HQRmP_hWgAA4iu-_copy_1000x714

U Rwanda rwasobanuriye abadipolomate b’ibihugu by’amahanga impamvu rwaciye ‘ibyuma’

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yasobanuriye abahagarariye ibihugu by’amahanga impamvu yafashe ingamba zo guhangana n’ibinyobwa bisindisha bitemewe, mu bukangurambaga bwiswe ubwubaka sosiyete irushaho kwihangana.

Ku wa Gatanu tariki ya 21 Kanama, ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, ndetse na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, bakiriye abadipolomate mu nama babasobanuriyemo ingamba Guverinoma y’u Rwanda iri gufata mu guhangana n’ibinyobwa bisindisha bitemewe.

Iyi nama yabaye nyuma y’aho u Rwanda rutangiye ibikorwa bikomeye byo kurwanya ibinyobwa bisindisha bikorerwa cyangwa bigacuruzwa mu buryo butemewe, by’umwihariko ibyitwa ‘ibyuma’.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko iyi nama yari igamije guha abahagarariye ibihugu by’amahanga umwanya wo kumva neza uburyo u Rwanda rubona iki kibazo, ingamba rwafashe ndetse n’ibikorwa bikomeje gukorwa mu gukemura ibibazo biterwa n’ibi binyobwa.

U Rwanda ruvuga ko ikibazo cy’ibinyobwa bisindisha bitemewe atari icyerekeye ubucuruzi gusa, ahubwo ko gifite n’ingaruka ku buzima rusange n’imibereho y’abaturage.

Mu butumwa bwashyizwe kuri X na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda “ikomeje kwiyemeza kurinda ubuzima rusange, gukomeza ubudahangarwa bwa sosiyete no gukorana n’abafatanyabikorwa mu gushaka ibisubizo birinda abaturage.”

Ibi bije mu gihe inzego zitandukanye z’u Rwanda zikomeje ibikorwa byo kugenzura no gukumira ibinyobwa bisindisha bidakurikiza amabwiriza, mu rwego rwo kugabanya ibibazo bishobora kubikomokaho.

Guverinoma kandi yashimangiye ko mu gukemura iki kibazo ikeneye ubufatanye n’abafatanyabikorwa, harimo ibihugu by’amahanga bihagarariwe mu Rwanda, kugira ngo ingamba zafashwe zirusheho kugera ku ntego yo kurinda ubuzima n’imibereho y’abaturage.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply