HPuJ0WgXQAAjtVO_copy_1000x666

Kampala: Marizamunda, Maj. Gen. Nyakarundi na Bernard Makuza bitabiriye inama ya EASF

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda rwitabiriye Inama ya 36 isanzwe ya Eastern Africa Standby Force (EASF), yabereye i Kampala muri Uganda ku wa 14 Kanama 2026, igamije kurebera hamwe uko ibihugu byo mu karere byakomeza ubufatanye mu by’umutekano no kongera ubushobozi bw’uyu mutwe w’ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye.

Iyi nama yatangiye ku wa 10 Kanama 2026, ubwo hateranaga itsinda ry’impuguke, ikurikirwa n’inama y’Abakuru b’Ingabo (CDS/CDF) yabaye ku wa 13 Kanama, mbere y’inama rusange yo ku wa 14 Kanama.

Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, wari kumwe na Maj. Gen. Vincent Nyakarundi wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, ndetse na Rt. Hon. Bernard Makuza, uyobora Akanama k’Abakuru b’Inararibonye muri EASF.

Iyi nama yahuje impuguke n’abayobozi bakuru bashinzwe umutekano bo mu bihugu icyenda bigize EASF, ari byo u Burundi, Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Somalia, Sudani na Uganda.

Abayitabiriye nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yabitangaje, baganiriye ku bufatanye mu by’ingabo n’umutekano mu karere, kongera ubushobozi bwo kwitegura no gukora ibikorwa bya gisirikare, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu rwego rw’umutekano, gushaka no gukusanya amikoro, ndetse no gukomeza ubushobozi bw’imari bwa EASF.

Inama yabereye i Kampala ibaye mu gihe umutekano wo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba ukomeje kwitabwaho cyane, by’umwihariko kubera ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’akarere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply