Abahagarariye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23, bahuriye mu Busuwisi mu biganiro byasize bemeranyije ibintu birindwi bishya.
Ni ibiganiro byabaye hagati y’itariki ya 17 n’iya 21 Kanama, bikaba byaribanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Doha yashyizweho umukono ku wa 15 Ugushyingo 2025.
Ibi biganiro byitabiriwe kandi na Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Togo nk’umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Komisiyo ya AU ndetse n’u Busuwisi.
Itangazo rihuriweho n’impande zitabiriye biriya biganiro ryasohotse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama, ryerekana ko Kinshasa na AFC/M23 bumvikanye ku ngingo zirindwi z’ingenzi zigamije gukomeza inzira y’amahoro no gushyira mu bikorwa ibyo ziyemeje.
Zirimo gukomeza gushyira mu bikorwa ‘Expanded Joint Verification Mechanism Plus (EJVM+)’, urwego rugamije gukurikirana no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge. Hanashyizweho Ubunyamabanga bw’uru rwego.
Icya kabiri ni uko impande zombi zashyigikiye ko hakomeza ibikorwa byo kugenzura agahenge, ndetse zavuze ko ubutumwa bwa mbere bwa EJVM+ bwo kugenzura agahenge buteganyijwe ku wa 24 Kanama, mu Minembwe.
Impande zombi zanemeranyije gushyiraho uburyo bumwe bwo gutanga raporo ku birego byo kurenga ku gahenge, kugira ngo amakuru atangwa n’impande zitandukanye ajye asuzumwa hakoreshejwe uburyo bumwe.
Ikindi ni ugushyiraho urwego rushinzwe gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano n’imyanzuro y’Amasezerano y’i Doha rigeze, ndetse no gukemura imbogamizi zishobora kubaho muri iyo nzira.
Impande zombi zanakoze gahunda (roadmap) igena intambwe zikurikirana n’igihe ntarengwa cyo gukomeza ibiganiro kuri ‘protocole’ zisigaye mu Masezerano y’i Doha. Zanemeranyije uko ‘protocole’ zizaganirwaho bitagomba gutegeka uko zizashyirwa mu bikorwa. Ibi bivuze ko impande zombi zishaka kugira umudendezo wo gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo zumvikanyeho mu buryo bushobora gutandukana n’urutonde rw’ibiganiro.
RDC na AFC/M23 bongeye gushimangira ko biyemeje gukomeza ibiganiro bigamije amahoro arambye no gukemura burundu amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo.
Ibi biganiro bibaye mu gihe ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC kigikomeje, aho ikibazo cy’agahenge n’ibirego by’uko impande zombi zishobora kukarengaho biri mu ngingo zikomeye zikeneye gukurikiranwa.


