RDC: Abakozi 48 bo mu mashuri makuru bahagarikiwe imishahara bashinjwa gukorana na AFC/M23

Minisiteri y’Amashuri Makuru, Kaminuza, Ubushakashatsi n’Ubuhanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagaritse imishahara y’abakozi 48 bo mu mashuri makuru na za kaminuza, ibashinja kuba barifatanyije na AFC/M23 cyangwa bakemera gukora imirimo munsi y’ubuyobozi bw’uyu mutwe. Iki cyemezo cyafashwe ku wa 21 Kanama 2026, nk’uko bigaragara mu ibaruwa Minisitiri w’Amashuri Makuru, Kaminuza, Ubushakashatsi n’Ubuhanga, Prof. […]

Umukozi wo mu Biro bya Museveni yatawe muri yombi, Gen. Muhoozi amuteguza ibiboko 3,000

Matthew Bagonza, umuyobozi w’Ubunyamabanga bw’akanama gashinzwe kugira inama Perezida Yoweri Museveni ku bijyanye n’ibicuruzwa byoherezwa hanze y’igihugu n’iterambere ry’inganda, yatawe muri yombi nyuma y’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, atangaje ko uru rwego ari “umutwe utemewe” kandi ko bamwe mu barugize bakekwaho ruswa bagiye gufatwa. Bagonza yafatiwe iwe mu rugo i Entebbe […]

Afurika ikeneye guhindura imitekerereze no guhuza ibyo ivuga n’ibikorwa: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yasabye Afurika ikeneye guhindura imitekerereze, imyitwarire n’uburyo ishyira mu bikorwa ibyo yiyemeje, kugira ngo ibashe kugera ku ntego z’iterambere yihaye. Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Kanama 2026, ubwo yari muri Kigali Convention Centre mu nama yiswe “The Africa Mindset Reset Forum”. Ni inama yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo urubyiruko. Iyi nama yateguwe n’Ishuri […]

Tom Byabagamba yapfiriye muri gereza

Tom Byabagamba wahoze ari Colonel mu ngabo z’u Rwanda akanaba umuyobozi w’umutwe w’ingabo zirinda Perezida wa Repubulika, yapfuye nyuma y’imyaka 12 yari amaze afunzwe . Amakuru y’urupfu rwe yemejwe na mukuru we, David Himbara. Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Himbara yagize ati: “Tom Byabagamba, murumuna wanjye, yapfuye nyuma y’imyaka 12 muri gereza.” Yakomeje […]

M23 yafashe Gatoyi nyuma y’imirwano ikaze

Imirwano ikomeye yaramukiye muri Segiteri ya Gatoyi, muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yasize abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 bigaruriye uduce dutandukanye twaho. AFC/M23 yigaruriye kariya gace nyuma yo kuhirukana ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo ziganjemo abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imirwano yatangiye […]

Igikombe cya Afurika cya CAVB: U Rwanda rwisanze hamwe n’u Burundi na RDC

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball mu bagore yisanze mu itsinda rimwe n’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball kiri kubera i Nairobi muri Kenya. Tombola y’amatsinda yabaye ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026, igaragaza ko u Rwanda rwashyizwe mu Itsinda D hamwe na Algeria, […]

Intumwa zirimo iza FARDC na AFC/M23 zageze mu Minembwe

Intumwa zirimo abahagarariye Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’Ihuriro AFC/M23 zageze mu Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo, mu butumwa bwa mbere bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge kemeranyijwe hagati ya Kinshasa na AFC/M23. Iri tsinda ryageze mu Minembwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Kanama 2026, mu rwego rwo gutangira akazi ko kugenzura no […]

Aho duhagaze ubu turi hafi ya Uvira: Col. Rugabo wahaye gasopo FDNB na FARDC

Umutwe wa Twirwaneho wemeje ko wo na AFC/M23 bamaze kugera hafi y’umujyi wa Uvira, nyuma yo gufata ibirindiro ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa ryari rifite mu duce dutandukanye turi hafi y’uriya mujyi wo muri Kivu y’Amajyepfo. Ku Cyumweru tariki ya 23 Kanama ni bwo Twirwaneho na AFC/M23 bigaruriye uduce twa […]

Bujumbura: Imvugo z’abayobozi ku nkongi y’isoko zarakaje abaturage

Abaturage bo mu mujyi wa Bujumbura bagaragaje agahinda kenshi, nyuma y’uko inkongi ikomeye yibasiye inyubako ebyiri z’ubucuruzi zizwi nka “Chez Ndayizamba” na “Le Parisien”. Kugeza ubu, ntiharamenyekana icyateye iyo nkongi, mu gihe abayobozi bakomeza kuvuguruzanya ku ntandaro y’iriya nkongi. Bamwe mu baturage bari aho iriya nkongi yabereye mu gihe yabaga, bavuze ko batanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe […]

AFC/M23 na Kinshasa bemeranyirije mu Busuwisi ibintu 7

Abahagarariye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23, bahuriye mu Busuwisi mu biganiro byasize bemeranyije ibintu birindwi bishya. Ni ibiganiro byabaye hagati y’itariki ya 17 n’iya 21 Kanama, bikaba byaribanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Doha yashyizweho umukono ku wa 15 Ugushyingo 2025. Ibi biganiro byitabiriwe kandi na Qatar, Leta Zunze […]

Undi Jenerali wa FDNB yarusimbukanye na Muzinga i Fizi

Général de Brigade Télesphore Barandereka wo mu ngabo z’u Burundi, yarokokanye na Général-Major Elie Ndizigiye bakunze kwita Muzinga igitero cya drone giheruka kugabwa muri Centre ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Iki gitero cyabaye mu gicuku cyo ku wa Gatatu tariki ya 19 Kanama 2026, ubwo drone yarasaga kuri hoteli Mwalu. Amakuru mashya avuga […]

Rurageretse hagati ya FC Barcelona na RDC

Ikipe ya FC Barcelona na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze igihe bari mu makimbirane, bijyanye n’uko iki gihugu cyatinze kwishyura amafaranga yerekeye amasezerano cyasinyanye n’iriya kipe kubera kutajya imbizi ku bahuza bayagizemo uruhare. Mu mwaka ushize ni bwo RDC yasinyanye na Barça amasezerano afite agaciro ka miliyoni 43 z’ama-Euro, kugira ngo iriya […]

MINEDUC yahembye Leontine nyuma y’igitutu cyo ku mbuga nkoranyambaga

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yahaye ibihembo Uwamariya Leontine wabaye uwa mbere mu bizamini bisoza Icyiciro Rusange cy’Amashuri Yisumbuye (Tronc Commun), nyuma yo kotswa ugitutu n’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Leontine wigaga mu Ishuri rya ISF Nyamasheke yagize amanota 98.7%, anganya na Musonga Isimbi Olla wiga muri Fawe Girls’ School. Aba bakobwa bombi ni bo batsinze neza kurusha abandi […]

U Rwanda rwasobanuriye abadipolomate b’ibihugu by’amahanga impamvu rwaciye ‘ibyuma’

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yasobanuriye abahagarariye ibihugu by’amahanga impamvu yafashe ingamba zo guhangana n’ibinyobwa bisindisha bitemewe, mu bukangurambaga bwiswe ubwubaka sosiyete irushaho kwihangana. Ku wa Gatanu tariki ya 21 Kanama, ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, ndetse na Minisitiri […]

Amagambo yuje agahinda Maréchal Mobutu yavuze mbere yo guhunga Zaïre

“N’abanjye ubwabo barandasa. Nta cyo nkigomba gukora muri iki gihugu. Iyi ntikiri Zaïre yanjye ikiri.” Aya ni amagambo bivugwa ko Maréchal Mobutu Sese Seko yavuze ubwo yari amaze guhunga igihugu yari amaze imyaka isaga 30 ayoboye. Ni amagambo yuje agahinda, ariko anagaragaza uburyo ubutegetsi bwa Mobutu bwarangiye mu buryo butunguranye, kugeza ubwo abasirikare be ubwabo […]

Twirwaneho na M23 barigamba guhera isomo FARDC na FDNB muri Rugezi na Point-Zéro

Umutwe wa Twirwaneho urigamba ko wahaye isomo ihuriro ry’ingabo za FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo, ubwo ryageragezaga kugaba igitero ku birindiro byawo na AFC/M23 mu bice bya Rugezi na Point-Zéro muri Kivu y’Amajyepfo. Ibi byatangajwe na Colonel Rugabo Fidèle wo muri Twirwaneho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa 21 Kanama […]

Minisitri Nduhungirehe yahaye ikaze umukinnyi wa RDC ugiye kujya yambara ‘Visit Rwanda’

Minisitri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahaye ikaze myugariro Aaron-Wan Bissaka, nyuma yo kwerekeza mu kipe ya Aston Villa yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza. Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yahaye ikaze uyu myugariro w’iburyo agira ati: “Urakaza neza muri Aston Villa, Aaron-Wan Bissaka. #VisitRwanda.” Bissaka w’imyaka 28 y’amavuko usanzwe […]

M23 yafashe uduce twinshi muri Masisi, FARDC ihungira Walikale

Umutwe wa AFC/M23 ku wa Kane tariki ya 20 Kanama, wafashe uduce twinshi two muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu mirwano yongeye kubura hagati yawo n’ingabo n’imitwe irwana Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru aturuka muri uyu mutwe avuga ko wafashe uduce turimo Gashovu, Kabona, Kigali, Katugunda, Lemeka, Kadahandwa na Miruta. […]

Ba ‘Jenerali’ 19 ba UPDF bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Igisirikare cya Uganda (UPDF), cyasezereye ku mugaragaro abasirikare bakuru 19 bafite ipeti rya Jenerali, nyuma y’imyaka myinshi bari bamaze mu gisirikare. Aba basirikare basezerewe ku wa Kane tariki ya 20 Kanama 2026, mu muhango wabereye muri Perezidansi ya Uganda i Entebbe. Ni umuhango wayobowe na Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Yoweri Kaguta Museveni. […]

Nyuma y’u Rwanda, u Burundi na bwo bwatangiye gufunga inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge

Nyuma y’uko u Rwanda rutangije igikorwa gikomeye cyo gufunga inganda zikora ibinyobwa bisembuye bitujuje ibisabwa, u Burundi na bwo bwatangiye gufata ingamba zikomeye zo kugenzura no guhagarika ibikorwa by’inganda zikora ibinyobwa binyuranyije n’amategeko. Ku wa Gatatu tariki ya 19 Kanama 2026, muri Komine Kirundo yo mu Ntara ya Butanyerera, hafunzwe inganda eshatu zikora ibinyobwa, mu […]

Amavubi ya Volleyball ntakigiye i Kinshasa mu Gikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball mu bagabo ntikigiye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko iki gihugu cyambuwe uburenganzira bwo kwakira Igikombe cya Afurika cy’uyu mukino cyagombaga kuhabera. Iri rushanwa ryagombaga kubera i Kinshasa kuva ku wa 7 kugeza ku wa 21 Nzeri 2026, ariko Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika […]

FARDC, FDNB na FDLR bubuye ibitero muri Minembwe

Ingabo n’imitwe yitwaje intwaro birwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byakajije ibitero mu bice bya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Umutwe wa AFC/M23 biciye muri Lawrence Kanyuka uwuvugira, kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kanama wavuze ko guhera saa 06:45, FARDC, FDLR, Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga ndetse n’Ingabo z’u […]

Green Party y’u Rwanda yagiye gushyigikira iya Suède mu kwiyamamaza mu matora

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ryifatanyije n’Ishyaka Green Party ryo muri Suède mu bikorwa byo kwiyamamaza, mbere y’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe muri iki gihugu ku wa 13 Nzeri 2026. Perezida wa Green Party, Hon. Dr. Frank Habineza yatangaje ko we n’abandi bahagarariye iri shyaka bifatanyije na Green Party yo […]

Ndayishimiye yazindukiye kwa Tshisekedi

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, kuri uyu wa 20 Kanama 2026 yerekeje i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ruzinduko byitezwe ko agomba guhuriramo na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Congo. Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko Ndayishimiye, usanzwe ari Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yagiye i Kinshasa “mu ruzinduko rw’akazi”. […]

Héritier Luvumbu wimennye inda ararira ayo kwarika

Umunye-Congo Héritier Luvumbu Nzinga wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports, yongeye kuvuga ku buzima bushaririye avuga ko arimo kunyuramo nyuma yo kuva muri iriya kipe akerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya MMC, Luvumbu yavuze ko kugeza ubu nta mafaranga yigeze ahabwa mu byo yari yarasezeranyijwe nyuma yo gusubira i […]

Joseph Kabila yajyanye Amerika mu nkiko

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange, yajyanye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nkiko, arwanya ibihano yafatiwe n’Urwego rushinzwe kugenzura umutungo w’abafatiwe ibihano rwa kiriya gihugu, OFAC. Kabila yatanze ikirego mu rukiko rwo muri Washington, DC, avuga ko gushyirwa ku rutonde rw’abafatiwe ibihano byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse […]

