Nyuma y’uko u Rwanda rutangije igikorwa gikomeye cyo gufunga inganda zikora ibinyobwa bisembuye bitujuje ibisabwa, u Burundi na bwo bwatangiye gufata ingamba zikomeye zo kugenzura no guhagarika ibikorwa by’inganda zikora ibinyobwa binyuranyije n’amategeko.
Ku wa Gatatu tariki ya 19 Kanama 2026, muri Komine Kirundo yo mu Ntara ya Butanyerera, hafunzwe inganda eshatu zikora ibinyobwa, mu gikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Iterambere ry’Abaturage n’Umutekano, Léonidas Ndaruzaniye.
Inganda zafunzwe ni zirimo urwa Stany Business Company, Urakarama Company na Mkono Mmoja Jaguar Company.
Stany Business Company yari ifite uruhushya rwo gukora ibinyobwa, ariko abayobozi basanze hari ibinyobwa yakoreshaga bitari mu byari byemewe n’uruhushya rwayo. Yanagaragayeho gupfunyika bimwe mu binyobwa mu bikoresho byari bifitwe n’abandi bakora ibinyobwa bafite uburenganzira.
Urakarama Company na Mkono Mmoja Jaguar Company zo zafunzwe kubera ko zakoraga zidafite uruhushya rwo gukora ibinyobwa.
Minisitiri Ndaruzaniye yavuze ko iki gikorwa kitagarukira i Kirundo, ahubwo ko kizakomeza mu gihugu hose. Yavuze ko cyatewe n’uko ibinyobwa byari byarakuwe ku isoko kubera kutubahiriza amabwiriza byongeye kugaragara mu maduka.
Yasobanuye ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko bimwe muri ibyo binyobwa byakorerwaga mu nganda zidafite ibyangombwa bisabwa, ari na yo mpamvu Leta yahisemo kugera aho ibyo binyobwa bikorerwa aho kwibanda gusa ku bacuruzi babigurisha.
Iki gikorwa cy’u Burundi kibaye mu gihe n’u Rwanda rumaze ibyumweru bibiri rufashe ingamba zikomeye ku nganda zikora ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge.
Mu ntangiriro za Kanama, Rwanda FDA yatangaje ko yafunze inganda 101 ziyongera ku munani zari zabanje gufungwa, bituma umubare ugera ku nganda 109, ndetse ibinyobwa 147 byakorerwaga muri izo nganda bisabwa gukurwa ku isoko.
Nyuma yaho, umubare w’inganda zafunzwe mu Rwanda warazamutse ugera kuri 136, nyuma y’uko hafunzwe izindi 27 zakoraga ibinyobwa bisembuye.
Rwanda FDA yavuze ko izo nganda zasuzumwe hashingiwe ku bipimo bitandukanye birimo kubahiriza ibisabwa mu ruhushya rwo gukora, isuku, ibikoresho, imikorere y’uruganda, ibipimo by’ibinyobwa ndetse n’ibipfunyika byemewe.
Mu Burundi, ikibazo cy’ibinyobwa bikomeye cyane ku isoko na cyo kimaze igihe gihangayikishije abayobozi. Muri Kamena 2026, ubuyobozi bwari bumaze gufata ingamba zirimo gufatira no guca ibinyobwa bikomeye nka Kick na **Nyawera, mu gihe hari n’ahandi hagiye hafatwa ibyemezo byo kubuza ubucuruzi n’imikoreshereze yabyo.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Burundi Gishinzwe Ubuziranenge, BBN, Samuel Ndayiragije, yavuze ko inganda zikora mu buryo bwemewe kandi zikubahiriza ibisabwa nta mpamvu yo gutinya, kuko ibihano bigenewe izidakurikiza amategeko.
Kugeza ku rutonde BBN yasohoye ku wa 3 Kanama 2026, mu Burundi hari inganda 85 zikora ibinyobwa bisembuye zari zemewe n’amategeko.


