Uganda: Abanyarwanda basabwe guhitamo indangamuntu ya Uganda cyangwa u Rwanda
Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, Rose Akol yasabye Abanyarwanda batunze ingangamuntu za Uganda ndetse n’iz’u Rwanda kureka imwe muri izo ndangamuntu kuko ngo binyuranyije n’amategeko y’igihugu. Ibi minisitiri Akol akaba yarabibwiye abaturage barimo n’Abanyarwanda kuri iki Cyumweru ku biro by’abinjira n’abasohoka bizwi nka Mirama Hills Border Post. Minisitiri Akol akaba yari yaje kureba aho kubaka ibiro […]
Nyuma yo kwica abasaga 162, Umwe mu byihebe byateye ibisasu i Brussels yamennye ibanga
Muhamad Abrini w’imyaka 31 y’amavuko, nyuma yo gufatirwa mu gatsiko k’abateye ibisasu mu mujyi wa Brussels, yahishuye impamvu nyamukuru ko hari hagamijwe kurimbura abafana b’umupira w’amaguru. Uyu mutwe w’ibyihebe kugeza ubu umaze kwica abasaga 162 i Paris na Brussels, ngo ubusanzwe bari bagamije koreka imbaga y’abakunzi b’irushanwa rya EURO Championship 2016. Uyu Muhamad wamaze gutabwa […]
Burundi: Bamwe mu bayobozi nabo bashyizwe mu majwi mu nyandiko za Panama Papers
Hashize ibyumweru bibiri ngo urubuga Bujumbura.be rushakashaka mu nyandiko ziherutse gushyirwa ahagaragara na Panama Papers zigaragaza ukuntu abayobozi bamwe na bamwe hirya no hino ku isi bagiye bashinga, ibigo hanze y’igihugu babifashijwemo n’ikigo Mossack Fonseca, bagamije kunyereza imisoro. Uru rubuga rukaba rwashakaga kumenya niba hari Abarundi bavugwamo aho ngo rwasanze hari n’abayobozi b’u Burundi bari […]
Huye: Umunyeshuri w’imyaka 25 yituye inka umuryango wamurokoye
Mukamurenzi Louise, umunyeshuri wiga muri Kaminuza ishami rya Huye akaba ari n’umunyamuryango wa AERG akaba yararokowe muri jenoside n’umugabo witwa Simoni Rutagengwa, utuye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, yamwituye inka, avuga ko afata uyu muryango wamurokoye nk’icyitegererezo kuko bamurokora batigeze bita ku bwoko ahubwo bamufashe nk’ikiremwamuntu. Mukamurenzi yagize ati: Uyu muntu rero […]
Igisirikare cy’u Burundi n’icya Congo biri gufatanya guhiga abarwanyi ba FNL
Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’icy’u Burundi guhera kuri uyu wa Gatandatu ushize biri gufatanya guhiga abarwanyi bo mu mutwe wa FNL mu kibaya cya Ruzizi ahitwa Kiliba muri Teritwari ya Uvira. Komanda wa Sokola II muri Kivu y’Amajyepfo, Gen. Bwange Safari, watanze aya makuru, aravuga ko inyeshyamba z’Abarundi ari nyinshi muri […]
Abanya Gisenyi ntibazibagirwa Komine Rouge yiciweho Abatutsi(Amateka ya Komine Rouge)
Hiswe Komine Rouge kubera uburyo hameneweho amaraso y’Abatusi b’inzirakarengane bajyanwaga babwirwa ko bajyanywe kuri Komine. Mu kiganiro na bwiza.com yagiranye n’Umuhanzi Bahati Alphonse wahimbye indirimbo ivuga uburyo Jonocide yakorewe Abatutsi muri Gisenyi aho yavuze kuri Komine Rouge avuga uburyo Abatusti bashinyaguriwe bakabeshywa ko babajyanye kuri Komine kandi bagiye kwicwa. Umuhanzi Bahati nawe uvuka mu cyahoze […]
Abantu 3 bamaze gupfa nyuma yo guhanukirwa n’inzu hafi ya Makerere University
Mu gihugu cya Uganda, inyubako iherereye mu gace kaminuza ya Makerere ibarizwamo yahirimye igwira abantu bamwe bahasiga ubuzima. Mu gihe Polisi n’abandi bakorerabushake ba Croix Rouge bagikomeje gukora ubutabazi, ku mubare utazwi w’abagwiriwe n’iyo nzu, ngo haba hari ikizere ko abo batabawe bashobora kubaho gusa ariko abandi 3 kugeza ubu nibo bamaze kumenyekana batakaje ubuzima. […]
U Rwanda ruzarwanya uzagerageza kurusubiza mu bihe by’umwijima rwanyuzemo — Amb. Gasana
Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2016, ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye habaye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, uyu muhango ukaba witabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon, watangaje ko uburyo bwonyine bwo kwirinda Jenoside n’ihutazwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu ari uko ibihugu byose byashyira hamwe […]
Gatsibo: Imibiri 59 yari i Kiramuruzi yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kiziguro
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11/4/2016, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Gatsibo mu gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiroinzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Dr Bizimana Jean Damascène yahaye abitabiriye uwo muhango ikiganiro ku ngengabitekerezo ya jenoside, anababwira n’aho u Rwanda […]
U Bubiligi: Abasirikare 10 biciwe i Kigali jenoside itangira bakomeje kubakirwa inzibutso
Kuwa 07 Mata 1994, abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu butumwa bwa Loni mu Rwanda mu cyari MINUAR, biciwe I Kigali mu Rwanda ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga. Umwe muri aba basirikare, Caporal Louis Plescia de Seraing yubakiwe urwibutso kuva mu 2012 mu marembo y’irimbi rya Cense Rouge riri ahitwa OugrĂ©e . Urundi rwibutso muri iki […]
Umurambo wa Habyarimana ngo wakajije ubwicanyi bw’ Abatutsi ku musozi wa Kesho
Ibi ni ibyatangajwe n’Abatuye mu Kesho ka Rubaya gaherereye mu murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero hamwe n’abaharokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi, ko ubwo umurambo wa Habyarimana Juvenal wazanwaga aho, byatumye ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bukaza umurego. Ku wa 8 Mata 1994, ngo nibwo Abasirikare bari baje kurinda umurambwo wa Habyarimana hamwe na Guverinoma yari kuhimukira […]
Ngororero: Polisi yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa yasabye abatuye muri aka karere kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, kandi bakagira uruhare mu kuyirwanya batanga amakuru y’abayifite ku gihe, kimwe n’abakoze cyangwa abafite imigambi yo gukora ibyaha bifitanye isano na yo. Ubu butumwa […]
Perezida Obama aricuza ibyabaye kuri Libya nyuma y’urupfu rwa Col Kaddafi
Mu gihe Perezida Barack Obama wa Leta zunze ubumwe za Amerika ageze ku musozo wa manda ze, yatangaje amwe mu makosa yumva yaba yarakoze mu gihe amaze ayobora, by’umwihariko gutererana igihugu cya Libya bikaza ku isonga. Barack Obama avuga ko ikosa rikomeye yakoze mu mabanga ye ari ukuba atiteguriye ubutegetsi bwakurikiyeho nyuma y’ikurwa ku butegetsi […]
Burundi: Imirwano yongeye kubura mu gace ka Musaga
Mu gihe hari hashize iminsi nta rusaku rw’amasasu rwumvikana cyane mu duce dutandukanye tw’u Burundi, kuri ubu Amasasu yumvikanye umwanya muto, nyuma ya gerenade yari imaze guterwa ku muhanda wa mbere (Musaga) mu gihe abapolisi birukaga ku muntu bashakaga gufata wari uteye gerenade. Amakuru ava i Burundi avuga ko iyo gerenade yatewe n’umuntu utaramenyekana gusa […]
Muhanga: Umuyobozi w’umudugudu afunze akekwaho ruswa muri gahunda ya Gir’inka
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga, ku cyumweru tariki ya 10 Mata yafashe Musangamfura Clement wari umuyobozi w’umudugudu wa Mpongo, akagari ka Nsanga, umurenge wa Rugendabari, akekwaho kwaka abaturage ruswa ngo bazabone uko bahabwa inka muri gahunda ya Leta ya Gir’inka. Uyu mugabo ngo yasabaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000Frw) kuri buri […]