Ingabo z’u Burundi (FDNB) ziri kongera kwinjira mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe hashize icyumweru Umugaba Mukuru wazo, Gen. Prime Niyongabo, agiriye uruzinduko rw’ibanga i Kinshasa.
Amakuru BWIZA ikesha imboni zayo mu Burundi avuga ko mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira ku wa 13 Kanama 2026, umubare munini w’abasirikare ba FDNB wambutse umupaka wa Kavimvira, ugana muri RDC.
Izo mboni zavuze ko abo basirikare berekeje mu bice bya Baraka na Kamanyola, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ndetse ko bari banitwaje ibikoresho bya gisirikare biremereye.
Imwe mu mboni yagize iti: “FDNB yaraye yambuka Kavimvira ijoro ryose. Ni ingabo nyinshi. Zirikujya mu byerekezo bya Baraka na Kamanyola. Ikindi nuko hano hari kujya ibikoresho biremereye.”
Uku kwiyongera kw’ingabo z’u Burundi muri RDC kuje nyuma y’uruzinduko rwa Gen. Prime Niyongabo i Kinshasa ku wa 6 Kanama 2026.
Uruzinduko rwe rwabaye mu gihe u Burundi bukomeje kugira uruhare mu bikorwa bya gisirikare bya Leta ya RDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nubwo ibisobanuro birambuye ku byo Gen. Niyongabo yaganiriyeho i Kinshasa bitigeze bishyirwa ahagaragara, uruzinduko rw’umugaba mukuru w’ingabo mu murwa mukuru wa RDC rwabaye mu gihe cy’ibibazo by’umutekano bikomeye mu burasirazuba bw’igihugu.
Andi makuru avuga ko Erik Prince washinze umutwe w’abacanshuro wa Blackwater na we aheruka kugaragara i Kinshasa, aho bivugwa ko yitabiriye inama yabereye muri Perezidansi ya RDC ikayoborwa na Perezida Félix Tshisekedi.
Bivugwa ko muri iyo nama harimo Erik Prince n’abakorana na we, abayobozi n’abasirikare ba RDC, bamwe mu bantu bo mu biro bya Perezida Tshisekedi ndetse n’abahagarariye u Burundi.
Inama ngo yaba yaribanze ku gusuzuma uko imitwe n’ingabo zishyigikiye Leta ya Kinshasa zihagaze ku mirongo itandukanye y’urugamba, ndetse no ku buryo ibikorwa bya gisirikare byongera imbaraga mu rwego rwo gusubirana uduce two mu misozi miremire ya Fizi, Uvira na Mwenga ihuriro ry’ingabo za Kinshasa zambuwe n’imitwe ya Twirwaneho na AFC/M23.
Nta ruhande rurebwa n’aya makuru rurayemeza ku mugaragaro, ariko kuba FDNB yongeye kugaragara ku bwinshi mu bice bya Kivu y’Amajyepfo nyuma y’uruzinduko rwa Gen. Niyongabo i Kinshasa byongereye ibibazo ku bijyanye n’imyiteguro ya gisirikare iri gukorwa hagati ya Kinshasa na Bujumbura.
U Burundi bwongereye ingabo muri Congo Kinshasa mu gihe busanzwe buhafite izirenga 20,000; nk’uko amakuru atandukanye abivuga.
Izi ngabo zifatanyije na FARDC, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro b’abazungu, mu mezi make ashize zirukanwe mu bice bitandukanye byo mu misozi miremire, mu gihe zarimo zigerageza gufata Centre ya Minembwe.


