Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, kuri uyu wa 20 Kanama 2026 yerekeje i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ruzinduko byitezwe ko agomba guhuriramo na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Congo.
Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko Ndayishimiye, usanzwe ari Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yagiye i Kinshasa “mu ruzinduko rw’akazi”.
Uru ruzinduko rubaye nyuma y’igihe gito Ndayishimiye yari amaze asuye RDC.
Ku wa 22–23 Kamena 2026, Perezida w’u Burundi yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri i Kinshasa, aho yahuye na Tshisekedi baganira ku bibazo by’umutekano n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari, by’umwihariko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Muri urwo ruzinduko rwo muri Kamena, Ndayishimiye yari yagaragaje ko u Burundi bushyigikiye ibikorwa by’Akarere ndetse n’ibikorwa mpuzamahanga bigamije kugarura amahoro arambye muri RDC no guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.
Kuba Ndayishimiye yongeye kujya i Kinshasa nyuma y’igihe gito, mu gihe umutekano w’Uburasirazuba bwa RDC ugikomeje kuba ikibazo gikomeye mu karere, bituma uru ruzinduko rukomeza gukurura amatsiko ku bigomba kuganirwaho hagati ye na Tshisekedi.
By’umwihariko, uru rugendo rubaye nyuma y’urw’ibanga rwa Gen. Prime Niyongabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, uheruka kujya i Kinshasa mu ntangiriro z’uku kwezi.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu karere avuga ko Niyongabo yagiriye uruzinduko rwitondewe cyane i Kinshasa, mu gihe hari n’amakuru y’uko indege za gisirikare za RDC zari zitwaye ibikoresho bya gisirikare bijya i Bujumbura.
Uru ruzinduko rwa Ndayishimiye kandi ruje mu gihe ubufatanye bwa gisirikare n’umutekano hagati ya Kinshasa na Gitega bukomeje kwitabwaho, cyane cyane kubera uruhare rw’u Burundi mu bikorwa bya gisirikare muri RDC.
Nubwo Perezidansi y’u Burundi ivuga ko uruzinduko rwa Ndayishimiye ari urw’akazi, ntiratangaza ku mugaragaro ingingo zihariye Perezida w’u Burundi agiye kuganiraho na Tshisekedi.
Icyakora amakuru avuga ko ingendo za Ndayishimiye i Kinshasa ziba ziri mu rwego rwo kwishyuza Kinshasa amafaranga y’abasirikare u Burundi bwohereje kurwana muri Congo Kinshasa.
Amakuru avuga ko iki gihugu gifite muri Congo abasirikare babarirwa mu 29,000.
Uruzinduko rushya rwa Ndayishimiye i Kinshasa kandi rwabaye mu gihe Gitega na Kinshasa bakomeje imyiteguro yo kugaba ibitero bishya kuri AFC/M23 na Twirwaneho, mu rwego rwo kugerageza kwisubiza uduce two mu misozi miremire iriya mitwe yigaruriye.


