IMG-20260501-WA0012

Gisagara: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe kubyaza umusaruro umutekano u Rwanda rufite

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ryasabye abarwanashyaka baryo bo mu karere ka Gisagara kubyaza umusaruro umutekano u Rwanda rufite, bakawukoresha mu gukora ibikorwa bibateza imbere.

Ibi byagarutsweho mu nama n’amahugurwa byabereye muri aka karere, byitabiriwe n’abarwanashyaka b’iri shyaka mu rwego rwo kubongerera ubumenyi ku ruhare rwabo mu kubaka amahoro, umutekano no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Atangiza ibi bikorwa, Umuyobozi w’ishyaka mu Ntara y’Amajyepfo, Habimana Gustave, yashimangiye ko umutekano n’ituze igihugu gifite ari amahirwe akomeye akwiye kubyazwa umusaruro.

Yashishikarije abarwanashyaka gukora cyane, bakihaza mu biribwa ndetse bakanasagurira amasoko kugira ngo biteze imbere.

Habimana yanabibukije akamaro k’isuku nk’isoko y’ubuzima, abasaba kuba intangarugero mu kuyigira aho batuye no mu buzima bwa buri munsi. Yongeyeho ko kubungabunga ibidukikije ari ingenzi kuko bigira uruhare mu kurinda ubuzima n’umutekano w’abantu.

Uyu muyobozi yanagarutse ku kibazo cy’amakimbirane yo mu miryango n’ihohoterwa, agaragaza ko bishobora guhungabanya umutekano, asaba abarwanashyaka kubirwanya no kugira uruhare mu kubaka imiryango itekanye.

Tuyisenge Aline, umuyobozi wungirije w’urubyiruko mu Ntara y’Amajyepfo, we yasabye abarwanashyaka kugaragaza isura nziza y’ishyaka aho batuye, baba intangarugero mu myitwarire yabo, ndetse bagakoresha imbuga nkoranyambaga basakaza ibikorwa byiza by’ishyaka no gusubiza abarikomanyiriza.

Yanagaragaje ko abarwanashyaka bagomba gukomeza kumenyekanisha ibikorwa by’ishyaka birimo ubuvugizi mu kuzamura imibereho y’abaturage, nko guteza imbere ubwisungane mu kwivuza no kwita ku mibereho myiza y’abarimu.

Amahugurwa yanibanze ku kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, aho abarwanashyaka basabwe kwimakaza isuku, gukoresha ibicanwa bitangiza ikirere no gutandukanya imyanda ibora n’itabora, bityo bakayibyaza umusaruro.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *