Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yiyemeje gukorana n’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu rwego rwo gukomeza ubushobozi bw’ingabo z’uyu muryango zihora ziteguye gutabara aho rukomeye.
Museveni yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kanama 2026, nyuma yo kwakirira Brig. Gen. Rwivanga uyobora uriya mutwe w’ingabo mu biro bye biherereye i Entebbe, aho yamugejejeho ibikorwa bya EASF n’imbaraga zikomeje gushyirwa mu kongera ubushobozi bw’inzego z’umutekano zo mu karere.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Museveni yavuze ko nk’umuyobozi w’Umuryango wa EAC yijeje ko azaganira na bagenzi be bayobora ibihugu bigize uyu muryango, kugira ngo EASF irusheho kugira ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano n’iby’ubutabazi mu karere.
Yagize ati: “Naganiriye na Brig. Gen. Ronald Rwivanga, Umuyobozi wa EASF, muri State House, Entebbe, anyereka ibikorwa by’uyu muryango n’imbaraga zikomeje gushyirwa mu gukomeza uburyo bwacu bwo guhangana n’ibibazo by’amahoro n’umutekano mu karere.
Ati: “Nk’Umuyobozi wa EAC, nzaganira n abakuru b’ibihugu bagenzi banjye kugira ngo dukomeze EASF, harimo gutumiza Inama y’Abakuru b’Ibihugu byayo itaraterana kuva mu 2014, no kureba ko uyu muryango uhabwa inkunga ihagije kugira ngo ubashe guhangana n’ibibazo by’umutekano n’ubutabazi mu karere.”
EASF yashyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu rwego rwo gutuma ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bigira ubushobozi bwo gutabarana mu gihe cy’amakimbirane, ibibazo by’umutekano ndetse n’ibindi bibazo byihutirwa bibangamira amahoro n’umutekano mu karere.
Kuganira kwa Museveni na Brig. Gen. Rwivanga bibaye mu gihe EASF iri mu bikorwa byo kongera ubushobozi no gushimangira uruhare rw’ibihugu bigize uyu muryango mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere.


