Mu mukino ukomeye wahuje APR FC na Rayon Sports ku Cyumweru, akandiko kohererejwe kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, kavugishije benshi aho bibazaga ibyaba byanditseho kuko yagahawe maze na we akimara kugasoma agahita agaca.
Uyu mukino wari utegerejwe n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, gusa icyagarutsweho cyane ni ubutumwa bwo kuri ka gapapuro kasomewe mu kibuga na Muhire Kevin agahita agaca.
Aka gapapuro kari gaturutse ku mutoza wongerera ingufu abakinnyi ba Rayon Sports, Ayabonga Lebitsa ndetse binyuje kuri we yaje gutagaza ibyari bikanditseho.
Uyu mutoza abinyujije kuri WhatsApp yagaragaje ko yari yabwiye Muhire Kevin ati: “Ugerageza kwibikira imbaraga, kandi ukomeze kuba hafi Hadji. Nanone kandi igihe dutakaje umupira ujye uhita ujya kuri nimero 19 cyangwa 25.”
Ubu butumwa bugaragaza tekiniki y’uburyo Rayon Sports yashakaga kwitwara imbere ya APR FC. Nubwo umukino warangiye nta kipe ibonye igitego, Rayon Sports yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 43, mu gihe APR FC ikurikiyeho n’amanota 41.


