Jose Mourinho yamaze gusinya muri Man U naho Van we yitegura guhambirizwa

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kwirukanwa mu ikipe ya Chelsea, azira kudatanga umusaruro bikaza kuvugwa cyane ko yaba agiye kwerekeza mu ikipe ya manchester united ubu noneho byabaye impamo, Jose Mournho yamaze gusinya amasezerano muri Man Utd naho Van Gaal ahabwa integuza.
Uyu mugabo ukomoka mu gihugu Cya Portugal yamaze gutangaza ko yamaze kwigarurira ikibuga cya Old Traffod nyuma yo kwirukanwa muri Chelsea, mu gihe yamaze kugisohoramo uwari usanzwe ari umutoza Louis Van Gaal wa Man Utd.

Chelsea's coach Jose Mourinho waits for the kick off of their Champions League Group G soccer match against Sporting Lisbon at the Estadio Jose Alvade in Lisbon, September 30, 2014.  REUTERS/Hugo Correia (PORTUGAL  - Tags: SPORT SOCCER HEADSHOT)
Jose Mourinho ngo yaba agiye guhangana na Pep Guadiola nawe wasinye muri Man City mukeba wa Man Utd

Mu kwezi gushize nibwo byavuzwe mu itangazamakuru ko Jose Mourinho yanditse amagambo ku mpapuro zigera kuri 6 agaragaza impamvu zatuma Van Gaal yirukanwa bityo akamusimbura.
Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Espagne El Confidecial kibitangaza, kivuga ko uhagarariye Jose Mournho (agent)Jorge Mendes yakoze akazi ke neza , yakoze ibishoboka byose agashakira umukiriya we umwanya mwiza.
ibi bibaye amasezerano ya Van Gaal na Manchester united atararangira doreko yari asigaje irindi rushanwa rya Premier league(Season) nyuma y’iririmo kuba muri uyu mwaka ngo arangire.
ibyo ntacyo byatanze kuko nyuma yo guhora yotswa igitutu ngo haboneke umusaruro ariko bikanga, byatumye uwungirije Chairman Ed Woodward afata umwanzuro wo kwirukana Van gaal iri rushanwa rikirangira(season) bityo Mourinho agahabwa ikicaro.
Van Gaal
Luis Van Gaar nyuma yo kubura umusaruro yirukanywe muri Man Utd

ikinyamakuru express.com cyo kivuga ko uku kwirukanwa k’umutoza Van Gaal by’igitaraganya ngo byaba byarasembuwe n’uko Pep Guardiolayasinye amasezerano n’ikipe ya Man City bityo bikaba ari uburyo bwo guhangana kuri ayo makipe yombi.
Jose Mourinho agiye gutoza Man United nyuma y’igihe yarategerejwe na Benshi batitaye ko yirukanywe muri Chelsea mu kwezi k’ukuboza 2015 aho bivugwa ko yazize gutsindwa kwa hato na hato ndetse na bamwe mu bakinnyi batavugaga rumwe, harimo Diego Costa na bagenzi be.
Mu gihe Van Gaal we atavugwagaho rumwe n’abafana kubera kutagaragaza umusaruro bityo agahozwa ku nkeke, bitandukanye nibyo aherutse gutangaza ko agiye kwesa imihigo nyuma yo gutsinda Southampton, gusa birangiye yeretswe umuryango.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *