HQATtKRWgAECjRq(2)_copy_1000x666

Akagambane ko gukandamiza u Rwanda? Tshisekedi na Tanzania baba bishyize hamwe nyuma y’icyemezo cya Kigali kuri za Kiwingu

Sangiza iyi nkuru

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzania bishyize hamwe mu bucuruzi, amabuye y’agaciro n’umutekano, mu gihe Kinshasa ishaka abafatanyabikorwa mu guhangana na AFC/M23 n’u Rwanda.

Ku wa Kabiri tariki ya 18 Kanama ni bwo Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Tanzania. Ni uruzinduko rwasize ahuye anagirana ibiganiro na mugenzi we Samia Suluhu Hassan bahuriye muri Zanzibar.

Samia abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko we na Perezida Tshisekedi bemeranyije gushimangira umubano w’ibihugu byombi mu bucuruzi, ibikorwa remezo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umutekano.

Impande zombi zanemeranyije gukuraho imbogamizi zidakenewe mu bucuruzi, kunoza serivisi ku mipaka no kongera ubufatanye mu bucukuzi, gutunganya no gucuruza amabuye y’agaciro.

Ku bijyanye n’umutekano, Tanzania na RDC byagaragaje ubushake bwo gukomeza ubufatanye mu karere, ndetse mu itangazo Tshisekedi na Samia “basabye ko ingabo z’amahanga ziva ku butaka bwa Congo”, mu gihe Kinshasa ikomeje gushinja u Rwanda kugira uruhare mu kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Uruzinduko rwa Tshisekedi rwaje mu gihe Kinshasa imaze igihe ishaka kongera umubare w’ibihugu biyishyigikira mu kibazo cy’intambara yo mu burasirazuba bwa Congo.

Amakuru BWIZA yamenye avuga ko Tshisekedi yari amaze iminsi ashaka ko Tanzania imufasha guhangana na AFC/M23 ndetse n’u Rwanda, ariko ko mu biganiro by’ibanga yagiranye na Samia ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mbere y’uruzinduko rwe rwa nyuma, yaba yarasobanuriwe ko Tanzania idafite inyungu mu kwinjira mu ntambara yo muri Congo.

Aya makuru avuga ko Tshisekedi nyuma yo kugirwa inama na mugenzi we Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon yaje gusubira muri Tanzania ku wa Mbere w’iki cyumweru ajyanye ‘ikarita y’ubucuruzi n’amabuye y’agaciro’, bituma Samia Suluhu amuha umwanya.

Ibi byose bibaye mu gihe u Rwanda ruheruka guhagarika itumizwa ry’ibinyobwa bisindisha bimwe bikorerwa mu bihugu bitandukanye, birimo Tanzania.

Ku ruhande rwa Kigali, icyemezo cyo gukumira ibyo bicuruzwa cyasobanuwe mu rwego rwo kurengera ubuzima rusange no kugenzura ubuziranenge bw’ibinyobwa biri ku isoko.

Ariko mu ishusho nini y’umubano w’akarere, icyemezo cya Kigali cyaje mu gihe Tanzania na RDC bari basanzwe bafite inyungu zihuriweho mu bucuruzi no mu bikorwa remezo, none bakaba bari kongera kubaka umubano ukomeye kurushaho.

Amakuru BWIZA yamenye avuga ko Kinshasa na Dodoma byaba byaremeranyije kuririra kuri kiriya cyemezo, mu rwego rwo kuzamura umwuka mubi na Kigali.

Tanzania yongeye kwegerana na RDC, mu gihe isanzwe ifite amateka yo kugira uruhare mu bikorwa bya gisirikare byafashije Kinshasa kurwanya M23.

Muri 2025 ingabo za Tanzania zari mu butumwa bwa SADC muri Congo Kinshasa zanyuze ku butaka bw’u Rwanda zitaha, nyuma yo gutsindirwa mu mirwano yasize umutwe wa AFC/M23 ufashe umujyi wa Goma. Amakuru icyakora avuga ko Kinshasa igikeneye ubufasha bwa Tanzania mu rwego rwo guhangana n’uriya mutwe, by’umwihariko muri iki gihe usa n’usumbirije imijyi ya Baraka, Kalemie na Lubumbashi.

Andi makuru kandi avuga ko uruzinduko rwa Tshisekedi muri Tanzania rwari rugamije guhura na Jakaya Kikwete wahize ayobora iki gihugu, mu rwego rwo kuganira ku nyungu yari afite muri Congo Kinshasa atakibasha kugeraho, nyuma y’uko ibice zarimo byigaruriwe na AFC/M23.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply