Ikipe ya FC Barcelona na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze igihe bari mu makimbirane, bijyanye n’uko iki gihugu cyatinze kwishyura amafaranga yerekeye amasezerano cyasinyanye n’iriya kipe kubera kutajya imbizi ku bahuza bayagizemo uruhare.
Mu mwaka ushize ni bwo RDC yasinyanye na Barça amasezerano afite agaciro ka miliyoni 43 z’ama-Euro, kugira ngo iriya kipe yo muri Espagne ifashe Congo kuyimenyekanisha. Ni amasezerano agomba kumara imyaka ine.
Amafaranga RDC ivugwaho kunanirwa kwishyura ni miliyoni 10.5 z’ama-Euro isabwa kwishyura mu mwaka wa kabiri w’amasezerano.
Africa Intelligence ivuga ko nyuma y’uko amasezerano yari amaze gusinywa, havutse ikibazo hagati y’abantu babiri bagize uruhare mu gutuma agerwaho.
Aba ni Umufaransa ufite inkomoko muri Congo wanahoze akina ruhago, Olivier Nsiabamfumu na Aurélien Logeais, umucuruzi w’Umufaransa uyobora sosiyete yitwa Pamars.
Nsiabamfumu avuga ko yari amaze igihe akora kuri uwo mushinga kuva mu 2023, ndetse ko yegereye Barcelona binyuze kuri Moussa Koné wari ushinzwe gushakira iyi kipe abakinnyi muri Afurika.
Avuga ko nyuma yaho yanahuye na César Martínez wari ushinzwe ishami rya new business muri Barça, mbere y’uko ku wa 24 Mutarama 2025, Barcelona imuha ububasha bwo kuba umuhuza n’umuntu wayo wemewe mu biganiro yagiranaga na Leta ya RDC.
Icyakora nyuma Minisitiri wa Siporo wa RDC, Didier Budimbu, yaje gushyigikira uruhare rwa Aurélien Logeais, bijyanye no kuba yari yarabaye hafi y’ubutegetsi bwa Kinshasa nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Félix Tshisekedi mu Bufaransa muri Mata 2024.
Sosiyete Ventilo Sports yari ifitanye isano na Logeais yari yaragize uruhare mu gutegura igikorwa cya siporo i Clairefontaine ubwo Tshisekedi yari mu Bufaransa.
Africa Intelligence ivuga ko Logeais yaje guhabwa inshingano zidasanzwe zo kuganira n’amakipe y’i Burayi arimo FC Barcelona na AS Monaco, ndetse ko komisiyo ye yashoboraga kugera kuri 10% ya buri masezerano.
Ibi byari gutuma komisiyo ye ku masezerano ya Barça ya miliyoni 43 z’ama-Euro igera kuri miliyoni 4.3.
Ikibazo cyaje gukomera kuko ku ruhande rwa Barcelona, Nsiabamfumu yari agikomeje gufatwa nk’umuhuza wayo wemewe, mu gihe Minisitiri Budimbu yashakaga ko komisiyo ijya kuri Logeais.
Ibi byatumye ikibazo cy’abahuza gihinduka impamvu yo gutinza kwishyurwa amafaranga y’umwaka wa kabiri w’amasezerano.
Amakuru avuga ko nyuma y’uko Joan Laporta yari amaze kongera gutorerwa kuyobora Barcelona muri Werurwe 2026, iyi kipe yandikiye Minisitiri Budimbu imubaza ku kibazo cy’umuhuza. Budimbu yasubije mu ibaruwa yo ku wa 19 Gicurasi 2026, avuga ko “RDC nta mubano w’amasezerano cyangwa inshingano” y’imari yari ifitanye na Olivier Nsiabamfumu.
Kinshasa iri mu makimbirane na Barcelona, mu gihe amasezerano y’impande zombi asanzwe atavugwaho rumwe muri RDC, kubera amafaranga menshi igihugu cyiyemeje kuyatangaho.
Mu 2026 kandi, ikirego cyatanzwe muri Espagne gisaba ko hakorwa iperereza ku masezerano ya Barcelona na RDC, hakavugwamo ibirego by’inyerezwa ry’amafaranga no gukoresha nabi ububasha.


