1787594309774

Imbamutima za Crazy Kennar wo muri Kenya wahawe selfie na Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwenya wo muri Kenya , Crazy Kennar, yahuye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame i Kigali, amusobanurira inkuru iri inyuma y’agakino yakoze ku buryo Abanyarwanda bafata Perezida wabo.

Kennedy Odhiambo ukoreshe amazina ya Crazy Kennar ku mbuga nkoranyambaga yari mu Rwanda mu nama ya Africa Mindset Reset Forum yabereye i Kigali ku wa 24 Kanama 2026, aho Perezida Kagame yari ayoboye ibiganiro.

Ku wa 10 Kanama, Crazy Kennar yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga agakino kagaragazaga uburyo abaturage bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika bafata abayobozi babo. Muri ako gakino, yagarutse by’umwihariko ku buryo yavuze ko Abanyarwanda bubaha kandi bashimira Perezida Kagame.

Amaze guhura na Perezida Kagame, Kennar yamubwiye ko mbere yo gukora ako gakino yabanje gukora ubushakashatsi, agenda mu bice bitandukanye by’u Rwanda abaza abaturage uko babona Perezida wabo.

Yagize ati: “Nakoze agakino kerekana uko Abanyarwanda babona Perezida wabo, nyuma yo gukora ubushakashatsi bwinshi. Nagendaga mu mujyi nkabaza abantu, bakambwira bati: ‘Perezida wacu tumubona nka Papa wacu.’”

Kennar yavuze ko yabanje gutekereza ko ibyo yabwiwe n’Abanyarwanda bishobora kuba ari ugukabiriza umuntu.

Gusa yavuze ko uko yabonye Perezida Kagame akemura ikibazo mu nama ya Africa Mindset Reset Forum byatumye arushaho gusobanukirwa n’ibyo yari yaragerageje kugaragaza muri ako gakino.

Ati: “Natekerezaga ko ari urwenya, kugeza uyu munsi ubwo nabonaga mukemura ikibazo hano. Bwana Perezida, abaturage banyu barabakunda cyane.”

Mu kiganiro yagiranye na Perezida Kagame, Crazy Kennar yanamusabye ko bafata ifoto bari kumwe, avuga ko yashakaga kuyereka Papa we wamubwiraga ko gukora content bishobora kumugeza ahantu hatandukanye.

Ati: “Data ahora ambwira ko gukora content bishobora kugeza umuntu ahantu henshi. Ndasaba selfie kugira ngo mwereke ko nahuye na Perezida w’u Rwanda.”

Perezida Kagame yamusubije mu buryo bw’urwenya ati: “Ndaguha ebyiri.”

Nyuma yaho, aba bombi bafashe selfie bari kumwe.

Crazy Kennar yaje gusangiza abamukurikira kuri Instagram ayo mafoto, avuga ko guhura na Perezida Kagame byari icyubahiro kuri we.

Yanditse ati: “Ibi ni byo byabaye uyu munsi. Byari icyubahiro guhura na Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, muri Africa Mindset Reset Forum yakiriwe na Africa School of Governance.”

Uru rugendo rwa Crazy Kennar mu Rwanda rwabaye nyuma y’uko agakino ke ku buryo Abanyarwanda bafata Perezida Kagame gakwirakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga, bikaba byaramuhaye umwanya wo gusobanurira Perezida ubwe igitekerezo cyari inyuma yako.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply