Ingabo n’imitwe yitwaje intwaro birwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byakajije ibitero mu bice bya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Umutwe wa AFC/M23 biciye muri Lawrence Kanyuka uwuvugira, kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kanama wavuze ko guhera saa 06:45, FARDC, FDLR, Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga ndetse n’Ingabo z’u Burundi (FDNB), bakajije kurasa ku midugudu ya Rugezi, Nyaruhinga na Mukoko, mu bice bya Minembwe.
Kanyuka yavuze ko ibyo bitero byakoreshejwemo ibisasu byo mu bwoko bwa mortier 82 mm, drone z’ubwiyahuzi za Kamikaze ndetse n’izo mu bwoko bwa KT-6.
Uyu muvugizi wa AFC/M23 yavuze ko ibyo bitero byibasiye abaturage b’abasivile, ashinja impande zishyigikiye Kinshasa gukora ibyo yise “ubwicanyi bukorerwa abaturage buri munsi”.
AFC/M23 yashimangiye ko ibikorwa nk’ibi bidakwiye “gufatwa nk’ibisanzwe cyangwa kwihanganirwa”, bijyanye no kuba hari ibihugu ndetse n’ibigo byigenga bikora ibikorwa bya gisirikare bishinja gushyigikira uru ruhande mu buryo bwa politiki, dipolomasi n’ibikoresho.
Kanyuka kandi yavuze ko AFC/M23 ikomeje kwiyemeza kurinda abaturage, avuga ko uwo mutwe uzafata “ingamba zose zikenewe” kugira ngo ubungabunge umutekano w’abaturage kandi uhangane n’icyo yise iterabwoba rishobora kubageraho.


