perezida_paul_kagame_yagiye_i_doha_muri_qatar_aho_yitabiriye_inama_mpuzamahanga_yiga_ku_iterambere_world_summit_for_social_

Perezida Kagame ategerejwe i Muscat

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame ategerejwe i Muscat muri Oman, mu ruzinduko rugamije gukomeza umubano hagati ya kiriya gihugu cyo mu burasirazuba bwo hagati n’u Rwanda.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Oman kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko Perezida Kagame azasura iki gihugu ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ruzasiga habayeho ibiganiro bizibanda ku ngingo zitandukanye zihuriweho n’ibihugu byombi.

Nubwo Oman itaratangaza mu buryo burambuye gahunda y’ibiganiro bya Kagame i Muscat, uru ruzinduko rubaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi umaze iminsi ushyirwamo imbaraga nshya.

Muri Mutarama 2026, u Rwanda na Oman byasinyanye amasezerano n’imishinga y’ubufatanye mu nzego zirimo, ubwikorezi, ingendo zo mu kirere, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga no guhanga udushya n’ibindi.

Muri Nyakanga bwo Oman yatangiye ingendo z’indege zitaziguye zihuza Muscat na Kigali. Indege ya mbere ya SalamAir yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali ku wa 21 Nyakanga, iba ari yo nshuro ya mbere habayeho icyerekezo cy’indege kitaziguye hagati y’ibihugu byombi.

Oman yavuze ko iki cyerekezo gishya cy’indege gishobora gufasha kongera ubukerarugendo, ubucuruzi, ishoramari no gutwara abantu n’ibintu hagati yayo n’u Rwanda, ndetse no hagati y’uturere ibihugu byombi biherereyemo.

Ubutumwa bwa Sultan Haitham kuri Kagame

Uru ruzinduko kandi rukurikiye ubutumwa bwihariye Sultan wa Oman, Haitham bin Tarik, yoherereje Perezida Kagame muri Kanama.

Ku wa 4 Kanama, Ambasaderi wa Oman mu Rwanda, Nasra bint Salim Al Hashmi, yashyikirije Kagame ubutumwa bwanditse bwa Sultan Haitham bwerekeye umubano w’ibihugu byombi.

Ibi byabaye nyuma y’uko uwo mudipolomate ashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Oman mu Rwanda. Icyo gihe yashyikirije Umukuru w’Igihugu indamutso ya Sultan Haitham n’ibyifuzo bye byo gukomeza guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi.

Mu myaka ya vuba, Oman yagiye yongera kureba ku Rwanda nk’umufatanyabikorwa mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ku ruhande rw’u Rwanda, gukorana na yo bifungura indi nzira igana ku masoko yo mu Burasirazuba bwo Hagati, mu gihe Muscat ishobora kubonamo u Rwanda umufatanyabikorwa w’ingenzi uri hagati mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ku wa 30 Nyakanga, ubwo Perezida Kagame yakiraga Ambasaderi wa Oman mushya mu Rwanda, impande zombi zagaragaje ubushake bwo gukomeza guteza imbere umubano kugira ngo ugere ku nyungu zihuriweho n’abaturage b’ibihugu byombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply