HPsXwmVWgAATN0B

Perezida Doumbouya yagarutse mu gihugu arinzwe bidasanzwe

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Guinée-Conakry, Gen. Mamadi Doumbouya, yagarutse i Conakry ku wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2026, nyuma y’ikiruhuko cy’umwaka yari amazemo iminsi mu Bugereki we n’umuryango we.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana uburyo uyu mukuru w’igihugu yari arinzwe bidasanzwe ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Ahmed Sékou Touré.

Mu mashusho, Doumbouya agaragara akikijwe n’abasore benshi bashinzwe kumurinda, ubwo yari arimo yurira imodoka ya gisirikare yamukuye ku kibuga cy’indege.

Abaturage benshi bari baje kumwakira bari ku muhanda wa Fidel Castro Highway, aho bakomeje kugaragaza ibyishimo n’ubwuzu, bamwe bavuza induru bamwereka ko bamushyigikiye.

Doumbouya na we yagaragaje ko yababonye, acishamo arabapepera mbere yo gukomeza urugendo rwerekeza ku Ngoro ya Mohammed V.

Ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege, Perezida Doumbouya yakiriwe n’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko, Dr. Dansa Kourouma, Minisitiri w’Intebe Amadou Oury Bah, Minisitiri akanaba Umunyamabanga Mukuru wa Perezidansi Gen. Amara Camara, Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida Djiba Diakité, abayobozi bakuru mu gisirikare, abandi bayobozi b’inzego za Leta ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo muri Guinée.

Perezidansi ya Guinea yavuze ko Doumbouya yari amaze imyaka myinshi ahugiye mu miyoborere y’igihugu no gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zo kuvugurura igihugu, bityo ko ikiruhuko mu Bugereki cyari kigamije kuruhuka no kumarana igihe n’umuryango we.

Nyuma yo kugaruka, Doumbouya yahise asubira ku mirimo ye mu Ngoro ya Mohammed V, aho ateganya gukomeza gahunda za Leta zirimo ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Simandou 2040, igamije guteza imbere ubukungu n’imibereho y’Abanya-Guinée.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply