HP8xSNxXMAAdIs6_copy_1000x644

Tshisekedi yageze muri Tanzania: Hari ibyifuzo bibiri bikomeye yajyanye kwa Samia Suluhu

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yageze muri Tanzania aho ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bwa Afurika y’Iburasirazuba ya Tanzania yatangaje ko Tshisekedi ygeze muri  Zanzibar ku wa 17 Kanama, aho yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Dr. Mahmoud Thabit Kombo, Ambasaderi wa Tanzania muri RDC Said J. Mshana n’abandi bayobozi bakuru.

Uru ruzinduko ruje mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje guhura n’ibibazo by’umutekano, by’umwihariko kubera ibikorwa by’umutwe wa AFC/M23.

Nubwo Tanzania ivuga ko ibiganiro hagati ya Tshisekedi na Perezida Samia Suluhu Hassan byibanda ku bufatanye mu by’ubucuruzi, ishoramari, ubuhinzi n’ibiribwa, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu, ubwikorezi n’ibikorwaremezo, ubuzima ndetse n’ikoranabuhanga, ikibazo cy’umutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari na cyo kiri mu byitezweho kuganirwaho.

Gushaka ubufasha bwa Samia mu kwegera Kabila

Amakuru avuga ko imwe mu ntego zikomeye Tshisekedi ajyanye muri Tanzania ari ugushaka ubufasha bwa Perezida Samia Suluhu Hassan mu kongera gufungura inzira y’ibiganiro na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC.

Tshisekedi na Kabila bamaze igihe bafite umubano wa politiki utifashe neza, mu gihe Kabila ubwe amaze igihe ari umwe mu bantu bakomeye banenga imikorere y’ubutegetsi buriho muri Kinshasa.

Bivugwa ko Tshisekedi ashaka kureba niba Samia, nk’umuyobozi w’igihugu gifitanye umubano wa hafi na RDC yamufasha kwegera Kabila no gushaka uburyo impande zombi zaganira.

Icyakora amakuru avuga ko Kabila yamaze gukurira Tshisekedi inzira ku murima amumenyesha ko ibyo bidashoboka.

Ikindi cyifuzo gikomeye Tshisekedi ashobora kugeza kuri Samia ni icy’ubufasha bwa Tanzania mu guhangana n’icyo Kinshasa ibona nk’iterabwoba rishobora kugera mu bice by’ingenzi bya RDC.

By’umwihariko, amakuru avuga ko Tshisekedi ashaka ko Tanzania igira uruhare mu gufasha kurinda Kalemie, umujyi uri ku nkengero z’ikiyaga Tanganyika, ndetse na Lubumbashi, umujyi ukomeye wo mu ntara ya Katanga, mu gihe AFC/M23 yakomeza kwagura ibikorwa byayo mu burasirazuba bwa RDC.

Uru ruzinduko rwa Tshisekedi rubaye nyuma y’uruzinduko rwe i Brazzaville muri Congo n’i Libreville muri Gabon, mu gihe Kinshasa ikomeje gushaka inkunga y’ibihugu byo mu karere mu guhangana n’ibibazo by’umutekano ndetse no mu gushaka inzira ya politiki y’ikibazo cy’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply