HQQC8M8XIAA7tgq

Amagambo yuje agahinda Maréchal Mobutu yavuze mbere yo guhunga Zaïre

Sangiza iyi nkuru

“N’abanjye ubwabo barandasa. Nta cyo nkigomba gukora muri iki gihugu. Iyi ntikiri Zaïre yanjye ikiri.” Aya ni amagambo bivugwa ko Maréchal Mobutu Sese Seko yavuze ubwo yari amaze guhunga igihugu yari amaze imyaka isaga 30 ayoboye.

Ni amagambo yuje agahinda, ariko anagaragaza uburyo ubutegetsi bwa Mobutu bwarangiye mu buryo butunguranye, kugeza ubwo abasirikare be ubwabo bahindukiraga ku mukuru wabo.

Ku wa 17 Gicurasi 1997, ibintu byari byageze habi kuri Mobutu i Gbadolite, umujyi wo mu majyaruguru ya Zaïre wari umaze imyaka myinshi ufatwa nk’igihome cye.

Ingabo za Laurent-Désiré Kabila zari zimaze kwigarurira Kinshasa, kandi umutwe w’ingabo za Mobutu wari umaze gusenyuka. Mobutu yahisemo guhunga.

Mu gitondo cyo ku wa 18 Gicurasi, yerekeje ku kibuga cy’indege cya Gbadolite aho indege y’imizigo ya Iliouchine yari imutegereje.

Inkuru yasohotse nyuma ishingiye ku byanditswe na Jeune Afrique, ivuga ko abasirikare bari ku kibuga cy’indege batangiye kurasa ku ndege ya Maréchal ubwo yari imaze guhaguruka. Nyuma haje kugaragaraho ibimenyetso by’amasasu atandatu ku ibaba ry’indege.

Mobutu wari umaze imyaka myinshi ari umutegetsi ukomeye wa Zaïre, yari ahunze igihugu cye kandi indege yamujyanaga mu buhungiro yarimo iraswa n’abantu yari asize inyuma.

Ni muri uwo mwanya, nk’uko inkuru ibivuga, Mobutu yabwiye umuganga we bwite, Dr. Diomi amagambo yagiye asubirwamo kenshi mu nyandiko zivuga ku minsi ya nyuma y’ubutegetsi bwe:

 

Yagize ati: “Même les miens me tirent dessus. Je n’ai plus rien à faire dans ce pays. Ce n’est plus mon Zaïre.” Ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo “n’abanjye ubwabo barandasaho. Nta cyo nkigomba gukora muri iki gihugu. Ntikiri Zaïre yanjye.”

Aya magambo afite uburemere bwihariye iyo usubije amaso ku mateka ya Mobutu.

Uyu mugabo yari yarafashe ubutegetsi mu 1965, maze mu myaka yakurikiyeho aba umwe mu bategetsi bamaze igihe kirekire ku butegetsi muri Afurika.

Mobutu yubatse ubutegetsi bukomeye, aho isura ye n’izina rye byari byarahujwe cyane n’igihugu yise Zaïre.

Ariko mu mpera z’ubutegetsi bwe, ibintu byahindutse mu gihe gito. Abasirikare bari bamurindiye batangiye kumutera umugongo, aho bamwe mu bari ku kibuga cy’indege ngo banamushinje kubasiga nta mafaranga n’ibikoresho bafite.

Inkuru ya Jeune Afrique ivuga ko hari abasirikare bamubwiye bati: “Maréchal, ntugenda”. Ndetse abandi bakamubaza icyo bari bukore nyuma yo kubasiga, ariko Mobutu yaragiye.

Yerekeje i Lomé muri Togo, nyuma aza kwakirwa muri Maroc.

Yari amaze kuva ku butegetsi, ariko ntiyigeze agaruka muri Zaïre. Yapfuye ku wa 7 Nzeri 1997 aguye i Rabat, muri Maroc, afite imyaka 66.

Inkuru y’ayo magambo rero si inkuru y’umutegetsi wapfuye avuga amagambo asa n’aye ya nyuma gusa, ahubwo ni interuro ngufi ariko ikubiyemo ishusho y’umutegetsi wamye ari igihangange wabonye ubutegetsi bwe busenyuka imbere y’amaso ye, igihugu yari yarayoboye imyaka myinshi kikamutera umugongo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply