U Burundi bwambuwe uburenganzira bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga y’imodoka yari ateganyijwe muri gahunda y’umwaka wa 2026, nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryo Gusiganwa muri uwo mukino.
Iki cyemezo cyafashwe mu gihe muri siporo y’imodoka mu Burundi havugwa ibibazo birimo imitegurire y’amarushanwa, imicungire y’umutungo ndetse n’imikorere y’urwego rw’igihugu rushinzwe siporo y’imodoka.
Muri ibyo bibazo harimo kuba Rally isanzwe iba mu kwezi kwa Kanama itazaba.
Abitabira aya marushanwa bavuga ko bamenyeshejwe ko yahagaritswe nyuma y’icyemezo cya FIA.
Ikindi kibazo kivugwa ni imicungire mibi y’umutungo wagenerwaga amarushanwa, aho bamwe mu bayobozi ba Club Automobile du Burundi (CAB) batungwa agatoki.
Hari kandi ibibazo bijyanye n’intege nke mu gutegura amarushanwa, by’umwihariko kubahiriza ibisabwa ku mihanda ikoreshwa mu marushanwa.
Izi nenge ngo ni zimwe mu mpamvu zatumye FIA yambura u Burundi uburenganzira bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga muri 2026.
Kubera iki cyemezo, abashoferi b’Abarundi bifuza gukomeza kwitabira amarushanwa mpuzamahanga bazajya gukomereza ibikorwa byabo mu Rwanda, aho bashobora kuzitabira amarushanwa yo muri aka karere.
Iki cyemezo gishobora kugira ingaruka ku iterambere rya siporo y’imodoka mu Burundi, kuko amarushanwa yahabaga yafashaga abashoferi bo muri icyo gihugu gupima ubushobozi bwabo bahanganye n’abashoferi bo mu bindi bihugu byo mu karere.
Abacuruzi n’abatanga serivisi z’amahoteli na bo bashobora guhomba amafaranga yakurwaga mu bantu basuraga u Burundi mu gihe cy’amarushanwa.
Aya marushanwa yajyaga akurura abashyitsi baturukaga mu bihugu bitandukanye, bigatuma amahoteli, resitora n’abacuruzi bakorera hafi y’ahaberaga amarushanwa babona abakiriya benshi.
Mu 2025, amarushanwa yahuje abari baturutse mu Burundi, u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania na Zambia.