Abadepite barenga 50 ba Amerika batanze impuruza ku masezerano y’amabuye y’agaciro ya Trump na Kinshasa 

Abadepite 54 bo muri Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, basabye ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump ibisobanuro birambuye ku masezerano y’amabuye y’agaciro Amerika iri kugirana n’ibihugu bitandukanye, by’umwihariko Congo Kinshasa. Mu ibaruwa aba badepite bandikiye abarimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio ku wa 17 Kanama, basabye Washington gusobanura uko ayo masezerano […]

Gen. Muzinga yarusimbutse, abacanshuro bari kumwe na we barapfa

General-Major Élie Ndizigiye uzwi nka Muzinga wari umaze iminsi mike ageze i Fizi, yarokotse igitero cya drone cyagabwe kuri hoteli yari amaze kuvamo, mu gihe abacanshuro b’abanyamahanga bari kumwe na we bishwe. Ku wa 16 Kanama 2026 ni bwo Gen. Muzinga usanzwe ari Umugaba wungirije w’Ingabo zirwanira ku butaka z’u Burundi, yageze i Fizi muri […]

Akagambane ko gukandamiza u Rwanda? Tshisekedi na Tanzania baba bishyize hamwe nyuma y’icyemezo cya Kigali kuri za Kiwingu

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzania bishyize hamwe mu bucuruzi, amabuye y’agaciro n’umutekano, mu gihe Kinshasa ishaka abafatanyabikorwa mu guhangana na AFC/M23 n’u Rwanda. Ku wa Kabiri tariki ya 18 Kanama ni bwo Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Tanzania. Ni uruzinduko rwasize ahuye anagirana ibiganiro na mugenzi […]

U Burundi buravuga ko bwafatiye intwaro agahishyi ku butaka bwabwo, bufunga abarimo umunyamahanga

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Burundi bwatangaje ko bwafatiye umubare munini w’intwaro ku butaka bw’iki gihugu, mu iperereza ku bantu bakekwaho kuzitambutsa mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakoresheje inyandiko mpimbano. Mu itangazo ryasohowe ku wa 18 Kanama 2026, Ubushinjacyaha bwavuze ko bwatangiye gukurikirana mu butabera itsinda ry’abantu rigizwe n’abanyamahanga ndetse n’Abarundi, bakekwaho kugira uruhare mu gutwara umuzigo w’intwaro […]

Super Cup: FERWAFA yateye utwatsi ubusabe bwa APR FC, irayisimbuza

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko APR FC itazitabira Super Cup 2026, isimbuzwa na Mukura Victory Sports & Loisirs, nyuma y’uko iyi kipe yari yabwiye iri shyirahamwe ko itazitabira iri rushanwa mu gihe ryakinwa n’amakipe ane. Mu itangazo FERWAFA yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Kanama 2026, yavuze ko nyuma y’ibiganiro […]

Gen. Muzinga yageze i Fizi mbere y’ibitero bishya bya FARDC na FDNB mu Minembwe 

Umugaba wungirije w’ingabo z’u Burundi zirwanira ku butaka, General-Major Élie Ndizigiye uzwi nka Muzinga, yageze i Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu rwego rwo gutegura ibitero bishya bigomba kugabwa mu gace ka Minembwe. Ku wa 16 Kanama 2026 ni bwo General-Major Muzinga yageze i Fizi aho ari gukurikirana ibikorwa bya gisirikare biri gukorerwa mu […]

U Burundi bwaba bugiye kohereza ingabo muri Gaza 

Nyuma y’uko Uganda yemeje kohereza ingabo za UPDF muri Gaza mu butumwa mpuzamahanga bwo kugarura umutekano, hari amakuru avuga ko n’u Burundi bushobora kwinjira muri uwo mugambi. Amakuru aturuka i Burundi avuga ko abayobozi bakuru mu gisirikare cy’iki gihugu bagiye muri Israel kureba ahashobora gukorera umutwe w’ingabo z’u Burundi, mu gihe iki gihugu cyafata icyemezo […]

Tshisekedi yageze muri Tanzania: Hari ibyifuzo bibiri bikomeye yajyanye kwa Samia Suluhu

