Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko igisirikare cy’iki gihugu (FDNB) gikomeje kwakira intwaro n’ibikoresho bya gisirikare byinshi, mu gihe imirwano mishya ikomeje gututumba muri Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru BWIZA yamenye avuga ko mu bikoresho bishya byagejejwe cyangwa biri kugezwa mu Burundi biturutse mu gisirikare cya Congo Kinshasa, harimo drone 60 za kamikaze, drone 25 z’ubutasi ndetse na drone 10 zo mu bwoko bwa CH-4. Amakuru avuga ko muri izi drone za nyuma esheshatu zamaze kuboneka, mu gihe izindi enye ziri mu nzira.
Amakuru akomeza avuga ko imbunda rutura za BM-21, ibisasu biremereye birashishwa n’ibifaru bigendera ku munyururu, ndetse n’imbunda za DShK ziri mu ntwaro nyinshi FDNB yakiriye, mu rwego rwo kuyongerera ubushobozi.
U Burundi bwakiriye izi ntwaro nyuma y’uko hari ibikoresho bya gisirikare byabwo byangijwe cyangwa bikaburirwa irengero muri Tanganyika no muri Point Zéro, bigatuma hakenerwa ibindi bikoresho byo kubisimbura.
Intwaro zaturutse ahantu hatandukanye!
Amakuru agera kuri iki gitangazamakuru avuga ko ibikoresho u Burundi bwakiriye birimo ibyo Angola yari yaragurije Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, mbere guhabwa u Burundi.
Hari n’ibindi bivugwa ko byaguzwe n’u Bubiligi ndetse n’ibyaguzwe mu Misiri.
Amakuru avuga ko uruhererekane rw’ibikoresho bya gisirikare rufitanye isano n’ibikorwa bya gisirikare bikomeje kubera mu burasirazuba bwa RDC, aho u Burundi bufite ingabo zifatanya n’ingabo za RDC mu bikorwa by’umutekano.
Andi makuru icyakora anavuga ko inyuma y’ubu bufatanye bw’u Burundi na RDC harimo n’imiterere y’umubano w’ibihugu byombi n’u Rwanda.
Ibi byombi ngo ni byo biri mu mpamvu zituma Bujumbura na Kinshasa bikomeza kwegerana mu rwego rwa gisirikare, cyane cyane mu gihe umwuka hagati y’ibihugu byombi n’u Rwanda ukomeje kuba mubi.


