Ku wa kabiri tariki ya 22 Werurwe 2016, nibwo Lt Col Darius Ikurakure wari usanzwe uyobora ikigo cya gisirikare cya Muzinda yiciwe muri Etat Majoro bitangazwa ko yishwe n’umusirikare ukomoka mu bwoko butandukanye n’ubwe ndetse binatuma hicwa mugenzi we ( Major Didier Muhimpundu ) byitwa kwihorera, nyuma y’ibyo, itohoza ryakozwe rigaragaza ko yishwe nk’urwa Gen Adolphe Nshimiyimana wishwe umwaka ushize.

Amakuru agera kuri radio RPA dukesha iyi nkuru, ni uko Lt Col Darius Ikurakure yari umwe mu bashinjwaga ibyaha byo kugirira nabi bamwe mu batavuga runwe na Perezida Nkurunziza kuri manda ye ya 3, bityo ngo abantu bafite icyo bazi cyane ku byabaye bakaba barimo kwigizwayo buhoror buhoro.
Amakuru atangazwa n’iki kinyamakuru ni uko yarashwe n’umusirikare usanzwe atwara imodoka ya gisirikare, akaba yaramurashe amasasu 3 akoresheje pisitoli, agwa aho bamanika amatangazo muri Etat major.
Léonidas Hatungimana wahoze ari umuvugizi wa Perezida Nkurunziza ubu akaba ari umuyobozi w’ishyaka PPD-Girijambo, avuga ko ari gahunda ya Nkurunziza yo kwigizayo abafite icyo bazi ku bwicanyi bwakorewe abatavuga rumwe nawe.
Ati: “ iyo umuntu yishwe, umuryango we, umugore, abana, ababyeyi n’abandi bamuzi baheranwa n’agahinda, igikomeje kutubabaza ni uko hariho gahunda yo kumara abantu bose bijanditse mu byaha kugirango hatazagira igihe biba ngombwa ko batanga amakuru mpamo ku byabaye”.
Yakomeje atunga agatoki Perezida Nkurunziza ko ari we ubiri inyuma n’abambari be, by’umwihariko ko Darius yari azwiho kuba inyuma y’ibikorwa by’iyicarubozo, ubwicanyi no gushimuta abatavuga rumwe na Nkurunziza kuri manda ye ya 3, ibi bikorwa bikaba byaranavugwaga kuri Gen Adolphe Nshimiyimana wishwe muri Kanama 2015.
Léonidas Hatungimana akomeza ahanura abasirikare bakorana na Nkurunziza, ko igihe kizajya kigera bakabona ibihembo bibakwirire, ati: “ ndabivuze kandi mbisubiyemo, gukorana na Nkurunziza ni umutwaro ”, nk’uko byatangajwe haruguru, uyu nawe yahoze ari umuvugizi we ubu akaba ari mu bitandukanyije nawe.
Ngo kuba byaratangajwe ko umusirikare warashe Darius yahise ahunga agana ku bitaro byitiriwe umwami Rwagasore ni ibinyoma, ngo yahise ajyanwa ahantu harinzwe ndetse ko ari umusirikare ubarizwa mu ikipe y’abahanganaga n’ibigaragambyaga bamagana manda ya 3 ya Nkurunziza.

Umwaka ushize Gen Adolphe yishwe yari ashinzwe umutekano bwite wa Perezida Nkurunziza ndetse binatangazwa ko ariwe usigaye utegeka Nkurunziza icyo akora, amakuru akaba yarasohotse cyane mu binyamakuru avuga ko rwaba rwarateguwe akicirwa muri perezidansi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


