhire Kevin agahita agaca byamenyekanye

Mu mukino ukomeye wahuje APR FC na Rayon Sports ku Cyumweru, akandiko kohererejwe kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, kavugishije benshi aho bibazaga ibyaba byanditseho kuko yagahawe maze na we akimara kugasoma agahita agaca. Uyu mukino wari utegerejwe n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, gusa icyagarutsweho cyane ni ubutumwa bwo kuri […]

Abagore bizihije umunsi mpuzamahanga w’abagore bahabwa igishoro

Tariki ya 8 Werurwe 2025, abagore bo mu Murenge wa Mageragere bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore mu birori byateguwe ku bufatanye n’Akarere ka Nyarugenge na FXB Rwanda binyuze mu mushinga VillageFXB Mageragere ufasha abaturage kwivana mu bukene no kubafasha kugera ku iterambere rirambye Ibi birori byaranzwe no kwerekana intambwe abagore bamaze gutera mu kwigira no gutanga […]

Yanga SC yasabye ko Simba SC iterwa mpaga

Ikipe ya Yanga SC yatangaje ko idashyigikiye icyemezo cyo gusubika umukino wa Kariakoo Derby wari uteganyijwe ku itariki ya 8 Werurwe 2025 kuri Stade Benjamin Mkapa. Mu itangazo ryasohowe n’Ubuyobozi Bukuru bwa Yanga ku wa 9 Werurwe 2025, iyi kipe yasabye ko igomba guhabwa intsinzi kuko ikipe ya Simba SC yanze gukina umukino. Yanga yagaragaje […]

Sinshobora kurwana n’umugabo wanjye – Sandra Teta

Umugore w’umuhanzi Weasel, Sandra Teta yatangaje ko atazigera ajya impaka n’umugabo we ku bijyanye n’umutungo kuko umutungo aba ari uwo guha ejo heza abana babo. Ibi yabigarutseho ubwo yavugaga ku bwumvikane bushya bwagaragaye hagati ya Mary Nambwayo na Suuna Ben, bombi bari bamaze amezi menshi mu nkiko bahanganye ku kibazo cy’ugomba kwandikwaho ubutaka. Sandra Teta […]

Darko Novic utoza APR FC yatangariye ubuhanga bwa Muhire Kevin

Umutoza wa APR FC, Darko Novic yashimye cyane kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin avuga ko ari umwe mu bakinnyi beza muri shampiyona y’u Rwanda. Ibi yabivuze nyuma y’umukino wa derby warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 kuri Stade Amahoro, ku munsi wa 20 wa shampiyona. Novic yavuze ko umukino wa derby utapfa kugena uko urarangira ndetse […]

Shakib yasabye imbabazi Zari nyuma yo kumuca inyuma

Shakib Lutaaya yasabye imbabazi ku mugaragaro nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza ari kumwe n’umugore utazwi, bikaviramo abantu kuvuga ko yaba yaciye inyuma Zari Hassan. Aya mashusho yagaragaye vuba aha, aho Shakib yari ari kuganira ndetse anakora ku mugore utatangajwe amazina. Abantu benshi bayafashe nk’ikimenyetso cy’ubusambanyi, bituma hibazwa ku mubano we na Zari. Mu […]