IMG-20260812-WA0011_copy_1000x666

FAMA iri kwagura ubushobozi hifashishijwe drones na robots: Colonel-Major Sanogo

Sangiza iyi nkuru

Colonel-Major Yacouba Sanogo wo mu Ngabo za Mali (FAMA), yagaragaje ko igihugu cye kiri kwagura ubushobozi bw’ingabo zacyo hifashishijwe ikoranabuhanga, cyane cyane drones n’utwuma twikoresha dukorera ku butaka (robots).

Uyu musirikare yabitangarije i Kigali, ahari kubera Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (International Security Conference on Africa – ISCA), iganirwamo ibibazo by’umutekano n’ikoranabuhanga rishya rishobora gufasha ibihugu guhangana na byo.

Sanogo yavuze ko Mali itakiri kwibanda gusa ku kongera umubare w’abasirikare, ahubwo ko iri no gushora imari mu bikoresho n’ikoranabuhanga bifasha ingabo kugenzura igihugu, cyane cyane uduce twagutse tw’ubutayu.

Yasobanuye ko ingamba z’umutekano za Mali zishingiye ku kurinda ubusugire bw’igihugu, ubwisanzure bwo guhitamo abafatanyabikorwa no gushyira imbere inyungu z’abaturage.

Mu rwego rwo kuzishyira mu bikorwa, Mali yashoye imari mu bikoresho bya gisirikare bigezweho, kongera amahugurwa y’abasirikare no guhindura uburyo ingabo zikwirakwizwa mu gihugu.

Sanogo yavuze ko drones na robots zimaze kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bya FAMA, cyane cyane mu butasi, gukusanya amakuru, kugenzura imipaka no gukurikirana ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.

Yavuze ko uretse gufasha mu kubona amakuru, iri koranabuhanga rinatanga n’ubufasha ku basirikare bari ku butaka, bikaba bishobora guhindura uburyo ibikorwa bya gisirikare bitegurwa ndetse n’uburyo bikorwa.

Kugira ngo Mali ibashe gukoresha neza izi tekinoloji, Sanogo yavuze ko FAMA yatangiye guhugura impuguke z’Abanya-Mali, abapilote ba drones ndetse n’abatekinisiye bashinzwe kuzisana no kuzitaho.

Nubwo bimeze gutyo, Sanogo yagaragaje ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bikorwa by’umutekano rifite n’imbogamizi, avuga ko imitwe y’iterabwoba iri kwiga gukoresha drones, harimo no kuzifashisha mu bikorwa bishobora guteza ibyago ku baturage.

Yagaragaje kandi ikibazo cyo kwishingikiriza ku bihugu by’amahanga mu ikoranabuhanga rya gisirikare, avuga ko bishobora kugira ingaruka ku busugire bw’igihugu mu bijyanye n’ikoranabuhanga no kurinda amakuru yacyo.

Ni muri urwo rwego yavuze ko Mali ikeneye kongera ubushobozi bwo mu gihugu, burimo guteza imbere inganda zikora ibikoresho bya gisirikare no gushyiraho amategeko n’amahame agenga ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rishya.

Sanogo yavuze ko ejo hazaza h’umutekano wa Mali hazashingira ku bushobozi bwo gutoza impuguke z’Abanya-Mali, gukorana n’ibindi bihugu byo mu karere no guteza imbere ubushobozi bw’ikoranabuhanga bwigenga, mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’abashaka guhungabanya umutekano wacyo.

Inama ya ISCA yahurije i Kigali abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano, abafata ibyemezo muri za guverinoma, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’iy’uturere, abashakashatsi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu bijyanye n’umutekano wa Afurika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply