GridArt_20260814_103417539_copy_1000x666

Icyo Tanzania ivuga ku cyemezo cya Rwanda FDA cyo guhagarika ibinyobwa biyikorerwamo

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cya Tanzania gishinzwe ubuziranenge (TBS), cyatangaje ko kigiye gusuzuma ikibazo cy’ubuziranenge cyatumye u Rwanda ruhagarika gutumiza inzoga zikorerwa muri kiriya gihugu, kinizeza ko kigomba kugirana ibiganiro n’abantu batandukanye mu rwego rwo gushaka umuti.

Ku wa 5 Kanama 2026, ni bwo u Rwanda biciye mu kigo FDA gishinzwe ubuziranenge, ibiribwa n’imiti, rwahagaritse by’agateganyo itumizwa, ikwirakwizwa n’igurishwa ry’ibinyobwa bisindisha 52 bikomoka mu bihugu bitandukanye birimo Tanzania, Kenya, Uganda, u Buhinde, u Burundi na Pologne.

Muri ibyo bicuruzwa harimo 14 bikomoka muri Tanzania nka Konyagi, Strong Dry Gin, Diamond Rock Gin, Tzee Lemon and Ginger, Kiwingu Spirit, K-Vant, Blackhat, Campfire Gin, Cuca Vodka, Hanson’s Vodka, Relax Vodka, Tzee Portable Spirit na X5 Gin.

Ni ibinyobwa bikorwa n’inganda zirimo Tanzania Distilleries Limited, Mati Super Brands, East African Spirits Tanzania, Serengeti Breweries, Kilimanjaro Biochem, Mega Beverages na John Beverages Tanzania Limited.

Rwanda FDA yavuze ko icyemezo cyo guhagarika itumizwa rya biriya bicuruzwa cyafashwe mu rwego rwo kurengera ubuzima rusange.

Ni icyemezo cyafashwe kandi nyuma y’umukwabu wari umaze iminsi ukorwa hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo guhangana n’ibinyobwa bisindisha bitujuje ibisabwa. Ni umukwabu wasize hafunzwe inganda 136 ndetse zinamburwa impushya zo gukora inzoga.

Nyuma y’icyemezo cya Rwanda FDA, ikigo Shirika la Viwango Tanzania gishinzwe ubuziranenge muri Tanzania, mu itangazo giheruka gusohora cyavuze ko cyamenye iby’icyemezo cya Rwanda FDA cyo guhagarika by’agateganyo itumizwa n’igurishwa ry’ibinyobwa bimwe na bimwe by’inzoga bikomoka mu bihugu bitandukanye, harimo Tanzania.

Iki kigo cyamenyesheje abacuruzi n’abaturage ko “ibicuruzwa byose by’inzoga bikorerwa muri Tanzania bigomba kuba byujuje ibisabwa n’ibipimo by’ubuziranenge by’igihugu”, kivuga ko ibyo bipimo bigenzurwa na TBS hashingiwe ku mategeko n’ibipimo by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Uru rwego rw’ubuziranenge rwavuze kandi ko ikibazo cyagaragajwe na Rwanda FDA rugiye kugisuzuma, rwungamo ko runateganya kugirana ibiganiro n’izindi nzego bireba kugira ngo hamenyekane neza umwanzuro uzafatwa.

Mu itangazo ryayo, TBS yasabye abacuruzi n’abaturage gutuza mu gihe ibyo biganiro bikomeje, inavuga ko amakuru mashya azatangwa ikibazo kimaze gusobanuka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply