Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ryifatanyije n’Ishyaka Green Party ryo muri Suède mu bikorwa byo kwiyamamaza, mbere y’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe muri iki gihugu ku wa 13 Nzeri 2026.
Perezida wa Green Party, Hon. Dr. Frank Habineza yatangaje ko we n’abandi bahagarariye iri shyaka bifatanyije na Green Party yo muri Suède mu bikorwa byo kwiyamamaza byabereye mu mujyi wa Gävle.
Amatora y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Suède ni yo azagira uruhare mu kugena Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.
Muri kiriya gikorwa, Hon. Habineza yari kumwe na Bodil Valero na Keli Yen, bombi bafite aho bahuriye n’ubuyobozi bwa Global Greens (amashyaka arengera ibidukikije ku Isi), ndetse n’umugore we, Edith Kabalira.
Habineza abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko uru ruzinduko rwabahaye “umwanya wo kungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye ku miyoborere ishingiye kuri demukarasi, uruhare rw’abaturage muri politiki ndetse n’ibikorwa byo kwiyamamaza bishingiye ku baturage.”
Nyuma yo kwifatanya n’abo muri Green Party ya Suède mu bikorwa byo kwiyamamaza, ririya tsinda ryakoze urugendo rwo kwiyungura ubumenyi no gusura Ikigo Helge’s Community Center, aho abari barigize bafashe umwanya wo gutega amatwi, gusangira ubunararibonye ndetse no kuganira ku byagezweho, n’imbogamizi zagiye zigaragara mu guhuza abantu no kubafasha kubana neza muri sosiyete.
Hon. Habineza yavuze ko ibiganiro bagiranye byabagaragarije ko “guhuza abantu muri sosiyete ntibireba politiki n’amategeko gusa, ahubwo bireba agaciro ka muntu, kugira aho umuntu yumva abarizwa, amahirwe no kugira uruhare mu muryango”.
Uyu munyapolitiki yashimye imbaraga Green Party yo muri Suède ishyira mu guteza imbere umuryango udaheza, ndetse anashimira ibikorwa bya Helges Aktiibitetshus.
Yavuze ko ibyo babonye muri Suède bishimangira ko politiki ya Green Party itareba gusa kurengera ibidukikije, ahubwo ko inareba kubaka sosiyete irambye, ihuza abantu kandi yubaha agaciro ka buri muntu.
Amatora yo muri Suède yo ku wa 13 Nzeri ateganyijwe kuba mu gihe ihangana hagati y’amashyaka riri kwiyongera.
Green Party yo muri Suède isanzwe izwi nka Miljöpartiet de Gröna, iri ku ruhande rw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ubushakashatsi buheruka gukorwa bwerekana ko ihuriro ririya shyaka rihuriyemo n’andi nashyaka atatu rifite amahirwe angana na 53.9% yo gutsinda amatora, mu gihe ishyaka Moderate Party rya Minisitiri w’Intebe Ulf Kristersson n’amashyaka atatu bishyize hamwe bafite amahirwe angana na 43.9%.


