Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Masindi muri Uganda, yatawe muri yombi akekwaho kugerageza guha ba Ofisiye bane bo mu ngabo z’icyo gihugu ruswa y’amashiringi 20,000 (Frw 7,800) kugira ngo bamwemerere kwinjira mu gisirikare.
Uyu musore witwa Emmanuel Kyakabaale Tayebwa, yafatiwe ku cyicaro cy’Akarere ka Masindi, aho yari yagiye kwitabira igikorwa cyo gushaka abasirikare bashya.
Amakuru avuga ko yari yabanje gukurwa mu irushanwa ryo gushaka abasirikare nyuma yo kunanirwa gutanga icyemezo cy’amashuri kizwi nka Uganda Certificate of Education (UCE).
Nyuma yaje kugaragaza ku ikoranabuhanga rye ifoto y’icyemezo cy’uko yarangije icyiciro cy’ibanze cy’amashuri yisumbuye, ariko abagenzuzi basanga amazina ari kuri iyo nyandiko atandukanye n’ayari ku ndangamuntu ye.
Abasirikare bayoborwaga na Brigadier Rogers Kitwala bamukekaho gutanga Shs 20,000 yari yise ayo kubagurira amazi.
Bahise bamuta muri yombi bamushyikiriza Polisi ya Masindi kugira ngo hakomeze iperereza.
Igikorwa cyo gushaka abasirikare ba UPDF gikomeje mu turere dutandukanye twa Uganda, aho abayobozi bakomeje kuburira abasaba kwinjira mu gisirikare kwirinda gukoresha inyandiko z’ibihimbano cyangwa kugerageza guha ruswa abashinzwe ‘recruitment’.


