Burundi: Guverinoma yemeye ko umurambo wa Bihozagara ucyurwa mu Rwanda
Nyuma y’uko yari yashyize amananiza ku muryango wa nyakwigendera Jacques Bihozagara wifuzaga umurambo we ngo uwuzane mu Rwanda abe ariho azashyingurwa, guverinoma y’u Burundi imaze kwemera ko umurambo ucyurwa. Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa twitter rwa ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, Rugira Amandin, ngo guverinoma y’u Burundi yemeye ibinyujije mu nyandiko ko umurambo wa Jacques […]
Uganda: Abasirikare babiri baguye mu mirwano yabahuje n’abarinzi b’umwami
Abasirikare babiri ba Uganda, umwe mu barinzi b’ubwami bwa Rwenzururu ndetse n’umutwazi wa boda boda baguye mu mirwano yabaye hagati y’ingabo z’igihugu ndetse n’abarinzi b’ibwami ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru. Ubwo ikinyamakuru The New Vision cyakoraga iyi nkuru ngo cyari kitaramenya uwatangije iyi mirwano, ariko ababyiboneye bavuze ko abasirikare bari barimo gutambuka ubwo umurinzi […]
Guhera muri Nyakanga imisoro ku myenda ya caguwa irazamurwa – Minisitiri w'Intebe
Kuri uyu wa 04 Mata 2016 Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ikiganiro ku bijyanye n’inganda mu Rwanda ariko by’umwihariko inganda zikora imyenda n’izitunganya impu n’ibizikomokaho. Urwego rw’inganda mu Rwanda rugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu. U Rwanda rero rurifuza kuruteza imbere ngo rukomeze kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda. […]
Umwe mu bayobozi b'inyeshyamba za FDLR yafatiwe muri Uganda
Igipolisi cya Uganda kiravuga ko muri iyi weekend ishize cyataye muri yombi umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR, ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kimufatiye I Kampala. Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’igipolisi, Fred Enanga, uyu muyobozi w’inyeshyamba ngo witwa Major Barrack Anan yafatiwe kuri station ya polisi yo muri kampala yak era […]
Ubuhamya: Umusore yatangiye gupfubura (gusambana) afite imyaka 10
Umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko ntifuje ko yamenyekana mu itangazamakuru, yatangarije ko afite ikibazo gikomeye cyo kuba imbata yo gupfubura abagore bakuru none gufata icyemezo nk’abandi basore, yumva biri kure nk’izuba. Atangira gutanga ubu buhamya yagaragaje ikiniga gikomeye mu kuvuga ubuhamya bwe na cyane ko yacishamo agaceceka umwanya utari muto. Uko byatangiye Avuga […]
U Rwanda rwakajije ubugenzuzi ku mupaka warwo na Congo
U Rwanda rwakajije ubugenzuzi ku mipaka yarwo by’umwihariko ku mupaka warwo na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda avuga ko biri mu rwego rwo kurinda abaturage barwo indwara 3 zihangayikishije muri iyi minsi harimo indwara y’Umuriro w’Igikatu imeze nabi muri Angola, igihugu gituranye na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Guverinoma y’u Rwanda […]
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutajya mu ntambara y’amagambo n’u Burundi
Ni mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Francois Soudan , umuyobozi w’ikinyamakuru Jeune Afrique, mu byo baganiriye bagarutse ku kibazo cy’u Burundi ndetse no kuri FDLR,… ari naho yaboneye kwibutsa ko FDLR irwanirira uruhande rwa Nkurunziza by’umwihariko ko u Rwanda rutajya kurwana intambara y’amagambo n’u Burundi. Yavuze ko ibibazo by’u Burundi byatewe n’Abarundi ubwabo ko […]
Nyuma yo gukuramo inda, Wema Sepetu yagaragaye asomana n’umusore utari Idrissa Sultan
Mu gihe Wema Sepetu yari akiri mu gahinda yatewe no kuvamo kw’inda yari atwite y’impanga, inda yari yatewe na Idrissa Sultan, kuri ubu urukundo rwabo rwajemo agatotsi nyuma y’uko uyu mukobwa ashyizwe ku Karubanda asomana n’undi musore. Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru mpekuzi cyo muri Tanzaniya, ngo Sultan yatangaje ko aretse Wema agakundana nabo ashaka nyuma yo […]
Urupfu rwa Lt Col Darius Ikurakure ngo rwaba rufitanye isano n’urwa Lt Gen Adolphe Nshimiyimana
Ku wa kabiri tariki ya 22 Werurwe 2016, nibwo Lt Col Darius Ikurakure wari usanzwe uyobora ikigo cya gisirikare cya Muzinda yiciwe muri Etat Majoro bitangazwa ko yishwe n’umusirikare ukomoka mu bwoko butandukanye n’ubwe ndetse binatuma hicwa mugenzi we ( Major Didier Muhimpundu ) byitwa kwihorera, nyuma y’ibyo, itohoza ryakozwe rigaragaza ko yishwe nk’urwa Gen […]
Police FC yatsinze AS Kigali
​Police FC ikomeje kwiyongerera amahirwe aganisha ku gikombe cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda Azam National Premier Ligue ku nsinzi y’igitego kimwe ku busa mu mukino wayihuje na AS Kigali kuri sitade ya Kicukiro kuri iki cyumweru. Rutahizamu Usengimana Danny niwe watsinze icyo gitego rukumbi ku munota wa 65 cyabonetse muri uwo mukino, ubwo myugariro […]
Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba insinga zijyana umuriro mu ruganda rw’Amazi ya Huye
Polisi ikorera mu karere ka Huye ifunze abagabo batatu bakekwaho guca no kwiba insinga z’amashanyarazi zica mu butaka zajyanaga umuriro mu ruganda rw’Amazi ya Huye ruri mu murenge wa Ngoma. Mu ijoro ryo ku italiki ya mbere Mata, abitwa Nzamurambaho Felicien na Sibomana Vedaste bacukuye izi nsinga zijyana umuriro mu ruganda ziwuvana ku muyoboro munini. […]