Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Burundi bwatangaje ko bwafatiye umubare munini w’intwaro ku butaka bw’iki gihugu, mu iperereza ku bantu bakekwaho kuzitambutsa mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakoresheje inyandiko mpimbano.
Mu itangazo ryasohowe ku wa 18 Kanama 2026, Ubushinjacyaha bwavuze ko bwatangiye gukurikirana mu butabera itsinda ry’abantu rigizwe n’abanyamahanga ndetse n’Abarundi, bakekwaho kugira uruhare mu gutwara umuzigo w’intwaro banyuze ku butaka bw’u Burundi.
Ubu bushinjacyaha buvuga ko abakekwa bakoresheje inyandiko mpimbano cyangwa zahinduwe mu buryo bw’uburiganya kugira ngo iyo mizigo ibashe gutambuka ku butaka bw’u Burundi.
Mu bantu bamaze gutabwa muri yombi nk’uko Gitega ibivuga, harimo DU TOIT WAYNE PATRICK ufite ubwenegihugu bwa Afurika y’Epfo, ndetse n’Umurundi witwa Muco Eddie.
Nubwo itangazo ry’Ubushinjacyaha ritagaragaza umubare cyangwa ubwoko bw’intwaro zafashwe, rivuga ko ari “umubare munini w’intwaro”.
Ubushinjacyaha bw’u Burundi bwatangaje ko iperereza rigikomeje, hagamijwe kumenya neza uko ibyo bikorwa byateguwe n’ababigizemo uruhare, yaba abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo.
Buvuga ko intego ari ukugaragaza uruhare rwa buri wese mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyo bushinja aba bantu, kugira ngo abaregwa bagezwe imbere y’ubutabera hakurikijwe amategeko.
Iri tangazo rije mu gihe u Burundi bukomeje kugira uruhare mu bibazo by’umutekano byo mu karere k’Ibiyaga Bigari, by’umwihariko mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Gusa, mu itangazo ryabwo, Ubushinjacyaha ntibwavuze aho izo ntwaro zari zigiye, uwazitumije cyangwa igihugu zari zerekejemo. Ntabwo kandi bwatangaje isano aba bantu bafashwe baba bafite n’imitwe yitwaje intwaro cyangwa ibikorwa bya gisirikare byo mu karere.


