HPdX__vXsAAjwev_copy_900x628

RIB yatanze umucyo ku ifungwa rya Shema Fabrice, urujijo rwa APR FC ruvaho

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatanze ibisobanuro ku itabwa muri yombi rya Shema Fabrice uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ruvuga ko ibyaha akurikiranweho ntaho bihuriye n’akazi ke ko kuyobora iri shyirahamwe.

Shema Fabrice yatawe muri yombi ku wa 11 Kanama 2026. Nyuma yaho amakuru y’ifungwa rye akwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, bamwe babihuje n’ubwumvikane buke bumaze igihe buvugwa hagati ye na APR FC.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse na bimwe mu bitangazamakuru bagaragaje ko kuba Shema yaratawe muri yombi bishobora kuba bifitanye isano n’ibibazo byari bimaze igihe bivugwa hagati ye n’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, ndetse bamwe bagera n’aho bavuga ko APR FC yaba iri inyuma y’ifungwa rye.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, kuri uyu wa Kane yabwiye abanyamakuru ko Shema akurikiranyweho icyaha kijyanye n’imirimo ye bwite yakoraga ku ruhande.

Dr. Murangira yavuze ko Shema akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye, kandi ko icyo cyaha kidafitanye isano n’imirimo ye yo kuyobora FERWAFA.

Ati: “Akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye, iperereza rirakomeje. Ni sheki ijyanye n’imirimo yakoraga. Kugeza aho nta kindi twatangaza, ndetse haveho n’ibindi bintu twumva by’urujijo abantu bamwe batera bavuga ibintu bitari byo. Ubu ni bwo butumwa bwemewe.”

Shema Fabrice, usanzwe ayobora FERWAFA, ni na we Muyobozi Mukuru wa Africa Medical Suppliers, ikigo gikora ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubuvuzi mu Rwanda.

Muri Kanama 2025 ni bwo yatangiye kuyobora FERWAFA.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply