Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball mu bagore yisanze mu itsinda rimwe n’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball kiri kubera i Nairobi muri Kenya.
Tombola y’amatsinda yabaye ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026, igaragaza ko u Rwanda rwashyizwe mu Itsinda D hamwe na Algeria, RDC ndetse n’u Burundi.
Iri rushanwa riratangira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026, rikazageza ku wa 4 Nzeri. Imikino izajya ibera muri Kasarani Indoor Arena na Ulinzi Sports Complex i Nairobi.
U Rwanda ruratangira imikino yarwo ruhura na Algeria kuri uyu wa Kabiri, mu mukino uteganyijwe kubera kuri Ulinzi Complex.
Ikipe y’u Rwanda yari yageze muri Kenya ku Cyumweru, aho yakomereje imyiteguro mbere yo gutangira imikino ihatanira igikombe.
Mu 2023, ubwo u Rwanda ruheruka gukina iri rushanwa, rwasoje ku mwanya wa kane nyuma ya Misiri, Kenya na Cameroon.
Ikipe izegukana igikombe i Nairobi izabona itike yo gukina Imikino Olempike ya Los Angeles 2028, mu gihe amakipe atatu ya mbere azabona itike yo gukina Igikombe cy’Isi cya Volleyball mu bagore cya 2027.
U Rwanda, u Burundi na RDC kuba byashyizwe mu itsinda rimwe bituma iri tsinda riba rimwe mu matsinda akurura amatsiko, cyane cyane bitewe n’umwuka mubi ushingiye kuri politiki uri hagati y’ibi bihugu.
Muri iri rushanwa, ibihugu 15 ni byo byitabiriye nyuma y’uko Morocco yikuye mu irushanwa ku munota wa nyuma.
Usibye itsinda D ririmo u Rwanda, RDC, u Burundi na Algeria, Itsinda A ririmo Kenya, Zambia na Mali; Itsinda B ririmo Uganda, Misiri, Senegal na Burkina Faso, naho Itsinda C ririmo Nigeria, Cameroon, Tunisia na Ghana.


