Igisirikare cya Uganda (UPDF), cyasezereye ku mugaragaro abasirikare bakuru 19 bafite ipeti rya Jenerali, nyuma y’imyaka myinshi bari bamaze mu gisirikare.
Aba basirikare basezerewe ku wa Kane tariki ya 20 Kanama 2026, mu muhango wabereye muri Perezidansi ya Uganda i Entebbe. Ni umuhango wayobowe na Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Yoweri Kaguta Museveni.
Mu basezerewe harimo Gen Edward Katumba Wamala, wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda ndetse ubu akaba ari Minisitiri w’Abakozi ba Leta.
Hari kandi Lt Gen Charles Otema Awany, Lt Gen Charles Angina, Maj Gen Abel Kandiho, Maj Gen Geofrey Katsigazi Tumusiime, Maj Gen Apollo Kasiita-Gowa na Maj Gen Leopold Eric Kyanda.
Abandi ni Brig Gen Edson Muhanguzi, Brig Gen Sam Omara, Brig Gen Fred Zakye, Brig Gen Fred Rugadya Akiiki, Brig Gen Mike Samuel Kisame, Brig Gen Patrick Mwesigye na Brig Gen Stephen Tumwesigye Kashure.
Ku rutonde kandi hari Brig Gen Simon Nicholas Ocan, Brig Gen Metland K Bitumbika, Brig Gen Charles Bakahumura, Brig Gen Charles Asiimwe Kahangire na Brig Gen Cyril Mawa Muhindo.
Aba ba Jenerali 19 bari mu cyiciro cya 16 cy’abasirikare ba UPDF basezererwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/27. Muri iki cyiciro, UPDF yasezereye abasirikare n’abakozi bayo bo mu nzego zitandukanye, barimo Jenerali 19, ba Ofisiye bakuru 229, abato 205 ndetse n’abasirikare 1,364, bose hamwe bakaba bangana na 1,817.
UPDF yavuze ko gusezerera aba basirikare ari igice cy’imikorere isanzwe yo guhinduranya abakozi no kubahiriza gahunda yo gusezerera abamaze igihe mu gisirikare.
Iki gisirikare kandi cyashimiye aba basirikare ku ruhare bagize mu kurinda ubusugire bwa Uganda no mu bikorwa by’umutekano n’amahoro mu karere.
Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, aherutse kubwira ba Ofisiye bakuru 222 basezerewe ko ikiruhuko cy’izabukuru kitagomba gufatwa nk’iherezo ry’umurimo bakorera igihugu, ahubwo ko ari intangiriro y’ikindi cyiciro bashobora gukomeza gutangamo umusanzu ku gihugu.
Gusezerera aba Jenerali 19 bikurikiye gahunda ya UPDF yo gusezerera abasirikare benshi muri uyu mwaka, mu gihe igisirikare gikomeje kuvugurura inzego n’abakozi bacyo.