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yageze muri Tanzania aho ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bwa Afurika y’Iburasirazuba ya Tanzania yatangaje ko Tshisekedi ygeze muri  Zanzibar ku wa 17 Kanama, aho yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Dr. Mahmoud Thabit Kombo, Ambasaderi wa Tanzania muri […]

SADC yafashe umwanzuro ukomeye ku kibazo cyo muri RDC

Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ryo mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) wongeye gufata icyemezo cyo gukomeza gushyigikira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa bigamije kugarura amahoro n’umutekano, kurinda abasivili no gukemura ibibazo by’umutekano bikomeje kuyirangwamo. Ibi byemerejwe mu nama ya 46 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize SADC, yabereye i Durban muri Afurika y’Epfo […]

Ibitwaro rutura bya FARDC na drone zirimo CH-4 biri kurundwa mu Burundi ku bwinshi

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko igisirikare cy’iki gihugu (FDNB) gikomeje kwakira intwaro n’ibikoresho bya gisirikare byinshi, mu gihe imirwano mishya ikomeje gututumba muri Kivu y’Amajyepfo. Amakuru BWIZA yamenye avuga ko mu bikoresho bishya byagejejwe cyangwa biri kugezwa mu Burundi biturutse mu gisirikare cya Congo Kinshasa, harimo drone 60 za kamikaze, drone 25 […]

Minisitri Bizimana yongeye gukingira FDLR ikibaba 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, yongeye gukingira FDLR ikibaba, avuga ko mu myaka 30 ishize uyu mutwe utigeze ugaba igitero na kimwe ku Rwanda. Bizimana yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Chaîne ya YouTube ya MAIN SWITCH 257, ubwo yabazwaga ku birego by’uko u Burundi bukorana na FDLR. Yagize ati: “Njyewe namye mbivuga nti […]

U Burundi burashinja Abanyarwanda kujya kwibayo kubera inzara

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, yavuze ko hari Abanyarwanda bajya mu Burundi kwiba, avuga ko bamwe babiterwa n’inzara. Bizimana yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube witwa MAIN SWITCH 257, ubwo yavugaga ku mubano w’u Burundi n’u Rwanda umaze igihe urangwa n’ubwumvikane buke, kugeza ubwo u Burundi bufunga imipaka yabwo. Minisitiri Bizimana yavuze […]

APR FC imaze iminsi idandabirana yabonye amaraso mashya 

Ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2026/27,  yamaze kongera umutoza mushya mu itsinda ry’abatoza bayo, mu gihe yari imaze iminsi yitwara nabi mu kibuga. Umunya-Maroc Fouzir Mohamed yagizwe umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi ingufu (Fitness Coach), akaba yatangiye inshingano ze muri iyi kipe, nk’uko nyamukandagira yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga zayo. APR FC […]

Muyaya na Makolo batonganiye ku Banyamulenge, nyuma y’ubutumwa bwa Rutaremara

Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akanaba Umuvugizi wa Guverinoma y’icyo gihugu, Patrick Muyaya, n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, batonganiye ku rubuga rwa X nyuma y’ubutumwa Tito Rutaremara aheruka guha Abanyamulenge ubwo yari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 bene wabo biciwe mu Gatumba. Ku wa 13 Kanama […]

APR FC yabambiwe i Golgotha, impungenge ziriyongera mbere ya CAF Champions League

APR FC yongeye gutetereza abakunzi bayo, itsindirwa na Sunrise FC igitego 1-0 kuri Stade ya Nyagatare ikunze kwitwa “i Golgotha”, mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu. Igitego rukumbi cy’uyu mukino cyatsinzwe na Ndikumana Arteta ku munota wa 15. APR FC yari yabanje mu kibuga ikipe yayo ya kabiri, mbere y’uko umutoza Taleb Abderrahim akora […]

Erik Prince yahawe na Tshisekedi umukoro wo gutangiza igitero gishya kizatangirira i Uvira

Amakuru mashya akomeje kugaragaza ko Erik Prince washinze sosiyete y’abacanshuro ya Vectus Global ndetse akanaba uwashinze Blackwater, ari mu bahawe inshingano zo gutegura ibikorwa bishya bya gisirikare mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, mu rwego rwo gufasha iki gihugu kwisubiza ibice cyambuwe na AFC/M23. Ni nyuma y’uruzinduko aheruka kugirira i Kinshasa, aho yitabiriye inama yayobowe na […]

Ramaphosa yunamiye abasirikare ba SADC bishwe na M23

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yunamiye abasirikare ba SADC baguye mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo bari bahanganye na M23, ashimangira ko urupfu rwabo rukwiye gutuma akarere gakomeza gushaka umuti w’amahoro w’iyo ntambara. Ramaphosa yabivuze ku wa 14 Kanama 2026 mu kiganiro rusange cyabereye muri Kaminuza ya KwaZulu-Natal, […]

Gen. Muhoozi yahinduye abayobozi bakuru mu gisirikare cya Uganda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’igisirikare, ashyiraho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye. Impinduka zatangajwe ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Kanama 2026, zihita zitangira gukurikizwa. Muri zo, Maj Gen Joseph Ssemwanga yakuwe ku mwanya w’Umuyobozi Wungirije w’Ingabo zirwanira ku Butaka, ashyirwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo […]

Perezida Doumbouya yagarutse mu gihugu arinzwe bidasanzwe

Perezida wa Guinée-Conakry, Gen. Mamadi Doumbouya, yagarutse i Conakry ku wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2026, nyuma y’ikiruhuko cy’umwaka yari amazemo iminsi mu Bugereki we n’umuryango we. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana uburyo uyu mukuru w’igihugu yari arinzwe bidasanzwe ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Ahmed Sékou Touré. Mu mashusho, Doumbouya agaragara […]

Kampala: Marizamunda, Maj. Gen. Nyakarundi na Bernard Makuza bitabiriye inama ya EASF

U Rwanda rwitabiriye Inama ya 36 isanzwe ya Eastern Africa Standby Force (EASF), yabereye i Kampala muri Uganda ku wa 14 Kanama 2026, igamije kurebera hamwe uko ibihugu byo mu karere byakomeza ubufatanye mu by’umutekano no kongera ubushobozi bw’uyu mutwe w’ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye. Iyi nama yatangiye ku wa 10 Kanama 2026, ubwo […]

U Burundi bwambuwe kwakira FIA 2026, abashoferi boherezwa mu Rwanda

U Burundi bwambuwe uburenganzira bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga y’imodoka yari ateganyijwe muri gahunda y’umwaka wa 2026, nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryo Gusiganwa muri uwo mukino. Iki cyemezo cyafashwe mu gihe muri siporo y’imodoka mu Burundi havugwa ibibazo birimo imitegurire y’amarushanwa, imicungire y’umutungo ndetse n’imikorere y’urwego rw’igihugu rushinzwe siporo y’imodoka. Muri ibyo bibazo harimo kuba […]

Abanyamulenge bareze Tshisekedi na Ndayishimiye muri ICC

Abanyamulenge bo muri Minembwe bagejeje ku Biro by’Umushinjacyaha w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rw’i La Haye ikirego gisaba ko hakorwa iperereza ku ruhare bavuga ko abayobozi bakuru ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Burundi bagize mu byaha byakorewe abaturage b’Abanyamulenge. Iki kirego cyatanzwe kuri uyu wa 14 Kanama 2026, aho abarega bashinja Perezida wa […]

Ruboneka wacaga APR FC za miliyoni mu muryango winjira kwa mukeba 

Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro bigeze kure na Ruboneka Jean Bosco, nyuma yo gutandukana na APR FC yamurekuye ubwo impande zombi zananirwaga kumvikana ku mafaranga yayicaga ngo asinye amasezerano mashya. Amakuru avuga ko nta gihindutse Ruboneka Jean Bosco ashobora kwerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports mu mpera z’iki cyumweru. Ruboneka amaze igihe nta […]

Tanganyika: Imirwano ya FARDC na Wazalendo yamenekeyemo amaraso 

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi ba Wazalendo bakorana na zo barasaniye mu gace ka Kisengo gaherereye muri Teritwari ya Nyunzu yo mu ntara ya Tanganyika, hapfa abantu batanu. Ku wa Gatatu tariki ya 12 Kanama ni bwo iyo mirwano yabaye. Amakuru avuga ko mu bapfuye harimo Wazalendo batatu, mu gihe abandi […]

Icyo Tanzania ivuga ku cyemezo cya Rwanda FDA cyo guhagarika ibinyobwa biyikorerwamo

Ikigo cya Tanzania gishinzwe ubuziranenge (TBS), cyatangaje ko kigiye gusuzuma ikibazo cy’ubuziranenge cyatumye u Rwanda ruhagarika gutumiza inzoga zikorerwa muri kiriya gihugu, kinizeza ko kigomba kugirana ibiganiro n’abantu batandukanye mu rwego rwo gushaka umuti. Ku wa 5 Kanama 2026, ni bwo u Rwanda biciye mu kigo FDA gishinzwe ubuziranenge, ibiribwa n’imiti, rwahagaritse by’agateganyo itumizwa, ikwirakwizwa […]

Brig. Gen Rwivanga yaganiriye na Museveni 

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yiyemeje gukorana n’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu rwego rwo gukomeza ubushobozi bw’ingabo z’uyu muryango zihora ziteguye gutabara aho rukomeye. Museveni yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kanama 2026, nyuma yo kwakirira Brig. Gen. Rwivanga uyobora uriya mutwe w’ingabo mu biro bye biherereye i […]

RIB yatanze umucyo ku ifungwa rya Shema Fabrice, urujijo rwa APR FC ruvaho

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatanze ibisobanuro ku itabwa muri yombi rya Shema Fabrice uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ruvuga ko ibyaha akurikiranweho ntaho bihuriye n’akazi ke ko kuyobora iri shyirahamwe. Shema Fabrice yatawe muri yombi ku wa 11 Kanama 2026. Nyuma yaho amakuru y’ifungwa rye akwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, bamwe […]

Yahaye ba Afande ruswa ya Frw 7,800 ngo bamwemerere kwinjira mu gisirikare, atabwa muri yombi

Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Masindi muri Uganda, yatawe muri yombi akekwaho kugerageza guha ba Ofisiye bane bo mu ngabo z’icyo gihugu ruswa y’amashiringi 20,000 (Frw 7,800) kugira ngo bamwemerere kwinjira mu gisirikare. Uyu musore witwa Emmanuel Kyakabaale Tayebwa, yafatiwe ku cyicaro cy’Akarere ka Masindi, aho yari yagiye kwitabira igikorwa cyo gushaka abasirikare […]

I La Haye hagiye gutangwa ikirego ku bwicanyi bwakorewe Abanyamulenge mu Burundi

Mu mujyi wa La Haye wo mu Buholandi hagiye gutangwa ikirego gisaba ubutabera ku bwicanyi bwakorewe Abanyamulenge mu nkambi ya Gatumba mu Burundi, nyuma y’imyaka 22 harabuze ubutabera ku bantu 152 bishwe. Kuri uyu wa 13 Kanama 2026, ni bwo Abanyamulenge n’inshuti zabo hirya no hino ku isi bibuka buriya bwicanyi. Mu ijoro ryo ku […]

Gatumba: Ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge bumaze imyaka 20: Ni bande babugizemo uruhare, kuki ubutabera butaraboneka?

Mu ijoro ryo ku wa 13 Kanama 2004, isi yamenye inkuru y’ubwicanyi bukomeye bwabereye mu nkambi y’impunzi ya Gatumba, mu burengerazuba bw’u Burundi, hafi y’umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Mu masaha make gusa, inkambi yari icumbikiye impunzi z’Abanyamulenge yahindutse ahantu h’urupfu n’agahinda. Abantu bagera kuri 160 barishwe, abandi barenga 100 barakomereka. Abenshi […]

Erik Prince, Tshisekedi n’u Burundi mu nama y’ibanga i Kinshasa

Umushoramari w’Umunyamerika akanaba umuyobozi wa sosiyete y’abacanshuro ya Blackwater, Erik Prince, yagaragaye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yaba yitabiriye inama yigaga ku mutekano n’imirwano ikomeje mu burasirazuba bw’igihugu. Amakuru yatangajwe n’umunyamakuru Pero Luwero ukunze gutangaza amakuru y’imbere mu nzego zo hejuru za politiki n’umutekano muri Kinshasa, avuga ko iyo nama yabereye […]

FAMA iri kwagura ubushobozi hifashishijwe drones na robots: Colonel-Major Sanogo

Colonel-Major Yacouba Sanogo wo mu Ngabo za Mali (FAMA), yagaragaje ko igihugu cye kiri kwagura ubushobozi bw’ingabo zacyo hifashishijwe ikoranabuhanga, cyane cyane drones n’utwuma twikoresha dukorera ku butaka (robots). Uyu musirikare yabitangarije i Kigali, ahari kubera Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (International Security Conference on Africa – ISCA), iganirwamo ibibazo by’umutekano n’ikoranabuhanga rishya rishobora […]