Kamonyi: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare biyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge
​Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bagera ku 50 bibumbiye mu Koperative yitwa “Twizamure” bo mu murenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi, bakanguriwe kurwanya ibiyobyabwenge mu gihe bakora imirimo yabo ya buri munsi ndetse no hanze y’akazi bakora. Ibi babikanguriwe mu nama bagiranye na Superintendent of Police (SP) Donald Kinani , umuyobozi wa […]
Muri Brasil abagore batwite babujijwe gusomana
Mu gihe muri Brasil harimo kubera iserukiramuco (Carnival) abahanga mu bushakashatsi bavumbuye agakoko kandurira mu gusomana kitwa “Zika virus”, abo bashakashatsi bavuga ko ako gakoko gafatira mu macandwe no mu nkari bityo bihanangiriza abagore batwite muri Brasil kwirinda gusomana. ikigo gikora ubushakashatsi muri Brasil Oswaldo Cruz Foundation, kihanangirije abagore batwite ko bagomba kwirinda gusomana n’abantu […]
Nyabihu: Abaturage bakanguriwe kwirinda amakimbirane
​Abaturage bo mu kagari ka Jaba, mu murenge wa Mukamira, ho mu karere ka Nyabihu bakanguriwe kwirinda amakimbirane ayo ari yo yose no gutanga amakuru ku gihe y’abayafitanye kugira ngo bagirwe inama y’ukuntu bayakemura. Ibi babikanguriwe ku itariki 4 Gashyantare mu kiganiro bahawe na Assistant Inspector of Police (AIP) Marie Rose Uwizera, akaba ashinzwe imikoranire […]
EALA yanze ko u Burundi bwirukanwa muri EAC.
Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba EALA yanze kwakira icyifuzo cyo gukura u Burundi mu muryango wa Afurika y’ Uburasirazuba EAC nk’uko byari byasabwe n’amashyirahamwe adaharanira inyungu za politiki muri Afurika y’u Burasirazuba afatanyije n’ishyirahamwe ry’abacamanza muri uyu muryango (PALU : Pan African Lawyers Union). Aya mashirahamwe yari yasabiye uBurundi ko bwafatirwa ibihano […]
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bakomeje kugaragaza uruhare mu gukumira ibyaha
​Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu kwicungira umutekano, ibyo bikaba bigaragarira mu bikorwa bitandukanye bajya bakora nko gushyiraho amahuriro agamije kurwanya no gukumira ibyaha. Abakorera uyu mwuga mu murenge wa Jenda, mu karere ka Nyabihu, bibumbiye muri Cooperative de Taxi Motos Kabatwa- Nyabihu (COTAMOKANYA), ku itariki 4 Gashyantare, na […]
Kumva utagishaka gutera akabariro, byaba byaba biterwa n’iki? Impuguke irasubiza
Muri iyi minsi usanga ingo nyinshi z’abashakanye zifite ikibazo mu byerekeranye n’inshuro zo gutera akabariro aho usanga kenshi umwe yifuza gutera akabariro mugenzi we babana mu rugo we atabishaka. Iki kibazo kibangamiye abatari bake mu bashakanye dore ko bamwe bafatiraho umwanzuro bavuga bati” Buriya uwo dukundana anca inyuma cyangwa mu by’ukuri ntago ankunda koko nk’uko […]
Jose Mourinho yamaze gusinya muri Man U naho Van we yitegura guhambirizwa
Nyuma yo kwirukanwa mu ikipe ya Chelsea, azira kudatanga umusaruro bikaza kuvugwa cyane ko yaba agiye kwerekeza mu ikipe ya manchester united ubu noneho byabaye impamo, Jose Mournho yamaze gusinya amasezerano muri Man Utd naho Van Gaal ahabwa integuza. Uyu mugabo ukomoka mu gihugu Cya Portugal yamaze gutangaza ko yamaze kwigarurira ikibuga cya Old Traffod […]
Umunyamideli Debby Sempaka arashinjwa guhabwa impano y'inzu ayikesha ubwambure bwe
Debby Sempaka umunya Uganda ufite inkomoko muri Afurika Y’epfo aravugwaho guhabwa inzu ifite agaciro ka miliyoni 400 z’amashiringi. Iyo nzu akaba yarayihawe nk’igihembo nyuma yo kwiyambika ubusa uwayimuhaye akabishima. Nyuma y’aho iyo nzu igiriye ahabona ahabona, Debby avuga ko yatwaye ako kayabo ariko kandi akabishimira imana. Uyu munyamideli ukunda kwigaragaza yashyize ubwambure bwe ku Karubanda […]
Umukuru w’ishyaka ryanga urunuka abimukira yahawe igihembo cy’ibinyoma
Ikinyamakuru France Info cyageneye Perezida w’ishyaka rya Front National mu Bufaransa, Marie Le Pen, igihembo cy’umubeshyi muri politiki kubera ibinyoma yasukiranyije aharabika abimukira ubwo yamamazaga ishyaka rye mu mwaka ushize . Iri shyaka rivugwaho kwanga urunuka abimukira cyane cyane abakomoka ku mugabane wa Afurika France Info dukesha iyi nkuru ivuga ko Icyo gihembo gitangwa n’abanyamakuru […]
Yakubiswe n’inkuba ubwo uwo yari yagambaniye ngo yicwe amusanze mu kiliyo cyo kumwibuka.
Umurundikazi Noella Rukundo utuye mu gihugu cya Australiya aherutse kugambanirwa n’umugabo we ukomoka muri RDC agamije kumwicisha kuko yari afite amakuru y’uko agiye gushaka undi mugabo. Belenga Kalala umugabo wa Rukundo nyuma yo kubwirwa ko Rukundo yishwe yateguye ikiliyo cye aza gutungurwa n’uko uwavuzweho urupfu amusanze muri icyo kiliyo ari muzima nk’uko Radio BBC ibivuga. […]
RDC: Abarwanyi ba Mai Mai basize agatwe mu mirwano yabashyamiranyije na FARDC
Abasirikare babiri ba Mai Mai bishwe undi umwe arakomereka naho abaturage batuye aka gace bose barahunga. Ni mu mirwano ikaze imaze iminsi ishyamiranyije uyu mutwe n’ingabo za FARDC mu gace ka Opala mu ntara ya Tshopo. Iyi mirwano yatangiye ku itariki ya 31 Mutarama 2016 igeza ku munsi w’ejo mu duce twa Yabale — Congo […]
UA : Abaperezida bane na Minisitiri w’intebe bagiye gukura ku izima Perezida Nkurunziza
Mu gushaka gukura ku izima Perezida Nkurunziza kugira ngo yemere ibiganiro ndetse n’uko mu Burundi hakoherezwa ingabo zo kugarura amahoro, Umuryango w’ubumwe bwa Afurika (AU)wohereje mu Burundi abakuru b’ibihugu bane na Minisitiri w’intebe ngo babonane na Perezida Nkurunziza baganire kuri ibi bibazo byombi. Abaperezida boherejwe ni Perezida wa Mauritaniya Mohamed Ould Abdel Aziz, uwa Afurika […]