Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’igisirikare, ashyiraho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye.
Impinduka zatangajwe ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Kanama 2026, zihita zitangira gukurikizwa.
Muri zo, Maj Gen Joseph Ssemwanga yakuwe ku mwanya w’Umuyobozi Wungirije w’Ingabo zirwanira ku Butaka, ashyirwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo z’Inkeragutwbara, asimbuye Lt Gen Charles Otema Awany uteganyijwe kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu cyumweru gitaha.
Maj Gen Felix Busizoori, wari uyoboye Diviziyo ya kane y’Ingabo zirwanira ku butaka we yagizwe Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira ku Butaka.
Maj Gen Wilberforce Sserunkuma, wari Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya kane, na ho Brig Gen Micheal Hyeroba, wari Umuyobozi Wungirije wa Diviziyo ya mbere agirwa uw’iya gatatu.


