Minisitri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahaye ikaze myugariro Aaron-Wan Bissaka, nyuma yo kwerekeza mu kipe ya Aston Villa yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza.
Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yahaye ikaze uyu myugariro w’iburyo agira ati: “Urakaza neza muri Aston Villa, Aaron-Wan Bissaka. #VisitRwanda.”
Bissaka w’imyaka 28 y’amavuko usanzwe akinira ikipe y’igihugu ya Congo Kinshasa ‘Les Léopards, yerekeje i Villa Park, nyuma yo gutizwayo n’ikipe ya West Ham United.
Mu byo amakipe yombi yumvikanye icyakora harimo ko Villa ishobora kuzamugura ikamwegukana burundu, mu gihe ibyo amakipe yombi yumvikanye byaba byubahirije.
Kuba Bissaka yerekeje muri Aston Villa bisobanuye ko agiye kujya amenyekanisha u Rwanda, nyuma y’uko iriya kipe y’i Birmingham isinyanye na rwo amasezerano yo kurumenyekanisha biciye muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.
Ni mu gihe igihugu cye cya Congo cyagerageje kudobya iyi gahunda gisaba amakipe y’i Burayi asanzwe akorana n’u Rwanda kureka iyo mikoranire, nyuma yo gushinja u Rwanda kugishozaho intambara.


