Mwalimu1

Umwarimu ukatwa umushahara kugeza ubwo ahembwa Rwf 3000 yakuruye impaka

Sangiza iyi nkuru

Uwitwa Umurerwa Chall uzwi cyane nk’umuntu ukora ibiganiro n’ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri X, yagaragaje ko hari umwarimu ukatwa ku rwego asigara ahembwa Rwf 3,896 ku kwezi.

Yagaragaje ubutumwa busa n’ubutangwa na Umwalimu SACCO bugaragaza uwabuhawe n’amafaranga asigaranye. Muri ubwo butumwa buvuga ko ari umushahara wa Kanama 2026, watanzwe kuwa 21 Kanama 2026 bigaragara ko uwo mwarimu yasigaranye (balance) angana na Rwf 3896.

Umurerwa yavuze ko yasubizaga uwibajije impamvu mu banyeshuri barindwi bahize abandi mu gutsinda ibizamini bisoza amashuri abanza, byagaragaye ko nta n’umwe wize mu ishuri rya Leta.

Uwo yasubizaga yari yibajije ati ” Na n’ubu ndacyibaza impamvu muri top five performers, kuki nta mwana n’umwe wo mu ishuri rya leta? Ese aho ikibazo nticyaba ari abarezi?”

Mu butumwa bivugwa ko ari ubwa mwarimu bwaherekeje ubwerekana ayo yahembwe, uwo murezi yagaragaje ko umwarimu afata inguzanyo kugeza ubwo asigara ahembwa make kandi ko bigira ingaruka ku musaruro abanyeshuri bagira mu bizamini bya leta. Ati “(…) Reba nk’umushahara baba bampaye, ubu se nabasha gutanga umusaruto neza gute mfite n’umuryango?(…).”

Mwalimu SACCO ntacyo yari yagatangaje kuri ubu butumwa ubwo iyi nkuru yandikwaga.

Umwe mu barimu bavuganye na BWIZA kuri iyi ngingo ariko agasaba ko imyirorondoro ye itatangazwa, yavuze ko Umwalimu SACCO ibafitiye akamaro ariko kuba habaho ubwoko bwinshi bw’inguzanyo bituma abarimu bisanga zose barazifashe, bikarangira ku kwezi bahembwa make kuko andi aba yarakaswe bitewe n’inguzanyo bafashe.

Yagize ati ” Buriya SACCO iduha ubwoko bwinshi bw’inguzanyo ku buryo hari uwo usanga zose yarazifashe ku buryo asigara ntacyo ari gucuyura mu rugo ku kwezi. Uricara kuri telefoni ukaba ukuruye emergency, bakaguhereza (Umwalimu SACCO) ako kanya. Erega buriya n’ubwo hari icyo Leta yongereyeho haracyari imbogamizi nyinshi urebye n’uko isoko rihagaze hanze aha.”

BWIZA ntiyagenzuye mu buryo bwigenga iby’ubu butumwa Umurerwa yavuze ko yahawe na mwalimu mu ishuri rya leta, gusa ariko ni ikibazo gisanzwe kizwi n’ubwo bigoye kwemeza ko ari byo byatuma 100% abiga mu mashuri ya leta batitwara neza mu bizamini bisoza ibyiciro runaka.

Abakoresha X bagiye impaka kuri iyi ngingo bavuga ko nta kibazo babibonamo kuko kurya ari ukwishyura. Urundi ruhande rukavuga ko ababishinzwe bakwiye kugira ingamba bafata ku bijyanye n’iki kibazo.

Uwitwa Mwene Ndorishyerezo wa Muhozi kuri X ati ” Yewe ga chall we,uyu ko mbona we bamuha menshi akoresha irihe banga? Hari uherutse guhembwa anyereka ayo yakiriye mbona ni1500rwf,mpita ninza nti ese nkuyu azatanga irihe reme ry’ubirezi adashobora no kubona ibimutunga.”

Humble Person kuri X ati “Buriya rero ntabwo ari uriya gusa n’abandi niko bimeze ntawuhembwa nibura 1/4 cy’umushahara kandi rwose mwibaveba ntabwo ari imibare mike. Mwarimu ahora mu kazi nta Plan B agira niyo mpamvu agashahara kaba iyanga agahora mu tuguzanyo twa buri kanya aho kuburara aradukurura da!”

Gilbert kuri X ati “U-SACCO nibyo ntitanga service ziri sawa ariko uyu nawe hano yaba ari kubeshya, ni gute se byashoboka ko abona ariya? ubwo afite udu credit twinshi kandi yadufashe ku bushake bwe rero nareke gusebanya! cyangwa agusobanurire impamvu yindi yatuma akatwa bigeze hariya.”

Abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta n’afashwa na Leta mu Rwanda, umushahara wabo wiyongereye inshuro zitandukanye.

Muri Werurwe 2019 Leta yongereye umushahara w’abarimu 10%, bikaba byaratangiye gukurikizwa guhera muri Werurwe 2019. Muri Kanama 2022 habaye iyongerwa rikomeye kurushaho aho A2: 88% by’umushahara fatizo utarimo imisoro/ deductions (net starting salary), cyangwa Frw 50,849, A1: 40%, cyangwa Frw 54,916 naho A0: 40%, cyangwa Frw 70,195.Iryo yongerwa ryatangiye gukurikizwa ku mishahara ya Kanama 2022.

 Politiki nshya y’iterambere ry’abarimu iteganya ko imishahara izakomeza kuzamurwa buhoro buhoro mu myaka iri imbere.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply