HJjbS3TXsAEP4lg_copy_1000x800

U Burundi burashinja Abanyarwanda kujya kwibayo kubera inzara

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, yavuze ko hari Abanyarwanda bajya mu Burundi kwiba, avuga ko bamwe babiterwa n’inzara.

Bizimana yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube witwa MAIN SWITCH 257, ubwo yavugaga ku mubano w’u Burundi n’u Rwanda umaze igihe urangwa n’ubwumvikane buke, kugeza ubwo u Burundi bufunga imipaka yabwo.

Minisitiri Bizimana yavuze ko hari Abanyarwanda bajya mu Burundi bagamije kwiba, cyane cyane imyaka, avuga ko ibyo bikorwa abihuza n’ibibazo by’inzara.

Ati: “Twumvise Abanyarwanda, abanyagihugu b’Abanyarwanda bahora bagomba kuza mu Burundi kwiba. Hari abaje kwiba bakiba imirima, bakagira gute kubera ko inzara itaboroheye. Bahora bibira mu Burundi ariko ntibikunda.”

Ibi birego bya Bizimana ntabwo yagaragaje imibare cyangwa ibindi bimenyetso byihariye bigaragaza umubare w’Abanyarwanda avuga ko bajya mu Burundi kwiba cyangwa aho ibyo bikorwa byaba byarabereye.

Ku bijyanye n’umubano w’ibihugu byombi, Bizimana yavuze ko u Burundi nta kibazo bufitanye n’Abanyarwanda cyatuma butabana neza na bo, ariko ashimangira ko kugira ngo umubano w’u Burundi n’u Rwanda usubire ku murongo, u Rwanda na rwo rugomba kugira uruhare.

Ati: “Ku ruhande rw’u Burundi nta kibazo dufitanye na bo cyatubuza kubana na bo neza.”

U Burundi n’u Rwanda bimaze igihe bifitanye umubano utameze neza, cyane cyane kubera ibibazo by’umutekano n’ibirego impande zombi zigenda zishinjanya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply