Heritier-Luvumbu

Héritier Luvumbu wimennye inda ararira ayo kwarika

Sangiza iyi nkuru

Umunye-Congo Héritier Luvumbu Nzinga wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports, yongeye kuvuga ku buzima bushaririye avuga ko arimo kunyuramo nyuma yo kuva muri iriya kipe akerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya MMC, Luvumbu yavuze ko kugeza ubu nta mafaranga yigeze ahabwa mu byo yari yarasezeranyijwe nyuma yo gusubira i Kinshasa, ndetse ko n’ibiganiro yari yarasezeranyijwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi bitigeze biba.

Ati: “Nta famafaranga na rimwe nigeze mbona kuva nagera hano i Kinshasa. Ndetse na gahunda yo guhura na Perezida wa Repubulika, nta cyo yigeze itanga.”

Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko atazi niba hari amafaranga Perezida Tshisekedi yaba yaratanze ariko bikarangira atayahawe, ati: “Sinzi niba Perezida yarigeze atanga ikintu, amafaranga cyangwa ibahasha, ariko abantu bamwe bamukikije bakaba barayabujije kugera aho agomba kugera.”

Luvumbu yavuze ko ubu asigaye ari mu buzima avuga ko bubabaje cyane, nyuma yo gutandukana na Rayon Sports yarimo agiriramo ibihe byiza.

Ati: “Ndi hano mu buzima bwanjye bubabaje, kandi ndimo gupfa ndeba, mu mutuzo. Hashize imyaka ibiri kuva icyo gikorwa cyaba.”

Ibibazo bya Luvumbu byatangiye mu 2024 ubwo yakiniraga Rayon Sports.

Ku wa 11 Gashyantare 2024, mu mukino Rayon Sports yatsinzemo Police FC ibitego 2-1, Luvumbu yishimiye igitego yari amaze gutsinda akora ikimenyetso cyo gushyira ikiganza ku munwa yanatunze urutoki rw’akandi kaboko kuri nyiramivumbi, asa n’utunzeho imbunda.

Ni ikimenyetso Kinshasa yakoreshaga mu kugaragaza ibyo yitaga ubwicanyi yashinjaga u Rwanda gukora, mu gihe yavugaga ko Isi ikomeje kubuceceka.

Rayon Sports ntiyabyakiriye neza, ivuga ko uwo mukinnyi yerekanye “imyitwarire mibi” mu gihe abakinnyi bayo bagomba kurangwa na disipuline haba mu kibuga no hanze yacyo.

FERWAFA na yo yamuhagaritse amezi atandatu kubera gukoresha ibimenyetso bya politiki mu mupira w’amaguru, nyuma Rayon Sports na Luvumbu batangaza ko amasezerano yabo arangiye ku bwumvikane.

Nyuma yo gutandukana na Rayon Sports, Luvumbu yasubiye muri RDC, ndetse nyuma yo kwakirwa n’abanyapolitiki bo muri iki gihugu Perezida Félix Tshisekedi yagaragaje ko ashaka ko Luvumbu asubira muri AS Vita Club, ikipe yari yarakinnyemo.

Tshisekedi yavuze ko yari yaravuganye n’umuyobozi wa V.Club, Amadou Diaby amusaba kwakira Luvumbu, ndetse avuga ko yari yiteguye no kwishyura kugira ngo uwo mukinnyi asubire muri iyi kipe.

Perezida Tshisekedi kandi yise Luvumbu “umusirikare w’intwari wa Repubulika”, ashimangira ko agomba kugira akazi, ndetse ko yari kuzamwakira akamuha n’igihembo mu izina ry’igihugu.

Ku wa 28 Gashyantare 2024, Luvumbu yaje gusinya amasezerano yo kongera gukinira AS Vita Club, gusa nyuma y’imyaka avuga ko byinshi mu byo yari yiteze bitigeze bikorwa.

Uyu mukinnyi wagaragaje ko igikorwa yakoze i Kigali cyari kigamije kwamagana imirwano n’ubwicanyi bwo mu burasirazuba bwa RDC, ubu aravuga ko icyo gikorwa cyamugizeho ingaruka zikomeye mu buzima bwe bwa siporo n’ubwite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply