U Rwanda ruzarwanya uzagerageza kurusubiza mu bihe by’umwijima rwanyuzemo — Amb. Gasana

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2016, ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye habaye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, uyu muhango ukaba witabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon, watangaje ko uburyo bwonyine bwo kwirinda Jenoside n’ihutazwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu ari uko ibihugu byose byashyira hamwe imbaraga muri uwo mugambi, mu gihe ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Gasana yatangaje ko u Rwanda ruzakomeza kurwanya uwashaka kurusubiza aho rwavuye.

Cfx16MGW8AAwPWJ

Mu butumwa yatanze muri iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umunyamabanga Mukuru wa Loni yavuze ko amahanga akwiye kwigira ku Rwanda ko nubwo abantu bifitemo kamere ishobora kubaganisha ku mabi ndengakamere, banifitemo ubushobozi bwo kumvikana, guca bugufi no kubabarirana, asaba ko aribyo byimakazwa ngo abantu babane mu mahoro n’ubwubahane.

Cfym3R9XIAAVN8f

Ban Ki Moon yakomeje avuga ko uburyo bwonyine bwo kwirinda Jenoside n’ihutazwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu ari uko ibihugu byose byashyira hamwe imbaraga muri uwo mugambi.

CfyUi1EWQAAKWw1
Ban Ki-moon na Amb. Gasana hagati

Yagize ati “Ni ngombwa ko guverinoma z’ibihugu, ubucamanza n’imiryango itari iya leta ihaguruka ikamagana amagambo ababiba urwango n’abo babiba amacakubiri n’ubugizi bwa nabi.”

CfykWDhWcAEWusd
Malcolm Hoenlein

Bwana Malcolm Hoenlein, chairman nshingwabikorwa wungirije w’Inama ya ba perezida b’Imiryango ya Kiyahudi ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba nawe yari ari muri uyu muhango, yagarutse ku nyito ya jenoside avuga ko bagomba kuyita izina ryayo ari ryo Jenoside yakorewe Abatutsi.

CfyiNzzW4AEgvpM
Ambasaderi Eugene Richard Gasana

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Richard Gasana, we yavuze ko u Rwanda rufite ubuyobozi bwizera mu bumwe bw’abaturage, aboneraho kwamagana no kuvuga ko u Rwanda ruzarwanya umuntu wese wagerageza gushaka gusubiza u Rwanda ahashize h’umwijima rwavuye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *