1787398687444

Undi Jenerali wa FDNB yarusimbukanye na Muzinga i Fizi

Sangiza iyi nkuru

Général de Brigade Télesphore Barandereka wo mu ngabo z’u Burundi, yarokokanye na Général-Major Elie Ndizigiye bakunze kwita Muzinga igitero cya drone giheruka kugabwa muri Centre ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Iki gitero cyabaye mu gicuku cyo ku wa Gatatu tariki ya 19 Kanama 2026, ubwo drone yarasaga kuri hoteli Mwalu.

Amakuru mashya avuga ko Muzinga na Barandereka bari bamaze kuva muri iyo hoteli mbere gato y’uko drone iyibasira, bityo bombi bakaba bararokotse.

Muzinga ni Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira ku Butaka z’u Burundi, naho Barandereka ashinzwe iby’imyitozo, imyiteguro n’ibikorwa bya gisirikare mu Biro Bikuru by’Ingabo z’u Burundi.

Muzinga yari yageze i Fizi ku wa 16 Kanama 2026, aho amakuru yari amaze iminsi avuga ko yakoranaga na Général de Brigade Fabien Dunia Kashindi, uyobora akarere ka 33 ka FARDC, mu igenamigambi ry’ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo.

Abo bajenerali bari mu bikorwa byo gutegura ibitero bishya bigamije kongera kugenzura ibice byo mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo, birimo Minembwe na Point Zéro.

Raporo ya Critical Threats yo ku wa 21 Kanama ivuga ko igitero cyagabwe kuri Hotel Mwalu cyari igitero cy’indege itagira umupilote cyibasiye umwanya w’ingabo zishyigikiye Leta ya Kinshasa, kandi ko abayobozi bakuru ba FARDC n’aba gisirikare cy’u Burundi bari muri iyo hoteli.

Amakuru ava mu gisirikare cy’u Burundi kandi avuga ko nyuma y’igitero, Muzinga na Barandereka bashoboye kugera aho ingabo z’u Burundi ziri i Baraka, aho bivugwa ko bagiye gukurikirana ibikorwa by’ingabo z’u Burundi no gutegura ibikorwa bishya bya gisirikare mu cyerekezo cya Minembwe.

Igitero cyo kuri Hoteli Mwalu cyabaye mu gihe imirwano muri Fizi yatangiye kwiyongera, aho ingabo zishyigikiye Leta ya Kinshasa zirimo FARDC, FDNB n’imitwe ifatanya na zo zari mu bikorwa bya gisirikare muri ako karere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply