2080592-la-3257533

Sudani y’Epfo: Abasirikare 2 ba Loni bishwe abandi barakomereka

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare babiri bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye baturuka muri Ethiopia kuwa Mbere barishwe, abandi barindwi barakomereka nyuma yo kugwa mu gico cy’abantu bitwaje intwaro muri Leta ya Jonglei, muri Sudani y’Epfo.

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko ibi bitumye umubare w’abasirikare bayo bamaze kwicwa bari mu kazi ku Isi hose muri uyu mwaka ugera ku icyenda.

Mu bakomeretse harimo abasirikare batatu b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, abapolisi babiri ba Sudani y’Epfo ndetse n’abakozi babiri bawo b’abasivili, nk’uko umuvugizi, Stephane Dujarric, yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru.

Yavuze ko icyo gitero cyagabwe n’abantu bitwaje imbunda bataramenyekana, kandi ko bigaragara ko abo basirikare b’Umuryango w’Abibumbye bari bagambiriwe nkana.

Dujarric yagize ati: “abo basirikare bari mu irondo risanzwe Loni ikora, mu rwego rwo gufasha guhangana n’ibibazo by’umutekano muke bihoraho muri ako gace.”

Dujarric yavuze ko, Umuryango w’Abibumbye wasabye abategetsi bireba gukora iperereza ryimbitse kandi ryihuse, kugira ngo abafite uruhare bose muri icyo gitero bagezwe imbere y’ubutabera.

Yashimangiye ko “ibitero bigabwa ku basirikare ba Loni bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara hakurikijwe amategeko mpuzamahanga.”

Yongeyeho ko uru rupfu rwatumye “umubare w’abasirikare ba Loni bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bamaze kwicwa n’ibitero byagambiriwe kuva ku itariki ya 1 Mutarama uyu mwaka ugera ku icyenda ku rwego rw’Isi.”

Nubwo ibitero nk’ibi bitajya bibaho kenshi muri Sudani y’Epfo, si ubwa mbere bibaye. Abasirikare ba Loni bakorera cyane cyane mu duce turimo umutekano muke, imirwano hagati y’amatsinda atandukanye y’abaturage, ibikorwa byo gukusanya imitwe yitwaje intwaro y’urubyiruko, ndetse n’imirwano ihuza ingabo za Leta ubwazo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply