Umusesenguzi wa politiki wo muri Uganda, Charles Rwomushana, yafashwe n’abasirikare b’Ingabo za Uganda (UPDF) ubwo yari mu kiganiro cya politiki cyatambukaga imbonankubone kuri Radiyo Simba kuri uyu wa 5 Nzeri 2026.
Rwomushana, usanzwe ari umwe mu bagize itsinda ry’abatumirwa mu kiganiro cyo ku wa Gatandatu kuri Radio Simba 97.3 FM, cyitwa Gasimbagane Ne Bannamawulire gitangira saa yine za mu gitondo, yafashwe ahagana saa yine n’igice, hashize iminota mike ikiganiro gitangiye.
Nk’uko byatangajwe na Catherine Nsibiha, umurinzi w’umutekano wa radiyo wari ku kazi, imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Toyota Noah zaparitse muri parikingi yo hanze ahagana saa yine za mu gitondo, zimara hafi iminota 20. Umuntu umwe wari wambaye imyenda isanzwe yarasohotse, ntiyandika mu gitabo cy’abashyitsi, maze amubwira ko bari bategereje umuntu wari imbere mu biro.
Yavuze ko nyuma y’iminota mike, itsinda ry’abasirikare bambaye imyambaro ya gisirikare ndetse n’abandi bari bambaye imyenda isanzwe, binjiye ku ngufu mu nyubako y’iyo radiyo maze bafata imyanya y’ingenzi. Abasirikare bagera kuri batanu bahise berekeza ku biro byakira abantu, bahatira umukozi wakiraga abantu kubaha uburenganzira bwo kugera muri sitidiyo, aho bafashe Rwomushana.
Catherine yagize ati: “Ntabwo banditse mu gitabo cy’abashyitsi, nta n’ubwo bitumenyesheje abo ari bo cyangwa ngo batubwire uwo bashakaga. Umwe yahise afunga irembo. Abandi bafashe umukozi wakiraga abantu ku ngufu maze binjira muri sitidiyo, aho bamukuriyemo bamufashe ku mpande zombi z’ipantaro. Nabinginze kutamukubita; umwe mu basirikare yampinze urushyi kugira ngo ndeke kuvuga.”
Christine Namubiru, umukozi wakiraga abantu, yavuze ko ibyabaye byari biteye ubwoba. Yavuze ko abo basirikare bamutegekeye imbunda akimara kubabaza impamvu bashakaga kwinjira muri sitidiyo.
Namubiru yagize ati: “Ubwo nababazaga impamvu bashakaga kujya kuri radiyo mu kiganiro cyari kigiye gutambuka, umwe yankuye ku ntebe ku ngufu anahatira gufungura umuryango. Abandi bategetse abo twakoraga hamwe bose kuguma aho bari, mu gihe bamwe bari bagose inyubako yose maze bakajyana Rwomushana.”
Kugeza igihe inkuru yandikwaga, UPDF yari itaratangaza itangazo na rimwe ku bijyanye n’ifatwa rya Rwomushana, mu gihe Umuvugizi wa UPDF, Colonel Chris Magezi, atitabaga telefoni ubwo yashakishwaga kugira ngo agire icyo avuga ku ifatwa rye ubwo yahamagarwaga n’ikinyamakuru The Independent.
Mu mashusho BWIZA yabonye, abasore b’ibigango bambaye sivile bafite imbunda bagaragara bafashe Rwomushana mu mukaba w’ipantaro bamusohora ahantu mu kirambi (corridor) nabi.
Iyi ni inshuro ya kabiri Rwomushana afashwe, haba ari mu gihe ari kuri radiyo cyangwa ari hanze yayo. Mu ijoro ryo ku wa 28 Nyakanga 2020, nyuma gato yo kugaragara mu kiganiro Barometer cyabereye muri sitidiyo za NBS Television i Kamwokya, yafashwe na polisi ashinjwa kurenga ku mabwiriza y’amasaha yo gutaha yari yashyizweho kubera COVID-19. Nyuma yaje kurekurwa n’Urukiko rwa City Hall i Kampala, amaze gutanga ingwate y’amafaranga 200,000.
N’ubwo kuri iyi nshuro nta byaha aregwa biratangazwa, bivugwa ko Rwomushana ari mu bantu bagarutsweho mu rubanza rw’icyaha cyo kugambanira igihugu baregwamo Dr. Kizza Besigye. Bivugwa ko yitabiriye inama zabereye i Brussels mu Bubiligi, zari zigamije, nk’uko bivugwa, guhirika Guverinoma ya Uganda.
Nk’uko bigaragara mu ncamake y’ibimenyetso yatanzwe na Thomas Jatiko, Umuyobozi wungirije w’Ubushinjacyaha Bukuru, Salaam Musumba wo muri PFF yasabye inama Andrew Wilson (AW), ukora akazi ko gukora iperereza yigenga ukomoka muri Kurdistan, i Brussels. Muri iyo nama ngo yatumiye abantu benshi, barimo Lord Mayor wa Kampala Erias Lukwago, Salaam Musumba, Ssemujju Nganda, Lubega Mukaku na Charles Rwomushana ubwe, ubu akaba ari we wa nyuma muri bo wafashwe, mu gihe Nganda na Salaam bakiri hanze kandi batarafatwa. Ssemujju Nganda, we yamaze guhunga igihugu.


