GettyImages-1738589913

Ubufaransa bwaciye telefoni mu mashuri yisumbuye

Sangiza iyi nkuru

Mu Bufaransa, abayobozi b’amashuri yisumbuye bagiye gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kubuza abanyeshuri gukoresha telefoni zigendanwa mu mashuri, mu gihe umwaka mushya w’amashuri wegereje.

Guverinoma y’u Bufaransa yemeje ko iri tegeko rizatangira gukurikizwa guhera mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri wa 2026-2027. Icyemezo kije mu rwego rw’ingamba zigamije kugabanya ikoreshwa rya telefoni n’imbuga nkoranyambaga mu bana.

Gusa abayobozi b’amashuri bavuga ko gushyira mu bikorwa iri tegeko mu gihe gito bishobora guteza ibibazo. Mu Bufaransa, kugira ngo telefoni zicike burundu mu ishuri, hakenewe ko amabwiriza y’imbere mu kigo avugururwa.

Audrey Chanonat, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye i Poitiers akaba n’umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’abayobozi b’amashuri ya Leta, yavuze ko guhindura ayo mabwiriza bisaba kubanza kugisha inama inzego zitandukanye z’ikigo, zirimo inama y’abanyeshuri, iy’abarimu n’inama y’ubuyobozi.

Avuga ko kuba amabwiriza yarasohotse mu ntangiriro za Nyakanga, ariko abayobozi bagasabwa kuyashyira mu bikorwa muri Nzeri, bibashyira mu mwanya utoroshye wo kuyashyira mu bikorwa.

Minisitiri w’Uburezi, Édouard Geffray, yavuze ko telefoni z’abanyeshuri zizajya zifungwa kandi zikabikwa mu masakoshi cyangwa ahabugenewe mu mashuri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply