Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, Rema, witezwe mu gitaramo kizabera muri BK Arena i Kigali ku wa 5 Nzeri 2026, ariko mbere y’uko agera ku rubyiniro, bamwe mu Bakongomani batangiye kumusaba kutitabira icyo gitaramo.
Rema yatumiwe nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo kizaba mu rwego rwo gusoza ibikorwa by’icyumweru cyahariwe Kwita Izina.
Icyo gitaramo giteganyijwe kuba ku munsi ukurikira umuhango wa Kwita Izina uzabera mu Kinigi, mu Karere ka Musanze, ku wa 4 Nzeri 2026.
Nyuma y’itangazwa ry’uko Rema azataramira i Kigali, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangiye kumusaba kongera gutekereza ku cyemezo cyo kuza mu Rwanda.
Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi ukomeje kuba mu mibanire y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Congo.
Uretse Rema, biteganyijwe ko azafatanya n’abandi bahanzi, barimo Kivumbi King, mu gihe abandi bazitabira igitaramo bazatangazwa nyuma.


