2026-08-20T021347Z_316599766_MT1USATODAY29622823_RTRMADP_3_MLS-INTER-MIAMI-CF-AT-PHILADELPHIA-UNION-1787207818

Messi yahanwe nyuma yo kuniga umukinnyi

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu wa Inter Miami, Lionel Messi yaciwe amande na MLS nyuma yo kugaragara afatana mu ijosi rya Quinn Sullivan wa Philadelphia Union mu mvururu zabaye nyuma y’umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

MLS ntiyatangaje umubare w’amafaranga Messi yaciwe, ariko yatangaje ko iki gihano gifitanye isano n’imyitwarire ye mu minota ya nyuma y’umukino.

Mugenzi we muri Inter Miami, Ian Fray, na we yaciwe amande nyuma yo kugira uruhare muri ayo makimbirane.

Mu mukino waranzwe n’umwuka mubi, abakinnyi babiri ba Inter Miami na Philadelphia Union bahawe amakarita atukura mu minota y’inyongera.

Nubwo byagenze gutyo, MLS yaje gukuraho igihano cy’umukino umwe Cavan Sullivan yari yahawe nyuma yo guhabwa ikarita itukura.

Uyu mukino wari uwihariye kuri Messi kuko ari wo yatsinzemo igitego cye cya mbere nyuma y’urupfu rwa se, Jorge Messi. Yanasize atanze umupira wavuyemo ikindi gitego cya Inter Miami.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply